Abahanzi barenga 40 barimo batanu bo mu Rwanda batanu barimo Bushali, Angell Mutoni na Deo Salvator bagiye guhurira mu iserukiramuco ryiswe ‘VolkanoFest’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Rizaba kuva ku wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023 kugeza
ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’u
Rwanda kuri Red Rocks and Classic Hotel.
Ryahawe insanganyamatsiko ku kurengera ibidukikije mu
rwego rwo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyamuzima
no gukora ibishoboka byose mu kwirinda ihindagurika ry’ibihe kuri iyi si
dutuye.
Byitezwe ko rizitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye
byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho buri gihugu kizagaraza
ibiranga umuco wacyo, imbyino, kuririmba, guseka, ubugeni n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi
bizamara iminsi itatu.
Abaritegura bagaragaje ko rizaririmbamo Bushali, Angell
Mutoni, Kaya Byinshii, Deo Salvator, B-Threy, Kavumbi King, Michael Makembe
ndetse na 1key bo mu Rwanda.
Hari kandi Checkmate Mido (Kenya), Alfa Otim (Uganda),
Dj Bamba, Makaveli wo muri Tanzania, Akoth Jumadi, Virgin Music, Checkamate
Mido, Donzilla, Dj Infinity, Alyt Mx, Lyynduh, Sano Boi&44 n’abandi.
Muri iki gihe cy’iminsi itatu iri serukiramuco
rizamara kandi rizarangwa n’ibikorwa bifasha abana kwidagadura binyuze mu
buhanzi n’ibikinisho.
Iri serukiramuco rizanafasha abashoramari mu rwego rw’ubukerarugendo
gufasha abashaka gusura ahantu hatandukanye, kandi n’abatanga serivizi za Hotel
bazabyungukiramo.
Muri rusange Volkanofest ni iserukiramuco rigamije
guha urubuga abahanzi bakagaragaza ibyo bafite, gukora ubuvugizi mu kurengera
urusobe rw’ibinyamuziki no gushyira imbaraga cyane cyane mu guhanga udushya mu
buhanzi n’ibindi.
Umuraperi Bushali uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Kirika', 'Bad Man', 'Umwali' n'izindi ategerejwe mu iserukiramuco i Musanze
TANGA IGITECYEREZO