Sitade y'umupira w'amaguru y'Akarere ka Muhanga, iri kuvugururwa ku buryo ijya ku rwego rushimishije ndetse ikanyura abayikoresha.
Hashize
amezi agera kuri abiri, Sitade y'Akarere ka Muhanga itangiye kuvugururwa, aho
igomba kujya ku rwego rushimishije ndetse runyura abayikoresha. Iyi sitade
isanzwe ikoreshwa n'ikipe ya As Muhanga yakiriraho imikino yayo nubwo kuri
ubu iri gukina icyiciro cya kabiri.
Bimwe
mu bikorwa birikuvigurwa, harimo; guushyiramo intebe zigezweho abafana bazajya
bicaraho, kuvugurura no kongera gusana aho abakinnyi bicara, gushyira utubati
n'ibindi bikoresho mu rwambariro, gusiga amarangi muri bimwe mu bice bidasa
neza ndetse no kubaka igisenge mu myanya y'icyubahiro kugira ngo abahicaye
batazongera guhura n'imvura.
">Umuyobozi
w'Akarere wungirije, bwana Mugabo Gilbert, aganira na InyaRwanda yavuze ko
ibikorwa bisa naho biri kugana ku musozo. Yagize Ati" ibikorwa bigeze
ahashimishije, twavuguruye mu rwambariro ndetse no mu bindi bice by'ikibuga,
ubu igisigaye ni ukunoza neza imirimo, kuko iyi sitade ibamo abantu batari
munsi y'ibihumbi 2000 basimburanwa mu kuyitaho. Navuga ko ibyo twateganyaga
gukora bisa n'ibyarangiye, ubu igisigaye ni akazi ka buri munsi ko kuyitaho
Sitade
ya Muhanga kuva COVID-19 yagera mu Rwanda, yakunze gukoreshwa cyane mu mikino
ya shampiyona, harimo amakipe nka As Kigali na Kiyovu Sports, yahakiriye
imikino ya shampiyona mu buryo bwo gusaranganya ibibuga.
Mbere aho abafana bicaraga hari igisima gusa nta ntebe zirimo, ariko kuri ubu, zamaze guterekwamo
Aho abakinnyi basimbura bicara, naho hagomba kuvugururwa ndetse hagashyirwa n'intebe nshya
TANGA IGITECYEREZO