RFL
Kigali

Uko abakinnyi b'Abanyarwanda bakina hanze bitwaye mu Cyumweru gishize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:25/09/2023 7:47
0


Abakinnyi benshi b'Abanyarwanda bakina hanze y'u Rwanda ntabwo bigeze bahirwa n'Icyumweru gishize kuko bamwe amakipe yabo yaratsinzwe naho abandi babura umwanya wo gukina.



Nubwo mu Rwanda mu mpera z'icyumweru dusoje nta mikino ya shampiyona yigeze ikinwa ariko mu bindi bihugu yarakinwe niyo mpamvu InyaRwanda yabateguriye uko abakinnyi bakina hanze bitwaraga n'amakipe yabo.

Sandkven IF ikina shampiyona y'icyiciro cya gatatu muri Sweden  yatsindwaga na Boden ku munsi w'ejo ku cyumweru ibitego 3-1.Abanyarwanda babiri bakina muri iyi kipe, Mukunzi Yannick yinjiye mu kibuga ku munota wa 74 asimbuye Byiringiro Lague.

Iyi kipe ya Sandkven IF iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona izagaruka mu kibuga mu cyumweru gitaha tariki 30 ikina na Sollentuna.

Mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Kenya mu ikipe ikinamo Abanyarwanda 2 ya Gormahia FC ejo ku cyumweru yanganyaga na Kakamega Homeboyz F.C igitego 1-1. Sibomana Patrick yabanje mu kibuga naho Emery Bayisenge aza kwinjiramo asimbuye.

Kuri ubu Gormahia iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga tariki 1 yukwezi gutaha kwa 10.

Ikipe ya FK Jerv ikina icyiciro cya kabiri muri Norway ikaba ikinamo na myugariro w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ,Mutsinzi Ange ku wa Gatandatu yanganyaga n'ikipe yitwa Hødd igitego 1-1.

Muri uyu mukino uyu munyarwanda yabanje mu kibuga ndetse ntiyasimbuzwa,kuri ubu FK Jerv iri kumwanya wa 13 ku rutonde rwa shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga kuwa 6 tariki 30 Nzeri ikina na Sogndal.

Ku wa Gatandatu  w'icyumweru gishize ikipe ya SL16 Football Campus y'abakinnyi batarengeje imyaka 23 ikina shampiyona y'icyiciro cya kabiri mu Bubiligi yatsindwaga ibitego 4-1 na Club NXT. 

Hakim Sahabo ukina muri iyi kipe yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 77. Kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma wa 16 ikaba izagaruka mu kibuga tariki 29 zuku kwezi ikina na Patro.

Ikipe ya FC Groningen ikina icyiciro cya kabiri mu Buholandi ikaba ikinamo n'umukinnyi w'umunyarwanda, Noam Emeran kuwa 6 w'icyumweru gishize yatsindaga ikipe yitwa Helmond Sports ibitego 2-1.

Noam Emeran muri uyu mukino yinjiye mu kibuga asimbuye,kuri ubu FC Groningen iri kumwanya wa 3 muri shampiyona ikaba izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu w'iki cyumweru ikina na Den Bosch.

Kryvbas KR ikina icyiciro cya mbere muri Ukraine ikinamo kapiteni w'Amavubi, Bizimana Djihad ku wa Gatandatu  w'icyumweru gishize yatsindaga ikipe yitwa Vorskla ibitego 4-1.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati yabanjemo ndetse arangiza umukino, Kryvbas KR iri ku mwanya wa Kabiri muri shampiyona ,izagaruka mu kibuga ku wa Kane.

Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa ya Toulouse ikinamo umukinnyi ufite inkomoko mu Rwanda,Warren Kamanzi uri no kuganirizwa ngo azakinire Amavubi,ejo yatsindwaga na Lens ibitego 2-1.

Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw'iburyo yabanje mu kibuga gusa aza gusimbuzwa, Toulouse FC kuri ubu iri kumwanya wa 15 ikaba izagaruka mu kibuga ku cyumweru ikina na Metz.

Ku wa Kane  nibwo Manishimwe Djabel yakinaga umukino we wa mbere mu ikipe USM Khenchela ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri  Algeria. Uyu wari umukino wa gicuti wabahuje na Crbaf ndetse uyu mukinnyi w'Umunyarwanda yahitse atsinda igitego cye cya mbere muri iyi kipe.

Abakinnyi nka Rafael York ikipe ye ya Gefle IF ikina icyiciro cya kabiri muri Sweden yakinnye ejo ku cyumweru inganya 2-2 ariko ntabwo yigeze akina, Rubanguka Steve ukina muri FC Zimbru ikina icyiciro cya mbere muri Moldova iyi kipe ejo yatsindwaga igitego 1-0 ariko nabwo uyu mukinnyi yagaragaye.

Ku bakinnyi bakina muri Libya barimo Manzi Thierry, Haruna Niyonzima na Mugisha Bonheur bo amakipe yabo ntabwo ari gukina.

Kuri uyu wa mbere Saa tatu z'ijoro ikipe ya AS Far Rabat ikinamo myugariro, Imanishimwe Emmanuel Manguende iraba imanuka mu kibuga ikina na MC Oujda muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Morocco.

 

Djihad ikipe ye ya Kryvbas KR  yatsindaga ibitego 4-1

Manishimwe Djabel watsinze igitego cye cya mbere mu ikipe nshya 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND