Kuri iki Cyumweru ku Gisozi kuri Dove Hotel habereye igitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" kibaye ku nshuro ya mbere ariko bikaba biteganyijwe ko kizajya kiba buri gihembwe.
"Tujyane Mwami Live Concert" yatumiwemo abahanzi bubashywe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ari bo James na Daniella, Josh Ishimwe, True Promises Ministry, Danny Mutabazi na Musinga Joe usingiza Imana mu njyana Gakondo. Yayobowe n'aba MC b'abahanga muri Gospel ari bo Tracy Agasaro wa Kc2 Tv na Isaa Noel wa Isango Tv.
Ukigera muri Dove Hotel utungurwa n'uburyo iyi Hotel yarimbishijwe mu buryo bukomeye kandi buteye amabengeza. Buri Table, yari iriho ururabo, amazi yo kunywa, amata, igitabo cya Tujyane Mwami n'ibindi. Mu mfuruka za salle hari hateguwe amafunguro n'ibyo kunywa by'amoko yose yaba umutobe, ikawa, amata n'ibindi. Ni ubwa mbere bibayeho mu muziki wa Gospel mu Rwanda.
Ni igitaramo cyari kiryoheye ijisho ariko kandi kiranahenze kukibonekamo kuko kwinjira byari 30,000Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri 'Couple', na 15,000Frw ku munyeshuri. Ibi bikigira igitaramo cya kabiri gihenze mu mateka ya Gospel mu Rwanda nyuma y'icyo Aline Gahongayire yakoze kuwa 30/10/2022 aho kwinjira byari 100,000 Frw, 150,000 Frw kuri Couple na 50,000 Frw muri VIP.
"Tujyane Mwami Live Concert" ifite umwihariko, nta nzara n'icyaka!!
Umwihariko w'iki gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami" ni uko kizajya kiba buri gihembwe kandi abacyitabiriye bose bakaramya Imana ndetse bakayihimbaza barimo gusangira amafunguro y'ubwoko butandukanye. Ni ibintu bitamenyerewe mu Rwanda, ariko ababashije kwitabira iki gitaramo ku nshuro yacyo ya mbere banyuzwe n'imitegurire yacyo yo ku rwego rwo hejuru.
Iki gitaramo kitabiriwe n'abarimo ibyamamare mu muziki nyarwanda nka Munyanshoza Dieudonne uzwi cyane mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Aline Gahongayire umaze imyaka 23 mu muziki wa Gospel, Nice Ndatabaye ufite igitaramo kuri uyu Gatanu n'abandi.
True Promises nibo babanje kuri stage, bafasha abitabiriye kujya mu Mwuka wo kuramya Imana no kuyitambira byimbitse. Bakurikiwe na Danny Mutabazi [Umutangabuhamya] wageze kuri stage ahagana saa moya n'iminota 20. Mutabazi yishimiwe mu ndirimbo ze zitandukanye, biba akarushako muri "Binkoze ku mutima" na "Calvary" yamwijije mu muziki.
"Imana ibabohore, Imana ibambike imbaraga, Imana ibakize indwara" Niyo magambo Danny Mutabazi yavuze ubwo yavaga kuri stage. Yahise akurikirwa na Tracy na Issa nabo bakira umuyobozi wa Kompanyi yateguye iki gitaramo kidasanzwe mu muziki wa Gospel.
Umuyobozi wa K Square yateguye iki gitaramo, Bwana Kabiru Wamiti, yavuze ko bagamije guteza imbere umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ati "Turabakiriye muri edition ya mbere ya Tujyane Mwami Live Concert, reka twishimire urukundo rw'Imana".
Saa mbiri zuzuye hakurikiyeho umwanya w'ijambo ry'Imana wayobowe na Pastor Emmanuel Gberekpee ukorera umurimo w'Imana muri Zion Temple Gatenga. Yashimiye abateguye iki gitaramo cyiza anashimira abitabiriye bose. Yabaganirije amagambo y'Imana abomora imitima.
Tracy na Issa nibo bayoboye iki gitaramo, nta rungu ku bitabiriye "Tujyane Mwami"
Saa mbiri na 35 hakurikiyeho umwanya wo gusangira amafunguro, aho buri umwe yafataga ibyo amahitamo ye amwerekejeho. Hagati aho abari muri Dove Hotel babifashijwemo na Dj Spin, bari barimo kumva indirimbo z'abaramyi batandukanye kandi zikunzwe nka "Amahoro" ya Gaby Kamanzi, "Wahozeho" ya Chryso Ndasingwa, "Ungirira Ubuntu" ya Meddy n'izindi.
Mu minsi ishize ubwo bavugaga ku gitaramo kirimo no gusangira amafunguro, K Square baragize bati “Ugusangira muzi ko hari icyo gusobanuye mu ijambo ry’Imana, rero abazitabira iki gitaramo bazagira umwanya wo gusangira hanyuma higishwe ijambo ry’Imana ariko ku rundi ruhande tunafatanye kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo z’abahanzi batumiwe.”
Uretse kumva ijambo ry'Imana, kuyiramya no kuyihimbaza ndetse no gusangira amafunguro, igitaramo "Tujyane Mwami" cyanabereyemo igikorwa cy'ubugiraneza aho K Square yafashije abanyeshuri 2 badafite ubushobozi bw'amafaranga yishuri, ibemerera kuzabishyurira amafaranga yose y'ishuri. Ni igikorwa cyashimwe cyane n'abitabiriye iki gitaramo.
Muri abo bana bahawe ubufasha harimo ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ariwe Jean d'Amour Uwizeyimana watanze ubuhamya bubabaje bw'ubuzima bugoye yanyuzemo ariko ku bwo kwizera Yesu Kristo akabona amahoro yo mu mutima. Undi mwana wafashijwe na K2 ni Nizeyimana Emmanuel watsinze ikizamini cya Leta ariko akabura amafaranga y'ishuri.
Hanatangajwe umushinga "True Promises Open Air Compainers" wo gufasha abana 25 batishoboye. Uzakorwa na True Promises Ministry ku bufatanye na K Square ishyize imbere guhembura abantu binyuze mu kuramya Imana no kuzirikana umuryango mugari ikifatanya nawo mu buzima bwa buri munsi. Hatanzwe Code yo kunyuzaho ubufasha ariyo *182*8*1*035226#.
Saa Tatu n'iminota 20 hakurikiyeho umutaramyi Musinga Joe wahereye ku ndirimbo yise "Atenayi". Ni umusore wihebeye injyana Gakondo. Yahise atera isengesho, akurikizaho indirimbo ze zitandukanye zirimo "Tujyane" yizihiye benshi mu muziki mwiza cyane wa Live na cyane ko ihura neza n'insanganyamatsiko y'iki gitaramo cyiswe "Tujyane Mwami".
Saa Tatu n'iminota 45 ni bwo Mc Tracy yakiriye James na Daniella ari nabo bavugije umurishyo wa nyuma muri iki gitaramo. Aba baramyi bakubutse i Burayi mu bitaramo bakoreye mu bihugu bitandunkanye by'uwo mugabane, beretswe urukundo rwinshi mu ndirimbo zabo zirimo "Mpa Amavuta" yabubakiye izina.
Saa Yine n'iminota 20 ni bwo Josh Ishimwe yageze kuri stage. "Inkingi Negamiye" yizihiye benshi, barahaguruka bafatanya n'uyu musore gucinya umugara. Josh Ishimwe yaririmbye muri iki gitaramo nyuma y'iminsi micye yanditse amateka mu gitaramo cye cya mbere yakoreye muri Camp Kigali.
Ubwo yari asoje kuririmba mu ma saa Yine n'iminota 45, Mc Issa yahise asoza iki gitaramo mu isengesho ryibanze cyane ku gushimira K Square yagize iyerekwa ryacyo, itangazamakuru ryacyamamaje, amatorero anyuranye yashyigikiye K2 ndetse n'abacyitabiriye ku nshuro ya mbere.
Josh Ishimwe niwe wapfundikiye iki gitaramo mu mudiho nyarwanda yerekwa urukundo rwinshi
Josh Ishimwe n'ababyinnyi be berekanye ko umuziki gakondo ubari mu maraso
James na Daniella bajyanye mu mwuka abitabiriye igitaramo Tujyane Mwami
James na Daniella baririmbye indirimbo zitandukanye muri iki gitaramo kizajya kiba buri gihembwe
True Promises Ministry nibo bafunguye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya mbere
Ndahiriwe Mandela usanzwe ari Perezida wa True Promises niwe wari umuhuzabikorwa w'iki gitaramo
Umutaramyi Musinga Joe yanyeganyeje Dove Hotel mu gitaramo Tujyane Mwami
Nta nzara, nta n'inyota mu gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert"
Umwe mu banyeshuri batishoboye bishyuriwe amafaranga y'ishuri na K Square
Dj Spin yasusurukije abitabiriye "Tujyane Mwami Live Concert"
Bwana Kabiru Wamiti Umuyobozi wa K Square yavuze ko bagamije guteza imbere umuziki wa Gospel
Munyanshoza Dieudonne uzwi nka Mibirizi yitabiriye iki gitaramo kidasanzwe
Aline Gahongayire yizihiwe bikomeye muri Tujyane Mwami Live Concert
Danny Mutabazi waherukaga muri Dove Hotel mu gitaramo cye yahembuye abitabiriye "Tujyane Mwami"
Dj Spin n'umusore we birukanye irungu muri Dove Hotel
Pastor Emmanuel Gberekpee wo muri Zion Temple niwe wagabuye ijambo ry'Imana
Issa Noel yashimangiye ko ari umu MC mwiza 'umuziki wa Gospel wari ukeneye'
Tracy Agasaro yerekanye ko bizagorana kubona umugore umuhiga mu kuyobora neza ibitaramo
Bwa mbere mu Rwanda habaye igitaramo kidasanzwe aho abitabiriye bose baramyaga Imana banasangira amafunguro
Bayobowe na True Promises, abitabiriye iki gitaramo batambiye Imana mu buryo bukomeye
Tracy Agasaro yari aberewe cyane mu ikanzu y'umutuku, yashimye Imana yamuhaye umugabo yise Gogari
Tracy na Issa Noel bizihiye benshi bitewe n'uburyo bahuzaga cyane
Abasore n'inkumi bakiriye abitabiriye "Tujyane Mwami Live Concert"
Ubwo abantu binjiraga mu gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert"
Abakozi ba Noneho.com barimo Danny Rurema wari wabyambariye nibo basuzumaga itike y'umuntu mbere y'uko yinjira ndetse bakanazigurisha abatari bakaziguze
Umunyamakuru wa InyaRwanda akaba n'umuhanzikazi n'umukinnyi wa filime, Racheal Muramira, ni umwe mu bari bagize itsinda rigari rya Noneho.com ryagurishaga amatike mu buryo bw'ikoranabuhanga
Ahagana saa kumi n'amanywa ni bwo abantu bari batangjye kwinjira muri Dove Hotel
REBA MUSINGA JOE ARIRIMBIRA ABITABIRIYE TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT
JOSH ISHIMWE YAKURIWE INGOFERO MU GITARAMO TUJYANE MWAMI LIVE CONCERT
JAMES NA DANIELLA BERETSWE URUKUNDO RWINSHI MURI TUJYANE MWAMI
DANNY MUTABAZI YAKOZE KU MUTIMA YA BENSHI MURI TUJYANE MWAMI
TRUE PROMISES BANYEGANYEJE DOVE HOTEL MU GITARAMO "TUJYANE MWAMI"
UMWANA UFITE UBUMUGA BWO KUTUMVA NO KUTAVUGA YATANZE UBUHAMYA BWARIJIJE BENSHI
VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda Tv
PHOTOS: K Square HR Company
TANGA IGITECYEREZO