FPR
RFL
Kigali

B-Threy na Bushali mu barenga 40 bagiye guhurira mu iserukiramuco i Musanze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2023 16:09
0


Abahanzi barenga 40 barimo batanu bo mu Rwanda batanu barimo Bushali, Angell Mutoni na Deo Salvator bagiye guhurira mu iserukiramuco ryiswe ‘VolkanoFest’ rigiye kuba ku nshuro ya mbere.



Rizaba kuva ku wa Gatanu tariki 6 Ukwakira 2023 kugeza ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda kuri Red Rocks and Classic Hotel.

Ryahawe insanganyamatsiko ku kurengera ibidukikije mu rwego rwo gushishikariza buri wese kugira uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyamuzima no gukora ibishoboka byose mu kwirinda ihindagurika ry’ibihe kuri iyi si dutuye.

Byitezwe ko rizitabirwa n’abo mu bihugu bitandukanye byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho buri gihugu kizagaraza ibiranga umuco wacyo, imbyino, kuririmba, guseka, ubugeni n’ibindi bikorwa by’ubuhanzi bizamara iminsi itatu.

Abaritegura bagaragaje ko rizaririmbamo Bushali, Angell Mutoni, Kaya Byinshii, Deo Salvator, B-Threy, Kavumbi King, Michael Makembe ndetse na 1key bo mu Rwanda.

Hari kandi Checkmate Mido (Kenya), Alfa Otim (Uganda), Dj Bamba, Makaveli wo muri Tanzania, Akoth Jumadi, Virgin Music, Checkamate Mido, Donzilla, Dj Infinity, Alyt Mx, Lyynduh, Sano Boi&44 n’abandi.

Muri iki gihe cy’iminsi itatu iri serukiramuco rizamara kandi rizarangwa n’ibikorwa bifasha abana kwidagadura binyuze mu buhanzi n’ibikinisho.

Iri serukiramuco rizanafasha abashoramari mu rwego rw’ubukerarugendo gufasha abashaka gusura ahantu hatandukanye, kandi n’abatanga serivizi za Hotel bazabyungukiramo.

Muri rusange Volkanofest ni iserukiramuco rigamije guha urubuga abahanzi bakagaragaza ibyo bafite, gukora ubuvugizi mu kurengera urusobe rw’ibinyamuziki no gushyira imbaraga cyane cyane mu guhanga udushya mu buhanzi n’ibindi.

Abahanzi barenga 40 bo mu bihugu bitandukanye batangajwe kuririmba mu iserukiramuco ‘VolkanoFest’ 

Umuraperi Bushali uzwi mu ndirimbo zirimo nka 'Kirika', 'Bad Man', 'Umwali' n'izindi ategerejwe mu iserukiramuco i Musanze

B-Threy uherutse gusohora indirimbo zirimo nka 'Nakwica', 'Love and Hate' n'izindi
Angell Mutoni aherutse gusohora indirimbo 'Pale Pale' yakoranye na Mazo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND