RFL
Kigali

Ibyamamare 10 bifite ubwenegihugu bwo ku Mugabane wa Afurika -AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:25/09/2023 8:39
0


Mu gihe ibyamamare byinshi byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bifite inkomoko muri Afurika, harimo bamwe bahisemo kumenya ibihugu bavukamo no kugira ubwenegihugu bwaho nyuma yo kumenya ibihugu byo kuri uyu Mugabane baturukaho.



Ni ibintu bisanzwe ko ibyamamare by’imahanga (by’abirabura) bishishikazwa no kumenya inkomoko yabyo dore ko benshi bahageze mu buryo butadukanye yaba abahavukiye, abahagiye nk’impunzi na bakomoka kubahagiye mu gihe cy’ubucakara kimwe n’abahagiye mu gushakisha ubuzima.

Gusa ntabwo ari buri cyamamare cyose gishishikazwa no kumenya igihugu gikomokamo ngo giterwe ishema no kugira ubwenegihugu bwacyo. People Magazine yatangaje ko muri Hollywood haje icyitwa ‘Black Power Era’ kuva mu 2016 hasohoka filime ya ‘Black Panther’ na ‘Roots’ zose zifite aho zihuriye n’amateka y’abirabura bituma ibyamamare bishishikazwa no kumenya ibihugu bya Africa bivukamo ari nabwo benshi bahise bashaka ubwenegihugu bwaho bakomoka.

Uri ni urutonde rw’ibyamamare 10 bimaze kwibikaho ubwenegihugu bw’ibihugu bakomokamo muri Afurika:

1.Oprah Winfrey

Umuherwekazi akaba n’icyamamare kuri televiziyo, Oprah Winfrey, uri mu bagore bavuga rikijyana ku isi, afite ubwenegihugu bwa Zambia nubwo nyina umubyara akomoka muri Liberia. Mu 2018 Oprah yahishuye ko yahisemo gufata ubwenegihugu bwa Zambia kuko ariho Se akomoka.

2. Idris Elba

Icyamamare muri Sinema, Idris Elba uherutse mu Rwanda mu birori bya Kwita Izina ingagi, nawe afite ubwenegihugu bwa Sierra Leone. Nubwo uyu mugabo abarizwa mu Bwongereza ari naho yavukiye, yahisemo kugira ubwenegihugu bwa Sierra Leone kuko ariho ababyeyi be bavuka.

3. Ludacris

Umuraperi w’icyamamare akaba n’umukinnyi wa filime, Christopher Brian Brigdes wamamaye nka Ludacris, ari mu basitari bibitseho ubwenegihugu bwo muri Afurika.

Mu 2019 nibwo Ludacris yahawe ubwenegihugu bwa Gabon nyuma yo gusanga nyina ariho avuka. Byumwihariko umugore we witwa Euxodie Mbouguingue nawe avuka muri Gabon.

4. Samuel L. Jackson

Icyamamare muri Sinema, Samuel L. Jackson, benshi bita ‘Nick Fury’ kubera filime yakinnye zirimo nka ‘Avengers’ za Marvel’s yitwa gutya. Uyu mugabo uri mubatunze agatubutse I Hollywood, afite ubwenegihugu bwa Gabon. Yabuhawe mu 2018 na Ali Bongo Ondimba wari Perezida w’iki gihugu.

5. Tiffany Haddish

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime byahiriye, Tiffany Haddish, wamamaye cyane muri filime nka ‘Girl’s Trip’ yakinanye n’abarimo Jada Pinkett Smith, nawe afite ubwenegihugu bwa Eritrea. Mu 2018 ubwo yajyaga muri iki gihugu agiye gushyingura Se witwa Tsihaye Reda Haddish, nibwo yahise asaba n’ubwenegihugu.

6. Chris Rock

Umunyarwenya kabuhariwe Chris Rock, uri mu bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, afite ubwenegihugu bwa Cameroon. Mu 2020 yatangaje ko yarasanzwe aziko akomoka mu bantu bitwa ‘Udeme’ bo mu mujyaruguru ya Cameroon gusa akaba yaragize ishyaka ryo kugira ubwenegihugu bwaho nyuma yahoo Se abimusabye.

7. Don Cheadle

Uyu ni icyamamare muri Sinema,nawe afite ubwenegihugu bwa Cameroon yabuhawe mu 2017. Don Cheadle ariko nubwo afite ubwenegihugu bwa Cameroon aho Se akomoka, nyina umubyara we akomoka mu gihugu cya Centrafika 

8. Erykah Badu

Umuhanzikazi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Erykah Badu wahawe akabyiniriro ka ‘Queen of Neo Soul’ , kuva mu 1994 ni umwe mubakora injyana ya R&B bahagaze neza muri Amerika. Erykah Badu akaba afite ubwenegihugu bwa Cameroon yahawe mu 2016.

9.Whoopi Goldberg

Umunyarwenya w’icyamamarekazi kuri televiziyo mu kiganiro ‘The View’ kinyura kuri Fox, akaba n’umukinnyi wa filime, Whoopi Goldberg, nawe akomoka ku mugabane wa Africa ndetse afite ubwenegihugu bwa Guinea-Bissau yahawe mu 2019.

10. Chris Tucker

Umukinnyi wa filime n’umunyarwenya, Chris Tucker, wamamaye muri filime nka ‘Rush Hour’ yakinannye na Jackie Chan, ‘Friday’ yakinanye na Ice Cube hamwe n’izindi. Uyu mugabo afite ubwenegihugu bwa Angola yahawe mu 2016.

Aba ni bamwe mu byamamare bifite ubwenegihugu bwo muri Africa, gusa hari n’abandi benshi barimo nka Anthony Anderson,Meghan Markle, Lil Wayne, Kerry Washington n’abandi bavuka muri Africa gusa badafite ubwenegihugu bw’ibihugu baturukamo. 

Aha kandi hakongerwaho Winston Duke wamamaye muri filime ya 'Black Panther' aho aherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda nyuma yo kwitabira umuhango wo Kwita Izina ingagi. Mushiki we kandi witwa Dr. Cindy Duke wari wamuherekeje nawe yatashye yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda.

Winston Duke ukomoka mu birwa bya Tobago, aherutse guhabwa ubwenegihugu bw'u Rwanda

Mushiki wa Winston Duke, Dr. Cindy Duke nawe yahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND