Kuwa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023 ubwo yatangizaga urugerero rudaciye ingando rw'intore z'inkomezabigwi icyiciro cya 11, umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana yibukije urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye ko rwitezweho gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Meya w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ibi ubwo yari mu Murenge wa Muyumbu ahatangirijwe urugerero rudaciye ingando rw'intore z'inkomezabigwi icyiciro cya 11 ku rwego rw'Akarere.
Bamwe mu rubyiruko rwo mu Murenge wa Muyumbu babwiye InyaRwanda.com ko kuba batangiye urugerero bazungukiramo ubumenyi buzatuma bagira uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Sebatware Bonny ni umwe mu rubyiruko uvuga ko biyemeje gukora ibikorwa bigamije guhindura imyumvire y'abaturage ndetse bagakora ibikorwa bigamije gushaka ibisubizo ku bibazo bikunze kuba inzitizi ku Iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati: "Urubyiruko turangije amashuri yisumbuye turi abantu bitezwe byinshi mu kubaka u Rwanda rwacu. Mu Itorero dutangiye tuzarikuramo ubumenyi kandi tunabukoreshe mu gufasha abaturage guhindura imyumvire.
Ibyo tuzigira ku rugerero dutangiye bizadufasha gufasha bagenzi bacu batannye bakishora mu ngeso mbi, tuzabangurira kureka ibyabangiza tubatoze gukora ibikwiye umuntu ufite indagagaciro z'umunyarwanda muzima."
Iyabivuze Emelyne yagaragaje ko biteguye gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage bafasha abatishoboye. Yagize ati "Mu rugerero twatangiye, twiyemeje kuzubakira abantu inzu zo kubamo abatishoboye abandi tuzabubakira abafite intege uturima tw'igikoni kandi tuzabangurira abaturage kurwanya imirire mibi tubereka uko indyo yuzuye itegurwa ."
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yasabye urubyiruko rwatangiye urugerero gufasha ubuyobozi gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.
Yagize ati" Izi ntore tuzitezeho gusubiza bimwe mu bibazo by'imibereho myiza y'abaturage,mu mihigo biyemeje,bazubakira amazu abaturage batishoboye, abandi babasanire amazu ,gusana imihanda no kubakira uturima tw'igikoni abaturage bafite intege nke ."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati" Urugerero rudaciye ingando batangiye tubitezeho ko bazarwigiramo byinshi birimo kugira indangagaciro zibereye abanyarwanda buzuye ."
Mu mirenge 14 igize Akarere ka Rwamagana, Intore z'inkomezabigwi icyiciro cya 11 zizitabira urugerero rudaciye ingando ni abarangije kwiga amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri 2022/2023 bagera Ku 1365 muribo abahungu ni 793 abakobwa bakaba 568.
Naho mu Ntara y'Iburasirazuba abagomba gutorezwa my rugerero rudaciye ingando barenga 7000 mu gihe mu Gihugu hose abarenga 70.000 aribo bagomba kurwitabira.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab afatanyije n'abagize inzego z'umutekano batangije urugerero rudaciye ingando mu karere ka Rwamagana.
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()