RFL
Kigali

Police VC yisasiye abarimo APR VC, itahana ubwami bwa Kirehe Open Tournament 2023 - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/09/2023 19:33
0


Ikipe ya Police VC mu bagabo, na RRA WVC mu bagore, zegukanye irushanwa rya Kirehe Open Tournament 2023 yakinwaga ku nshuro ya gatatu.



Kuri iki cyumweru tariki 24 Nzeri, nibwo hakinwaga, imikino y'irushanwa ry'intoki rya Kirehe Open Tournament 2023. Ikipe ya Police VC yegukanye iri rushanwa mu bagabo, itsinze Gisagara VC, amaseti 3-1, naho mu bagore, RRA, itsinda Police WVC amaseti 3-1. Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, ryatangiye kuri uyu wa gatandatu, ubwo hakinwaga imikino y'amatsinda.

Iko imikino ya genze ku wa gatandatu

Mu bagabo, ikipe ya Kirehe VC yatsinzwe na Police VC amaseti 3-1, Kepler itsindwa na APR VC amaseti 3-2. Gisagara yatsinzwe na REG VC amaseti 3-2, umukino wabereye muri E.S Rusumo. KVC yatsinzwe amaseti 0-3 na Police VC, APR itsinda REG amaseti 3-1, naho Kepler itsindwa na Gisagara amaseti 3-0.

Gisagara umukinnyi ku mukinnyi yari ihagaze neza, ariko yasanze Police vc yayiteguye bihagije 

Imikino yasoje amatsinda, yatangiye ahagana saa 12:30 PM, aho ikipe ya Kirehe yahise ikubita KVC amaseti 3-0, Gisaraga ikubita APR VC amaseti 3-0, naho REG itsindwa na Kepler amaseti 3-0.

Mu bagore, kuko amakipe yari atatu, bakinnye hagati yabo. Ikipe ya IPRC Kigali yatsinzwe na Police amaseti atatu ku busa, RRA itsinda IPRC Kigali amaseti atatu, naho Police itsinda RRA amaseti 3-0.

RRA WCV iki gikombe imaze ku kimenyera 

Kuri iki cyumweru hakinwe imikino ya 1/2 ndetse na n'imikino ya nyuma. Mu bagabo ikipe ya Police VC bitacyekwaga, yatsinze ikipe ya APR VC amaseti 3-0, abantu benshi ntabwo biyumvishaga uburyo APR itsinzwe ndetse itabonye n'iseti n'imwe muri Police. Ku rundi ruhande ikipe ya ikipe ya Gisagara VC yatsinze Kirehe VC nta gukoramo amaseti 3-0, nayo ihita ikatisha umwanya wa mbere.

Abafana biganjemo abakiri bato, baba babucyereye agatebe bakigije hafi. Mu karere ka Kirehe, ni hamwe mu gace kagira impano z'umukino wa Valleyball

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, APR VC yatsinze Kirehe VC amaseti 3-1 ihita yegukana umwanya wa 3, Kirehe iba iya kane. Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma, wari witezwe na benshi, kuko Gisagara VC ariyo yari ibitse iki gikombe, yashakaga kwisubiza bwa kabiri yikurikiranya.

Police VC n'ubundi yinjiye mu mukino ifite imbaraga nyinshi, nk'uko yari yabigenje muri 1/2, ariko na Gisagara VC ikagaragaza kwihagararaho kuko bose baje kugabana iseti 2 za mbere Police yakomeje kwihagararaho, itsinda iseti ya 3 n'iya kane, umukino urangira ari amaseti 3-1.

Mu bagore, kuko amakipe yari make, hakinwe umukino wa nyuma gusa, ikipe ya RRA WVC itsinda Police WVC idakozemo amaseti 3-0.

Bruno Rangira uyobora akarere ka Kirehe, nyuma y'iyi mikino, yashimye uko yagenze, ndetse avuga ko Kirehe itazahwema guteza imbere uyu mukino w'amahoro. Reka ntangire nshimira amakipe yitabiriye irushanwa, ndetse n'abafana babashije kwitabira. Iyi mikino yari ibaye ku nshuro ya gatatu, mbizeza ko uko iyi mikino izajya iba, ariko muzajya mubona ibishya gusa.

Nk'akarere ka Kirehe tukomeje intego yo kuzamura umukino wa Volleyball hano mu Karere, ndetse tukaba turi muri gahunda yo kubaka Gimunaze, ndetse bigenze neza, umwaka utaha imikino ishobora kuzaberamo.  

Police VC yegukanye iri rushanwa ku nshuro yayo ya mbere 

RRA mu bagore, niyo yegukanye iki gikombe, ndetse ihabwa miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda, ari nayo yatanzwe ku ikipe ya mbere mu bagabo 

Ntagengwa Olivier ukinira Police VC niwe watowe nk'umukinnyi w'irushanwa mu bagabo 

Abakinnyi beza b'irushanwa kuri buri mwanya mu bagabo

Yankurije ukinira RRA, niwe watowe nk'umukinnyi w'irushanwa mu bagore  

abakinnyi beze kuri buri mwanya mu bagore


IPRC Kigali yabaye iya gatatu mu bagore, yahembwe ibihumbi 500 by'amanyarwanda 

Gisagara VC yari ifite ikigikombe, inzozi zo kucyegukana yikurikiranya, Police VC yazigaruriye mu nzira 

Kirehe VC yari yakiriye iyi mikino, ntabwo byayigendekeye neza 


KVC yari yasezerewe itarenze amatsinda 

REG yari yabaye iya kabiri mu irushanwa ry'umwaka ushize, yasezerewe itarenze amatsinda 

Kepler VC ikipe nshya igishingwa, yakanze abantu ubwo yatsindaga REG VC, ariko nayo ntiyarenga amatsinda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND