Abakobwa batatu basanzwe ari abanyamideli batsindiye guserukira u Rwanda mu marushanwa Mpuzamahanga y’imideli, ni nyuma y’uko bahigitse bagenzi babo bari bahatanye mu irushanwa Rwanda Global Top Model ryabaga ku nshuro ya kabiri.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2023, ni bwo Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa kateranye gahitamo abakobwa batatu muri 20 bari bahatanye.
Kashingiye cyane ku
byo amarushanwa mpuzamahanga asaba kugira ngo umukobwa cyangwa se umusore
ayitabire n’uburyo abasha kwisobanura.
Buri wese
ugize akanama nkemurampaka yanyujije amaso muri video yatanzwe na buri mukobwa
ndetse n’amafoto amugaragaza hanyuma atanga amanota.
Ndekwe
Paulette uhagarariye Embrace Africa yateguye iri rushanwa yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro
amarushanwa mpuzamahanga aba bakobwa bazitabira yagize uruhare mu guhitamo buri
umwe.
Yavuze ati
“Twakoresheje abagize Akanama Nkemurampaka bo mu mahanga, barebye Video
n’amafoto bya buri umwe, babishingiraho bahitamo abahize abandi. By’umwihariko
kuri iyi nshuro, abategura amarushanwa mpuzamahanga bazajyayo nayo yagize
uruhare mu guhitamo abahiga abandi.”
Akomeza ati
“Ibyo bituma twumva twizeye ko niba abategura ariya marushanwa baguhisemo
bishobora kudufasha ko bagera kure.”
Abakobwa
batatu batsinze ni Sandrine mukamisha, Anita Mushimiyimana na Alliance
Muziranenge. Buri umwe yabonye amahirwe yo kuzaserukira u Rwanda mu marushanwa
arimo Supermodel Worldwide, The look of the year ndetse na Global model of the World.
Irushanwa rya Miss SupermodeL Worldwide riri mu
marushanwa akomeye mu bihugu byo mu Majyepfo ya Asia. Ryatangijwe na Sandeep
Kumar mu 2004. Rishamikiye ku marushanwa y’ubwiza arimo nka Miss Supermodel
Worldwide, Mrs. Supermodel Worldwide, Mister Model Worldwide, Rubaru Mr. India,
Rubaru Miss India Elite n’andi.
Elite Model Look ryamamaye cyane mu myaka 1983 na 1995
ryiwa Look of the Year nyuma riza guhindurirwa izina ryitwa Elite Model Look.
Ni irushanwa ry’abanyamideli rihuzwa no kumurika imyambaro itandukanye
yahanzwe.
Ni mpuzamahanga kandi ryagiye rifasha abanyamideli
benshi ku Isi kugaragaza ibikorwa byabo. Imibare igaragaza ko ryitabirwa n’abantu
barenga 350,000 bo mu bihugu birenga 70 byo ku Isi.
Abanyamideli baryitabira batoranywa mu Mujyi irenga
800 yo ku Isi hakavamo abaserukira ibihugu by’abo. Rihatanamo nibura
abanyamideli bari hatati y’imyaka 14 na 26 y’amavuko.
Global model of the world ni irushanwa Mpuzamahanga
ryabereye bwa mbere mu Mujyi wa Istanbul muri Turkey mu 1988, ryitabirwa n’ibihugu
42 byo ku Isi.
Ndekwe
Paulette avuga ko kuri iyi nshuro bishimira ko amarushamwa Mpuzamahanga
bakorana yagize uruhare mu guhitamo abakobwa bazayitabira.
Akomeza ati
“Hari gihe tugendera ku bagize Akanama Nkemurampaka gusa ugasanga utoye utazapfa kugera kure mu byo agiyemo. Ariko iyo utegura agize uruhare mu kumutora
uba ubizi neza ko kugera kure bishoboka.”
Sandrine Mukamisha yabonye amahirwe yo guserukira u Rwanda mu marushanwa y’imideli akomeye ku Isi
Anita Mushimiyimana yahigitse bagenzi be muri Rwanda Global Top Model
Alliance Muziranenge yatsinze nyuma y’uko Akanama
Nkemurampaka kamwemeje kandi n’abategura amarushanwa bakamuhitamo
Abakobwa 3 batsinze bavuye muri 20 bageze mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa
TANGA IGITECYEREZO