Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Andy Bumuntu yabaye umuhanzi wa mbere wo mu Rwanda watangajwe uzaririmba mu gitaramo itsinda Boyz II Men rizakorera i Kigali ku nshuro ya mbere ku wa 28 Ukwakira 2023 kizabera muri BK Arena.
Andy Bumuntu azaririmba afungura ku mugaragaro iki
gitaramo gikosha mu bijyanye n’ibiciro byo kucyinjiramo. Ibiciro byo kwinjira
muri iki gitaramo cya Boyz II Men byashyizwe mu byiciro bitatu: Itike yiswe 'Diamond'
iragura ibihumbi 100Frw, itike yiswe 'Gold' iragura 75,000Frw n’aho
itike yiswe 'Silver' igura 50,000 Frw.
Ni ubwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo gihagaze
aya mafaranga mu bijyanye no kwinjira. Kuko ibyinshi byagiye biba bitarenzaga
impuzandengo y'ibihumbi 50 Frw. Hari n'ibindi bitaramo byagiye biba ugasanga
ameza (Table) y'abantu batandatu yashyizwe ku bihumbi 200Frw [Bivuze ko buri
muntu yabaga yishyuye arenga ibihumbi 30 Frw].
Bivuze ko amenshi yishyuwe atarenga nibura ibihumbi
40Frw, ni mu gihe muri Boyz I Men itike ya macye igura ibihumbi 50 Frw.
Andy Bumuntu yatangajwe muri Boyz II Men mu gihe
aherutse kugaragaza ko agiye kuririmba mu gitaramo cy’iserukiramuco muri
Kenya cyiswe "Afro Fashion Cuisine", kizaba ku wa 20 Ukwakira 2023.
Ni igitaramo azahuriramo n’abahandi bahanzi barimo Sho Madjozi.
Ni ubwa mbere uyu muhanzi agiye gutaramira muri kiriya
gihugu, kandi agaragaza ko yiteguye kugirana ibihe byiza n'abafana be
n'abakunzi b'umuziki muri Kenya.
Andy Bumuntu agiye kuririmba muri kiriya gihugu mu
gihe muri Werurwe 2020, inkumi zo muri Kenya zagaragaje ko zakunze ibihangano
bye cyane cyane indirimbo ye yise ‘On Fire’. Azwi cyane mu ndirimbo kandi
zirimo nka ‘Mine’, ‘Mukadata’, ‘Valentine’ n’izindi.
Mu kiganiro aherutse kugirana na Kiss Fm, Umutare Gaby
yatangaje ko buri kimwe umuvandimwe we Andy Bumuntu ageraho mu buzima bwe
yagikoreye.
Yavuze ati “Ikintu cyose Andy yaragikoreye. Yatangiye
akora Karaoke yiga na Guitar. Yajyaga mu igaraje mu rugo ari kwitoza mu gitondo
cya kare. Ibintu byose arimo ni ibintu yakoreye. Natunguwe no kubona abo bantu
batumvaga ibyo akora mu minsi ishize yarabashyize mu ndirimbo ye.’’
Boyz II Men igiye gukorera igitaramo i Kigali n'itsinda ryakunzwe karahava kuva mu myaka irenga 40 ishize. Amateka n'ibigwi
byabo bihera mu Mujyi wa Philadelphia aho batangiriye bigizwemo uruhare na
Nathan Morris ndetse na Marc Nelson batangiye baririmbana biga mu mashuri
yisumbuye.
Nyuma bihurije hamwe bashinga itsinda bongeramo Wanya
Morris ndetse na Shawn Stockman. Bari kumwe bakoreye ibitaramo mu bihugu
binyuranye, kandi bagurishije kopi za Album zirenga Miliyoni 60, bituma baca
agahigo ko kuba itsinda rya mbere ku Isi ryabashije kugurisha izi kopi za
Album.
Mu 1991 iri tsinda ryasohoye album ya mbere bise
"Cooleyhighharmony", ni nyuma yo gushyira umukono ku masezerano
n'inzu ya Michael Bivins.
Iyi album yisanzuye ku isoko iragurwa biturutse ku
ndirimbo nka ‘End of the Road' yabubakiye izina. Iyi ndirimbo yamaze ibyumweru
13 iyoboye urutonde rwa Billboard Hot 100.
Yakuyeho agahigo kari gafitwe n'indirimbo ya Elvis
Presley. Byagezeho hagurishwa kopi Miliyoni 100 z'iyi album, bihesha Boyz II
Men kwegukana Grammy Awards nk'itsinda ritanga icyizere mu muziki.
Mu 1994, iri tsinda ryasohoye album bise "II" iriho indirimbo nka "I'II Make Love to you", "On Bended Knee", "Water Runs Dry" n'izindi zatumye iyi album ikundwa cyane kubera ko yubakiye ku njyana ya R&B.
Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine iyi album
yaguzweho kopi Miliyoni 12, bituma iba album ya mbere ku Isi y'ibihe byose
yagurishijwe cyane.
Iri tsinda byarenze gukora umuziki, ahubwo banakina
muri filime nka "Lethal Weapon 4", "Soul Men" n'izindi.
Basanzwe bafite inyubako mu Mujyi wa Las Vegas bagiye bakorera ibitaramo
by'amateka, kuko amatike yagiye ashira bakibitangaza.
Mu 2000 iri tsinda ryubatse inzu yakira urubyiruko
n'abandi bari mu mibereho mibi, bakafasha kubona icyo kurya, kwiga, ubujyanama
n'ibindi bibafasha kugaruka mu buzima.
Bamaze kwegukana Grammy Awards enye ndetse na
Hollywood Walk of Fame. Urugendo rw'abo rw'umuziki rwatinyuye benshi mu bahanzi
bakora umuziki muri iki gihe.
Kuva mu myaka ya 1990 iri tsinda ryubakiye ku majwi
azira amakaraza, kandi bashyize hanze indirimbo z'umudiho wa Rythm and Blues.
Iri tsinda rigizwe na Nathana Bartholomew [Nathan
Morris] wavutse ku wa 18 Kamena 1971 mu Mujyi wa Pennsylvania, Michael Sean
McCary [Michael Mcary] wavutse ku wa 16 Ukuboza 1971 avukira mu Mujyi wa
Pennsylvania;
Shawn Patrick Stockman [Shawn Stockman] wavutse ku wa
26 Nzeri 1972 muri Philadelphia ndetse na Wanyá Jermaine Morris [Wanya Morris]
wavukiye muri Pennsylvania ku wa 29 Nyakanga 1973.
Andy Bumuntu yabaye umuhanzi wa mbere watangajwe
uzataramana na Boyz II Men ku rubyiniro
Andy Bumuntu ari mu bazaririmba mu iserukiramuco ‘Afro
Fusion Cuisine’ azahuriramo na Sho Madjozi muri Kenya
Andy agaragaza ko yishimiye kuzahurira an Boyz II Men
muri iki gitaramo kihagazeho mu bijyanye n’ibiciro mu kwinjira
Uhereye ibumoso abagize itsinda Boyz II Men: Nathan
Morris, Wanya Morris ndetse na Shawn Stockman/Ifoto ya Get Images yo mu 2019
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO 'IGITEGO' YA ANDY BUMUNTU
TANGA IGITECYEREZO