Kigali

Bushali yatanze isomo! Abarimo Bruce Melodie, Chris Eazy na Alyn Sano bahagurutsa ibihumbi by’abantu i Musanze-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:24/09/2023 10:43
0


Mu ijoro ryakeye tariki 23 Nzeri 2023, ibihumbi by’abaturage batuye mu Karere ka Musanze batahanye ibyishimo mu bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byahanyuranye umucyo.



Abaturage bo muri Musanze berekanye ko bakunda umuziki nyayarwanda ubwo bari buzuye sitade Ubworoherane baje kwihera ijisho ibirori bya MTN Iwacu Muzika Festival byari bimaze imyaka 2 bitaba.

Twinjirane mu gitaramo cyabereye i Musanze!

Ku wa Gatandatu, tariki ya 23 Nzeri 2023, ni bwo abahanzi umunani batangiye urugendo ruzenguruka mu Ntara Enye z’Igihugu mu bitaramo byo kongera guhura no gusabana n’abakunzi b’umuziki Nyarwanda.

Ibi bitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye muri Stade Ubworoherane, kuri uyu munsi, aho byahereye muri Kamena 2019.

Nyuma y’icyo gihe byakomwe mu nkokora n’impamvu zitandukanye zirimo n’icyorezo cya COVID-19 cyatumye binyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka, ibitaramo byitabiriwe n’abahanzi umunani barimo abakizamuka ariko batanga icyizere ndetse n’abafite amazina amaze guhama mu muziki w’u Rwanda.

Umuraperi Maylo uvuka muri aka karere, unahafite izina niwe wabimburiye abandi ku rubyiniro maze anyura imbaga y’abantu bari baje kumushyigikira.

Nyuma ya Maylo, Mc Buryo na Mc Bianca abashyushyarugamba  b’abahanga banamenyeranye ku rubyiniro bakiriye itsinda rya Yousta Band ryari rije gucurangira icyiciro cya mbere cy’abahanzi nyarwanda.

Afrique umwe mu bahanzi bakunzwe banatanga icyizere niwe wabimburiye abandi maze mu ndirimbo zirimo Agatunda, Lompe ahagurutsa ibihumbi by’abantu i Musanze.

Bwiza wakurikiye Afrique yinjiye ku rubyiniro aherekejwe n’ababyini bane ubona ko biteguye cyane ndetse biteze gutanga ibyishimo ku rubyiniro.

Bwiza waririmbaga akananyuzamo akanabyina yaririmbanye n’abakunzi be indirimbo Ready yongera kwerekana ko ari umuhanga bidasanzwe.

Niyo Bosco wabonaga ko yize urubyiniro neza yaririmbanye n’abakunzi be indirimbo nka Piyapuresha, abanyamusanze bakunze.

Nyuma ya Niyo Bosco yakiriwe umuhanzi Chris Eazy ugezweho muri iyi minsi maze induru zivugirizwa rimwe mu kumwakira berekana ko bamwishimiye ndetse bari bamutegereje.

Chris Eazy mu ndirimbo Inana, Stop, Edeni n’Amashu yongeye kwandikisha izina rye i Musanze yerekana ko amaze gukora byinshi ku muziki we.


Abashyushyarugamba Mc Buryohe na Mc Bianca nibo bafunguye urubyiniro

Nyuma ya Chris Eazy icyiciro cya mbere cyari kirangiye hatahiwe icya Kabiri cyagombaga gucurangirwa n’itsinda rya Symphony Band.

Aline Sano wabimburiye abandi acurangiwe na Symphony yagiye ku rubyiniro ari kumwe n’ababyinnyi be ndetse yiteguye hasi no hejuru.

Alyn Sano mu ndirimbo Radiyo, Fake Gee n’izindi yerekanye ko ijwi rye ari ntagereranywa mu mwanya wose yamaze ku rubyiniro.

Bushali wari utahiwe mu bahanzi b’ikiragano gishya , yongeye gutahana umwanya wa mbere ku rubyiniro nk’umwami warwo nk’uko yabigaragaje.

Maylo niwe wabimburiye abahanzi

Uyu muhanzi w’umuhanga yongeye gutanga isomo ubwo yari ku rubyiniro yerekana ko urubyiniro aruzi neza cyane.

Bushali wavuye ku rubyiniro abantu batabishaka yakurikiwe na Riderman, maze yinjiriya mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo Cugusa

Riderman ufite izina muri aka karere ni umwe mu bahagurukije abantu benshi abikesha indirimbo ze.

Bugorobye hakiriwe Bruce Melodie  maze aririmba indirimbo zirimo Fungamacho, Ndakwanda n’izindi.

Afrique ku rubyiniro 

Bruce Melodie wamaze akanya ku rubyiniro, yakuyemo inkweto aziha abafana ababwira ko agiye gukorana ibirenge.

Usibye aka gashya kandi Bruce Melodie yakiriye Kenny Sol watunguranye ku rubyiniro maze baririmbana Igitangaza ikunzwe.

Igitaramo cyapfungikiwe saa Moya na mirongo 56 ubona ko abaturage badashaka gutaha.

Kugeza ubu ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival bikomereje i Butare aho tariki 30 bazataramira  abo mu Majyepfo.


Afrique yatanze ibyishimo


Bwiza mu ndirimbo Ready yaririmbanye n’abanya-Musanze


Bwiza yari kumwe n’itsinda ry’ababyinnyi be


Niyo Bosco yaririmbye anicurangira


Niyo Bosco yazamukanye na Rutambi umusore w’ibigango


Chris Eazy yazamuye amarangamutima ya benshi ubwo yasangaga indirimbo ze zose zizwi muri Musanze


Chris Eazy yerekanye u ubuhanga budasanzwe


Alyn Sano ku rubyiniro yaririmbanye n’abanya-Musanze


Alyn Sano aherutse gushyira hanze Album yise Rumuri


Bushali wari utahiwe yerekanye imbaraga zidasanzwe


Bushali ku rubyiniro Ntawe ujya amuhiga


Riderman yongeye kwerekana ko ari umuhanzi mukuru


Umuraperi Riderman yashimishije imbaga y’abantu


Bruce Melodie yacanye umucyo I Musanze


Bruce Melodie yanyuzagamo akanabyina


Ibihumbi by’abantu i Musanze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND