Umunyarwenya umaze imyaka irenga 18 mu rugendo, Anne Kansiime yongeye gushimangira ko ari umwamikazi w’abatera urwenya muri Afurika, ni nyuma y’uko ahuje urwenya n’umuziki akagaruka ku buryo yanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame n’urugendo rw’iterambere ‘runejeje’ rw’u Rwanda.
Niwe wari umunyarwenya mukuru muri iki gitaramo cya
Seka Live cyabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 muri
Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema
ryakira abantu barenga ibihumbi bitatu (3000).
Yaherukaga gutarmaira Abanyarwanda muri Nzeri 2022,
icyo gihe hari hashize imyaka itanu batamuca iryera. Yagarutse i Kigali afite
inkuru nyinshi zo kuvugaho zijyanye n’ubuzima yanyuzemo nyuma yo gupfusha
ababyeyi, ibiganiro bigaruka ku buzima bwe bitambuka kuri DSTV, ubuzima
n’imibereho by’u Rwanda, ukuntu Uganda yahagarariwe n’abantu 70 mu nama iheruka
ya UN n’ibindi.
Ku rubyiniro yabanjirijwe n’abanyarwenya barimo No
Stress uzwi cyane mu bitaramo by’urwenya bya Gen-Z Comedy, umunyarwenya akaba
n’umunyamakuru wa Kiss Fm, Patrick Rusine, Dr Andre wo muri Uganda, Ambasaderi
w’Abakonsomateri ndetse na Herve Kimenyi.
Ni igitaramo cyayobowe na Nkusi Arthur wagiye agaruka
ku ngingo zinyuranye zirimo ibimaze iminsi bivugwa ku mbuga nkoranyambaga
nk’urubanza rwa Kazungu Denis wemeye ko yishe abantu barenga 14, Ikigo
cy’Igihugu cy’Itangazamakuru RBA kisobanuye imbere ya PAC ku kuntu imodoka yabo
yakoresheje Litre za essence zirenga 300, izamuka ry’ibiciro by’ibirayi,
Zimbabwe yatowe Miss w’umuzungu n’ibindi.
Ni ubwa mbere ahabereye iki gitaramo huzuye ku buryo
byari bigoye kubona aho umuntu yicara. Ahanini byatewe n’uko abaguze amatike ya
VIP bari benshi, ku buryo bamwe batorohewe no kubona aho kwicara kugeza ubwo hongewemo
izindi ntebe.
Ni Seka Live yari yihariye kandi, kuko yitabiriwe
n’abakiri bato kugeza mu bakuze mu myaka, kandi harimo abantu bazwi muri
‘Showbiz’ nka Rocky usobanura filime, umusizi Junior Rumaga, Dj Dizzo,
umunyamakuru akaba n’umuhanzi Uncle Austin, Jordan Mushambokazi witabiriye Miss
Rwanda 2018 n’abandi.
Ni igitaramo cyamamajwe cyane kuva mu mezi abiri
ashize, kandi cyagize imbaraga bitewe n’umubare w’abakunzi Anne Kansiime afite
muri Kigali.
Nawe ageze ku rubyiniro, yavuze ko atajya abasha
kwakira urukundo Abanyarwanda bamukunda, kandi atabona amagambo
abisobanuramo.
Yavuze ko buri gihe iyo atumiwe gutaramira i Kigali
atajya ashidikanya kuko azirikana neza ko ari mu rugo. Uyu mubyeyi yataramiye
abantu muri Seka Live ahuza umuziki n’urwenya, kuko yanyuzagamo
akabaririmbira ubundi akabasetsa. Hari aho yaririmbye imwe mu ndirimbo ye
izwi cyane yise ‘Mwanjari’.
Kansiime yagiye araranganya amaso mu bantu
akabaganiriza, ubundi akagaruka ku kuntu iwabo bari baturanye n’isoko ubundi
akaza gucudika n’umusore bari baturanye.
Inkuru ye y’ukuntu yakundanye na Bob irasekeje. Kuko
irangira avuga ukuntu uyu musore basohokanye akamugurira ibyo kurya birimo
ifiriti bataha mu rugo umusore agakubitwa bitewe nuko bari batinze. Kandi ngo
bagiye barema imirimo yatumaga bahura nubwo ababyeyi babo babaga batabishaka.
Muri iki gitaramo, Kansiime yaserutse yambaye imyenda
y’ibara ry’umutuku. Uyu mugore yavuze ko mu myaka ishize yanyuze mu bihe
bikomeye, kuko yabuze ababyeyi be ‘mu gihe nawe yiteguraga kuba umubyeyi’- Ni
agahinda avuga ko adafite uko yabara.
Ashimangira ko byinshi mu byo ateraho urwenya ari
ibibazo by’ubuzima bwe ariko ‘bigafasha abandi guseka ndetse nawe bikamubeshaho’.
Yavuze ko ari umunyeshuri mwiza ku buryo buri kimwe
kibaye mu buzima bwe kimusigira amasomo. Kansiime yanagarutse ku bw’ubwenge
buremano (AI) n’imikorere ya Google.
Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakiriye inama y’Abakuru
b’Ibihugu yUmuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) izwi
nka CHOGM (Commonwealth Heads of State and Government Meeting) benshi
batabyumva ariko rwatsinze igitego cy’umutwe inama iraba ikandi igenda neza.
Avuga ko iyi nama yasize hubatswe ibikorwaremezo
birimo n’imihanda kandi n’ubu irakoreshwa. Ati “U Rwanda ndugereranya n’umugore
ukizamuka, mwiza kandi wujuje buri kimwe.”
Yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda
rufite ubushobozi bwo kwakira igikombe cy’Isi ashingiye kubyo yiboneye. Ati
“Simbashidikanyaho. Sinzi impamvu tutabigeraho? Ariko se mwakiriye igikombe
cy’Isi cyabera he?”
Uyu mugore yavuze ko u Rwanda rudasanzwe mu maso
y’amahanga, anashingiye ku kuntu rwateje imbere ubukerarugendo, aho usanga
ingagi zisurwa cyane. Avuga ko no muri Uganda zihari ariko zidafashwe kimwe
n’izo mu Rwanda.
Yanavuze ko atiyumvisha ukuntu ibyamamare bisura u
Rwanda bakifashisha imbuga nkoranyambaga zabo bakagaragaza ibihe byiza bahagiriye,
ariko basura Uganda bakaryumaho. Ati “Uganda nayigereranya na Google iri
kuberera ubwenge karamano (AI) [u Rwanda].”
Kansiime yavuze ko yakozwe ku mutima n’imbwirwaruhame
za Perezida Kagame, kandi ko yakuze yifuza kuba umuntu uvuga rikumvikana kandi
uhindura ubuzima bw’abandi. Anavuga ko
yanyuzwe n’imiyoborere ya Perezida Kagame n’imibereho y’umuryango we.
Ambasaderi
w’Abakonsomateri, umunyarwenya udasanzwe
Uyu mugabo yageze ku rubyiniro avuga ko yabaye
umunyarwenya mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo ‘nk’uko Leta ihora
ibidushishikariza’. Avuga ko mu ibarura yakoze yasanze abantu bafite ibibazo
104, kandi mu gihe cy’umwaka umwe hakemuka ibibazo bitatu hakiyongeramo bine.
Ambasaderi yikije cyane kuri serivisi zihabwa
abantu-Avuga ko ntawe ukwiye kwihanganira guhabwa serivisi mbi kuko bigira
ingaruka kuri we no ku gihugu.
Kuri we asanga bidakwiye ko wishyura ibitaro igihe
umurwayi wawe yapfuye, kuko abaganga baba batakoze ibyo bari bashinzwe gukora.
Seka Live yo kuri iyi nshuro yari rurangiza.... Abantu basetse barihirika
Anavuga ko Camera zo ku muhanda zizwi nka Sophia
zakabaye zitegurwa zikandikira umuntu ikosa inshuro imwe aho kuba buri cyuma
cyose cyagufotora.
Uyu mugabo anavuga ko Polisi ikwiye gukora ibishoboka
byose akuma kifashishwa mu kureba ko umuntu yasinze kagashyirwa mu tubari
‘kugirango umuntu ajye anywa anipima’.
Yanavuze ko Ikinyarwanda gikennye mu magambo, kuko
usanga uwitwa ko ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yirukanwa mu kazi
kandi byumvikana ko ahoraho.
Uyu mugabo yanagurutse ku mibereho y’ingo muri iki
gihe, asaba abagore kubaha abagabo babo, ariko kandi abagabo n’abo bagakunda
abagore babo.
Akiva ku rubyiniro, Nkusi Arthur yavuze ko buri gihe
iyo agiye gutumira ‘Ambasaderi w’Abakonsomateri amuza mu ntekerezo buri gihe’.
Rusine
Patrick, yongeye gushimangira ubuhanga bwe muri Seka Live
Uyu musore yageze ku rubyiniro ashima byimazeyo Nkusi
Arthur wamubereye ikiraro mu rugendo rwo gutera urwenya. Kuri we avuga ko iyo
Arthur atamufasha ‘yakabaye ari ahandi hantu hatari hano’. Ati “Ni uwo
gushimirwa.”
Yabaze inkuru y’ukuntu yakodesheje imodoka ikamugora
kubera ibibazo yari afite. Agaruka ku kanyamuneza yagize nyuma yo kubona akazi
kuri Kiss Fm, ukuntu Austin yamufashije gutunga Miliyoni 1 Frw ku nshuro ye ya
mbere n’ibindi.
Rusine yanavuze ko ari inzozi zabaye impano gukorana
na Sandrine. Ati “Byaranshimishije gukorana na Isheja. Ni
umuntu mwiza cyane. Noneho icyanshimishije ni ugukorana nawe nsimbuye Nkusi
Arthur. Ni ibi bya Seka Live nabivamo.”
Yanagarutse ku kuntu mu minsi ishize yabonye akazi mu
bukangurambaga bwa gahunda ya Tunywe Less ariko basanga yasinze.
Umunyarwenya No Stress wafunguye iki gitaramo yateye
urwenya ku ndirimbo ‘Ideni’ ya Chriss Eazy, agaruka ku ndirimbo z’abahanzi
bahimbaza Imana n’ibindi.
Ni mu gihe umunyarwenya Dr Andre wo muri Uganda
yagarutse ku ndirimbo ‘Fou de Toi’, avuga ko ikunzwe muri Uganda muri iki gihe
kandi nawe ayiharaye.
Uyu musore yavuze ko ari ku nshuro ye ya kabiri ataramiye
i Kigali, kuko yahaherukaga ibitaramo bya Seka Live bibera kuri M Hotel.
Yateye urwenya ku kuntu atinya ba gafotozi, ashingiye
ku kuba hari ifoto yifotoje n’inshuti ze ari batanu, none batatu muri bo bamaze
gupfa, kandi urupfu rwahereye iruhande ku buryo we na mugenzi be basigaye
bafite ubwoba.
Herve Kimenyi, umunyarwenya ukoresha cyane ururimi rw’Igifaransa,
yagarutse ku bihe byashize aho Televiziyo Rwanda yafungaga saa tanu z’ijoro,
uburyo amatangazo yatambukaga kuri televiziyo azamuka, umunyamakuru Umutoni
Rhadia wamamaye kuri TVR n’ibindi.
Uyu mugabo yanagarutse ku ihirikwa ry’ubutegetsi mu
bihugu bitandukanye nka Gabo, anagaruka kuri Captain Traore wafashe ubutegetsi
muri Burkinafaso n’ibindi.
Anne Kansiime yavuze ko yanyuzwe n’imiyoborere n’ubuhanga
biranga Perezida Kagame
Kansiime yumvikanishije ko u Rwanda rudasanzwe mu maso
y’amahanga, kuko rwakoze ibyo benshi batatekerezaga
Kansiime yavuze ko adafite gushidikanya muri we ko u Rwanda rwakakira Igikombe cy’Isi
Kansiime yataramiye abitabiriye Seka Live ahuza umuziki n’urwenya. Yanaririmbye indirimbo ye yise ‘Mwanjari’
Umucuranzi wa Gitari usanzwe ari Producer w’ibiganiro
bya Anne Kansiime
Kansiime yavuze ko buri gihe iyo agiye gutaramira mu Rwanda ari ibihe atabasha gusobanura neza
Seka Live yabaye urubuga rufasha benshi kwiyibagiza ibibazo by'ubuzima
Ambasaderi w’Abakonsomateri yongeye kugaruka kuri serivisi mbi abantu batakabaye bishimira-Yishimiwe mu buryo bukomeye
Abarimo Jordan Mushambokazi, Nyambo uzwi cyane muri filime bitabiriye iki gitaramo
Malik Shaffy Lizinde washinze Kina Rwanda ari kumwe n'umugore we Nadia Umutoni ukorera RBA
Rusine yashimye Nkusi Arthur wabaye ikiraro cy’ibyo agezeho mu gutera urwenya- Anagaruka ku kazi yigeze gukorera Uncle Austin
Herve Kimenyi ni umwe mu banyarwenya bamaze igihe kinini kandi wagiye ataramira mu bihugu bitandukanye-Yavuze uburyo ababazwa n'abantu bavuga izina rye nabi
Dj Dizzo ari mu bitabiriye iki gitaramo
Umuhanzi akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Uncle Austin
Umuhanzi Sintex yitabiriye iki gitaramo ari kumwe n'umukunzi we baherutse gusezerana mu mategeko
Promesse Kamanda ntiyacitswe n'iki gitaramo cya Seka Live
Ibihumbi by'abantu ntibacitswe na Seka Live yaherekeje Nzeri ya 2023
Umunyarwenya Dr Andre yataramiye ku nshuro ya kabiri
muri Seka Live
Byamusabye gufata akanya atekereza neza ibyo Anne Kansiime yavugaga muri iki gitaramo
Bisaba gukoma amashyi mu kumwerekana ko wanyuzwe n'ingingo yagarutsweho
Mu gitaramo nk'iki ukora uko ushoboye ugatahana urwibutso binyuze mu gufata amashusho
Rocky uzwi cyane mu gusobanura filime ari kumwe n'umusizi Rumaga muri iki gitaramo
Buri wese yasekaga mu buryo nyuma yo gucengerwa n'ingingo yabaga igarutsweho
Byari bigoye kwifata muri iki gitaramo- abantu basetse baratembagara
Umunyarwenya No Stress yagarutse ku ndirimbo zihimbaza Imana
Nkusi Arthur yagarutse ku bimaze iminsi bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga
Nkusi Arthur yagiye agaruka kuri buri munyarwenya wateye urwenya muri Seka Live
Umuhanzi mu njyana gakondo, Yvan Ngenzi na Sandrine Isheja Butera wa Kiss Fm mu bitabiriye Seka Live
Nkusi yanyuzagamo akajya mu bitabiriye iki gitaramo akabaganiriza
Seka Live yabaye urubuga rwo gushimangira urukundo
Kanda hano urebe amafoto meshi yaranze igitaramo cya Seka Live cyabereye muri Camp Kigali
AMAFOTO: Freddy Rwigema-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO