Kigali

Ikigega Ireme Invest kigiye gutanga Miliyoni 60 kuri ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/09/2023 17:05
0


Ba rwiyemezamirimo bakora ibijyanye n'imicungire y'imyanda no kubaka ubukungu bwisubiraho mu Rwanda, bagiye guterwa inkunga na Ireme Invest kuri ba rwiyemezamirimo bose babyifuza.



Ku nshuro ya mbere Ireme Invest itera inkunga abikorera mu Rwanda, ba rwiyemezamirimo 30 bakora ibijyanye no guteza imbere ubukungu bwisubira n'imicungire y'imyanda bazatoranywa binyuze mu ishami ritegura imishinga ry'iyi gahunda riyoborwa nikigega cylgihugu cy'ibidukikije (Rwanda Green Fund).

Bitari amafaranga gusa, ahubwo abazitwara neza kurusha abandi muri aya marushanwa, bazahugurwa banahabwe inama n'inzobere n'abatoza mu by'ubucuruzi. Ku ikubitiro, gahunda izamara amezi ane izaba igamije kunoza neza udushya mu bucuruzi cyangwa imitangire ya serivisi, ikanabategura igeragezwa ku isoko, no gukusanya ishoramari.

Ba rwiyemezamirimo 10 nibo bazatsindira inkunga igera kuri miliyoni 60 z'amafaranga yu Rwanda hashingiye kuko bitwaye mu cyiciro cya mbere cyiyi gahunda. Abo bazaba batsindiye inkunga bazagira amahirwe yo kumurika imishinga yabo ku bandi bashoramari kugirango ibikorwa byabo byaguke kurushaho..

lyi gahunda izashyigikira abikorera kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa za gahunda zisanzweho za leta zirimo lyo gutanga umurongo no guteza ubukungu bwisubira (Rwanda's Circular Economy Action Plan and Roadmap), gahunda y'igihugu yagutse yo gucunga imyanda (National Integrated Solid Waste Management Strategy);

Ndetse na gahunda y'igihugu yo guhangana nimihindagurikire y'ibihe (NDC Climate Action Plan) niyo yo guteza imbere ubukungu butangiza ibidukikije no guhangana mimihindagurikire y'ibihe (Green Growth and Climate Resilience Strategy).

Ireme Invest ni gahunda yashyizweho n'kigega cy'igihugu cy'ibidukikije (Rwanda Green Fund) na Banki y'u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) ikorana n'urwego rw'abikorera igashyigikira ubucuruzi burengera ibidukikije ariko banatanga umusanzu mu kugera ku ntego u Rwanda rwihaye zo guhangana n'imihindagurikire y'ibihe.

Gusaba kwitabira iyi gahunda nguhabwe inkunga bizarangira Kuwa Mbere, tariki ya 23 Ukwakira 2023 saa kumi n'imwe z'umugoroba (17:00).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND