Kigali

Ibihugu byibitseho amakamba menshi ya Miss World

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:25/09/2023 13:33
0


Hari ibihugu byinshi byabashije kwitabira irushanwa rya Nyampinga w'Isi ndetse bagira amahirwe begukana amakamba menshi cyane kurusha ibindi bihugu.



Uba Nyampinga w'Isi, bamutora bagendeye ku bwiza n'uburanga afite ndetse n'ubwenge. Muri benshi b'abahanga baba bitabiriye iri rushanwa, havamo umwe akaba nyampinga w'Isi. 

Aya marushanwa ya nyampinga w'Isi yatangiye mu mwaka wa 1951 ku itariki ya 27 Nyakanga ashinzwe na Eric Morley wari usanzwe ategura amarushanwa ya bikini contest yari igize igice kimwe cya Festival Britain. 

Icyicaro gikuru cy'abategura aya marushanwa magingo aya kikaba giherereye mu Bwongereza aho buri mwaka bakoresha arenga miliyoni 95 z'amadorali ya Amerika mu itegurwa ry'aya marushanwa. 

Uwegukanye iri kamba bwa mbere ibi birori bigitangira, ni Kiki HÃ¥kansson ukomoka mu gihugu cya Sweden. Ibi birori byabereye Lyceum Ballroom i London mu United Kingdom ku wa 29 Nyakanga 1951.

Uheruka iri kamba rya Miss w'Isi, ni Karolina Bielawska ukomoka mu gihugu cya Poland akaba yarambikiwe iri kamba San Juan, Puerto Rico aryambikwa na Toni-Ann Singh wo muri Jamaica.

Dore ibihugu bifite amakamba menshi muri Miss World 

 India: 6

Reita Faria Powell mu mwaka wa 1966, akurikirwa na Aishwarya Rai mu mwaka wa 1994, Diana Hayden mu mwaka wa 1997, Yukta Mookhey mu mwaka wa 1999, Priyanka Chopra mu mwaka wa 2000 hanyuma na Manushi Chillar mu mwaka wa 2017.

 Venezuela: 6

Susana Duijm mu mwaka wa 1955, Pilin Leon mu mwaka wa 1981, Ninibeth Leal mu mwaka wa a1991, Jacqueline Aguilera mu mwaka wa 1995 na Ivian Sarcos mu mwaka wa 2011.

 Jamaica: 4

Carol Joan Crawford wegukanye iri kamba mu mwaka wa 1962 akurikirwa na Cindy mu mwaka wa 1976, Lisa Hanna akurikiraho mu mwaka wa 1993 hakaba haheruka Toni Ann Singh mu mwaka wa 2019.

 United Kingdom: 4

Sarah-Jane Hutt mu mwaka wa 1983,Ann Sidney mu mwaka wa 1964, Lesley Langley mu mwaka wa 1965 na Rosemarie Frankland mu mwaka wa 1961 bose bakomokaga mu bwami bw'ubwongereza.

 South Africa: 3

Rolene Strauss yambitswe iri kamba mu mwaka wa 2014, Anneline Kriel aryambara mu mwaka wa 1974 hanyuma Penelope Coelen aryambara mu mwaka wa 1954.

 United State America: 3

Marjorie Wallace mu mwaka wa 1973 akurikirwa na Gina Tolleson mu mwaka wa 1990 hakaba haheruka Alexandria Mills mu mwaka wa 2010.

Mu bindi bihugu harimo Iceland: 3, Sweden: 3, Poland: 2, Puerto Rico: 2.


Karolina Nyampinga w'Isi mu mwaka wa 2022 ukomoka mu gihugu cya Poland


Karolina niwe ufite ikampa rya Nyampinga w'isi magingo aya


Kik niwe mukobwa wa mbere wegukanye ikamba rya Miss World mu mwaka wa 1951


Irushanwa rya nyampinga w'Isi rifitanye isano n'amarushanwa yo kwambara Bikin yaberaga mu bwongereza


Amarushanwa ya Miss World ahuza abantu bose ku migabane yose






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND