Kigali

Intore n’ubundi bugeni by’u Rwanda bishobora kwandikwa mu murage w’Isi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2023 13:48
0


Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yatangaje ko hari gutekerezwa uko imbyino zo mu muco w’u Rwanda zashyirwa mu murage w’Isi mu rwego rwo kuzisigasira.



Ku wa 20 Nzeri 2023, Inteko yiga ku murage w'isi y’Ishami rya ONU ryita ku Burezi, Ubumenyi n'Umuco (UNESCO) yateraniye i Riyadh muri Arabia Saoudite, yatangaje ko Parike ya Nyungwe yashyizwe ku rutonde rw’ahantu hagize umurage w’Isi.

UNESCO yanatangaje ko inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi za Nyamata, Murambi, Gisozi na Bisesero nazo zishyizwe mu hantu ndangamurage w'isi.

Ishyamba rya Nyungwe riri ku buso bwa hegitari 101,900 rikurura imvura nyinshi. Ririmo inkende za ‘Cercopithecus mitis, inguge za ‘Pan troglodytes schweinfurthii’, uducurama tw’imbonekarimwe twitwa ‘Rhinolophus hillorum’ n’ibindi.

Muri 2012 ni bwo Guverinoma y'u Rwanda yatangiye urugendo rwo kwandikisha inzibutso enye mu murage w'Isi. Ni dosiye yari kuri paji zirenga Magana atanu yatanzwe n’u Rwanda muri UNESCO kugirango isuzumwe.

Minisitiri Bizimana avuga ko byafashe igihe kinini kubera isuzuma ryagiye rikorwa n'impande zombi. Kandi kuva muri 2015 ni bwo hashyizwemo imbaraga cyane.

Yavuze ko kugira ngo igikorwa cyandikwe mu murage w'Isi kigomba kuba 'gifite agaciro mpuzabihugu kagaragarira buri wese ku Isi' kandi 'kadasanzwe'. Ati "Iyo n'iyo nkingi ishingirwaho ya mbere.”

Bizimana avuga ko u Rwanda rwabanje kwiga neza dosiye ishingiye ku gaciro mpuzabihugu kandi kagaragarira buri wese, kandi kadasanzwe ari naho hashingiwe mu guhitamo ziriya nzibutso enye.

Minisitiri Bizimana avuga ko urwibutso rwa Gisozi rwanditswe mu murange w'Isi, kubera ko ari urwibutso rwubatswe muri Kigali mu murwa utuwe n'abanyarwanda baturuka hose mu Gihugu yewe n'abanyamahanga. 

Ati "Bivuze ko abatutsi biciwe muri Kigali ntabwo ari bakavukire byanze bikunze, harimo bakavukire ariko harimo n'abakomoka hose mu gihugu."

Yavuze ko urwibutso rwa Bisesero ari hamwe mu hantu herekana ko abatutsi banze kwicwa batirwanyeho bahangana n'ibitero bakoresheje intwaro gakondo bashoboraga kubona. Ati "Uko kwanga kwicwa bifite n'isomo biha amahanga."

Bizimana avuga ko urwibutso rwa Murambi rwahoze ari ishuri ryagombaga gutanga uburezi. Ariko Jenoside igeze, ingabo za Leta ndetse n'abajandarume bahakusanyirije abatutsi barabica. Ati "Navuga ko hahagarariye inzu zose za Leta z'ubutegetsi ziciwemo abatutsi mu 1994."

Bizimana avuga ko Urwibutso rwa Nyamata rwari Kiliziya, rugaragaza uburyo abatutsi bahahungiye bizeye kuharokokera ariko 'Leta iza kugena y'uko nta hantu na hamwe hagomba gusigara hatagabweho ibitero'. Ati "Urumva twagiye twerekana buri rwibutso icyo ruhagarariye.

Mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cyatambutse kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023, Bizimana yavuze ko nyuma yo kwandikisha inzibutso enye za Jenoside yakorewe Abatutsi na Pariki ya Nyungwe ku rwego rw’Isi, bagiye gukora kuri dosiye ijyanye n’uko imbyino zo mu muco w’u Rwanda zakwandika mu murage w’isi.

Bizimana yavuze ko imbyino nyarwanda nko guhamiriza n'intore biri mu murage udafatika, kandi biri mu ndangamateka/indangamuco by'u Rwanda bityo ko byanditswe na UNESCO byaba biri mu rwego rwo kubisigasira.

Yavuze ko uyu ari umurage adafite. Ati "Kuko nk'intore niwagenda ngo usange ari inzu yubatse ngo intore ziba aha ngaha. Ariko nabyo dusanga dukwiye kuzabishyira mu mirage iringwa kuko uko Isi igenda itera imbere abantu bashobora kwigana ubugeni buri mu Rwanda, akajya mu Bushinwa akabicuruza ari nk'iby'abashinwa ni urugero mfashe kandi inkomoko ari mu Rwanda."

Bizimana avuga ko kubyandikisha muri UNESCO bituma ntawundi muntu ushobora kubyiyitirira. Akomeza ati "Natwe rero turi kubitekerezaho ku buryo nk'intore n'ubundi bugeni nabwo bwatera intambwe. Iyi ni intangiriro ariko si iherezo."     

Mu 2014, UNESCO yatangaje ko yanditse mu murage w’Isi ingoma zo mu Burundi, zisanzwe zizwi ku Isi kubera umwihariko wazo mu kuzivuza. Kuva icyo gihe ntawe ushobora kuziyitirira.

Mu 2021, Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku bumenyi, uburezi n'umuco (UNESCO) ryatangaje ko ryanditse mu murage w’isi umuziki wa Rumba yo muri Kongo.

Rumba yanditswe nyuma y'ubukangurambaga bwakozwe n'ibihugu bibiri - Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'igihugu bituranye cya Congo-Brazzaville.

Ku rutonde rw’imirage irinzwe na UNESCO kandi hariho umuziki wa Reggae wo muri Jamaica. UNESCO isobanura ko gushyirwa muri uru rwego bifasha "kugumana uruhurirane rw'imico muri iki gihe isi ikomeje guhinduka umudugudu".


Minisitiri Bizimana yavuze ko bari gukora kuri dosiye yo kwandikisha Intore z’u Rwanda mu murage w’isi



Imbyino zo mu muco w’u Rwanda, ni umwihariko utasanga mu bindi bihugu


 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO ISHUSHO Y’ICYUMWERU

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND