Kigali

Uwa mbere azahembwa Miliyoni 25 Frw: Kwiyandikisha muri YouthConnekt Awards 2023 birakomeje

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/09/2023 16:34
2


Urubyiruko rwahawe amahirwe yo kugaragaza ibisubizo bafite bicyemura ibibazo biri muri sosiyete nyarwanda hanyuma bagahiganwa uzatsinda agahabwa ibihembo bishimishije byakongerera imbaraga umushinga we.



Minisiteri y'urubyiruko ifatanyije n'ikigo cy'Umuryango w'Abibumbye kigamije iterambere UNDP ndetse n'Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi batangije amarushanwa yiswe YouthConnekt Awards yitezweho kuzamura urubyiruko rufite imishinga myiza.

Ni irushanwa ba rwiyemezamirimo bari hagati y'imyaka 16 na 30 bemerewe kugaragaza imishinga yabo hanyuma hagatorwa imishinga myiza ifite ibibazo icyemura muri sosiyete nyarwanda, ikaba ifite udushya.

YouthConnekt igamije guhanga imirimo mu rubyiruko, guteza imbere ubushabitsi no guhanga ibishya, gutoza abakiri bato umuco wo kubyaza umusaruro amahirwe abakikije bakayabyaza inyungu akaba ariyo mpamvu yo gutegurwa kw'aya marushanwa mu rwego rwo gutera akanyabugabo ababashije gukora imishinga.

Kuva mu mwaka wa 2012 YouthConnekt itangira, yafashije rwiyemezamirimo barenga 2000 kubona igishoro, nabo bagira uruhare mu guhanga imirimo 36.000 ku rundi rubyiruko byumvikana ko ari amahirwe adasanzwe ku rubyiruko runyotewe no gutera imbere. 

Imishinga ihanga udushya kandi izana impinduka izarushanwa iri mu byiciro bine, aribyo:

1.Ubuhinzi n'Ubworozi (Agribusiness):Guhanga ibishya bizamura ubuhinzi, kongerera agaciro umusaruro ukomoka k'ubuhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga rishya cyangwa imikorere ijyanye n'igihe mu buhinzi.

2.Ikoranabuhanga (ICT): Imishinga yifashisha ikoranabuhanga mu gutanga ibisubizo ku bibazo byugarije abanyarwanda.

3.Gutunganyiriza mu nganda (Manufacturing): Kongerera agaciro ibintu bitandukanye binyuze mu nganda ntoya n'iziciriritse. 

4.Izindi Serivisi (Other Services): Serivisi zitandukanye nk'ibijyanye n'imideri, ubuhanzi, ubukerarugendo n'izindi ziri mu zitavuzwe haruguru.

Ibisabwa mu kwiyandikisha

1. Kuba uri urubyiruko ufite hagati y'imyaka 16 na 30, 

2. Kuba ufite umushinga wanditse mu kigo cy'igihugu gishinzwe Iterambere (RDB),

3. Kuba umushinga wawe ukemura ibibazo biri mu muryango nyarwanda, 

4. Kuba umushinga wawe ushobora kwaguka kandi ugatanga akazi ku rundi rubyiruko.

Uko amarushanwa ya Youth Connekt Awards 2023 ateganyijwe

Amarushanwa azatangirira ku rwego rw'Umurenge, akomeze ku rwego rw'Akarere, urwego rw'Intara asoreze ku rwego rw'Igihugu.

Ibihembo bya mbere bizatangwa mu byiciro bine ku rwego rw'Intara no mu mujyi wa Kigali, aho buri wese uzaba uwa mbere azahabwa 1.000.000 Frw.

Nyuma y'aho, abageze ku rwego rw'Intara bose bazitabira amahugurwa abafasha kunoza neza imishinga yabo, mbere y'uko bapiganira igihembo nyamukuru ku rwego rw'Igihugu.

Ibihembo bikuru ku rwego rw'Igihugu:

Uwa mbere: 25,000,000 Frw

Uwa kabiri: 20,000,000 Frw

 Uwa gatatu: 15,000,000 Frw

Uwa kane: 10,000,000 Frw

Abandi basigaye bazagira amahirwe yo gutsindira kuva kuri Miliyoni 5 kugera kuri Miliyoni 1.

Urubyiruko rwashyiriweho amahirwe akomeye yo gushyigikira imishinga yabo binyuze mu marushanwa ya YouthConnekt Awards 2023






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • WIHOGORA BLANDINE1 year ago
    uburyo urubyiruko rwakwikura mubukene hakoreshejwe ibikoresho bitagikoreshwa
  • WIHOGORA BLANDINE1 year ago
    UBURYO TWAGABANYA UMUBARE W'ABANA BATERWA INDA NDETSE BAHOHOTERWA ABABYEYI BABO NTIBABIMENYE



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND