RFL
Kigali

Yazanye gitari! Anne Kansiime yageze i Kigali yitabiriye Seka Live-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/09/2023 1:10
0


Umunyarwenya uri mu bakomeye ku Mugabane wa Afurika, Anne Kansiime yageze i Kigali yitabiriye igitaramo cy'urwenya kizwi nka Seka Live, atangaza ko byinshi mu byo azagarukaho azabishingira ku buzima amaze iminsi anyuranamo n’umwana we, kandi yiteguye no kuzaririmbira abazitabira iki gitaramo.



Uyu mugore yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 ahagana saa yine z'ijoro, yitabiriye igitaramo cya Seka Live kizaba kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Yatangaje ko yishimiye kugaruka i Kigali nyuma y'uko muri Nzeri ya 2022 atanze ibyishimo bisendereye ku bakunzi be. Ati "Nishimiye kuba ndi hano. Nta kintu nta kimwe nzasiga, ndashaka kubaha buri kimwe cyose mfite, nyabuneka ejo muzaze...”

Anne Kansiime avuga ko 'kuba umubyeyi' byatumye agaragaza buri mpano ye. Yavuze ko igihe cyose ashobora kuririmba no gusetsa 'igihe mbona ko abantu banjye babishaka. Ati "Ndabyiteguye kuririmba."

Kansiime wazanye gitari azifashisha acurangira abazitabira iki gitaramo, yavuze ko yaje mu Rwanda ari kumwe n'itsinda ry'abamufasha mu muziki barimo Producer n'abandi bazahurira ku rubyiniro. Ati "Ntabwo ari isezerano, ntuza uzaseka."

Muri iki gitaramo, Anne Kansiime azahurira ku rubyiniro na Patrick Rusine, Herve Kimenyi, Dr Andre ndetse na Ambasaderi w’Abakonsomateri.

Uyu mugore utegerejwe i Kigali, yavutse yitwa Kansiime Kubiryaba Anne. Ni umunya-Uganda w’umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umushyushyarugamba akaba n’umushabitsi ubimazemo igihe.

Ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika bimwita ‘Africa’s Queen of Comedy’. Ni umwe mu banyarwenya batunze agatubutse muri Afurika.

Afite akabyiniro kitwa Kubby’s Club gaherereye mu gace ka Naalya akagira na Hoteli iherereye mu gace ka Kabale. Yegukanye ibihembo bikomeye birimo n’amashimwe yegukanye yahawe n’abarimo Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II.

Yabonye izuba ku wa 13 Mata 1986, avukira mu Mujyi wa Mparo mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bwa Uganda.

 Se yari umukozi wa Banki n’aho Nyina yitabye Imana muri Kamena 2021. Amashuri abanza yize i Kabale n’aho ayisumbuye yize Bweranyangi.

Afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Makerere mu bijyanye na ‘Social Science’. 

Mu 2007, nibwo yatangiye urugendo rwo gutera urwenya ubwo yari muri Kaminuza ya Makerere. Ni umwe mu bari bagize itsinda ry’abanyarwenya ‘Theater Factory’, ryasusurukije ibirori bikomeye muri Uganda n’ahandi. 

Yaje kuva muri iri tsinda ajya mu itsinda ‘Fun Factory’ ryakoraga ibitaramo buri wa Kane. Bimwe mu byo bakinaga byatambukaga kuri Televiziyo NTV ya Uganda. 

Kansiime yanakoraga ikiganiro ‘MiniBuzz’ afatanyije na Brian Mulondo cyatambukaga kuri NTV, aho baganiraga n’abaturage mu muhanda ku ngingo zinyuranye. 

Mu 2014, nibwo Kansiime yatangiye kunyuza kuri Youtube ibiganiro by’urwenya yakoraga, kuva icyo gihe atangira guhangwa amaso na benshi, ibitekerezo birisukiranya ku mpano ye.

Impano n’igikundiro byabaye mahwi nyuma y’uko Televiziyo yo muri Kenya Citizen imuhaye akazi atangira gutambutsa ikiganiro cy’urwenya yise ‘Don’t’ mess with Kansiime’ ubundi miliyoni y’abantu barenga batangiye kumuhanga ijisho, impano ye irakura. 

Kansiime yatanze ibyishimo mu bitaramo yakoreye i Blantyre, Gaborone, Kigali, Kuala Lumpur, Lagos, Lilongwe, London, Lusaka, Harare n’ahandi. 

Ni Ambasaderi wa Wild Aid yo muri Afurika, DSTV bakoranye mu 2016, Sasuza Visa, Lato Yoghurt, Mukwano Indusrties, Chipper Cash n’abandi.

Mu 2013, Kansiime yarushinze na Gerald Ojok mu birori byari binogeye ijisho, Ariko mu 2017 baratandukanye buri umwe aca inzira ze.

Yabaye mu bihe bikomereye umutima, akira ibikomere mu 2017 arushinga n’umunyamuziki Tukahiirwa Abraham [Skylanta] bafitanye umwana bise Selassie Ataho.

Ikinyamakuru Flash Ug News cyo muri Uganda, kivuga ko Anne Kansiime atunze miliyoni 1.5 z’amadorali.

Ku kibuga cy'indege Anne Kansiime yakiriwe n'umunyarwenya mugenzi we Arthur Nkusi
 

Anne Kansiime yatangaje ko mu gutera urwenya azita cyane ku byo amaze iminsi anyuranamo n'umwana we


 

Kansiime yitwaje gitari, avuga ko yiteguye gucurangira abazitabira iki gitaramo cya Seka Live agiye gukorera i Kigali

Kansiime yaramukanyije na Nkusi Arthur bashirana urukumbuzi. Baherukanaga mu 2022 muri Camp Kigali 

Kansiime aganira na Bundandi Nice uri mu batangije kompanyi ya Arthur Nation

Dr Andre, ni umwe mu banyarwenya bagezweho muri iki mu gihugu cya Uganda yaje aherekeje Anne Kansiime
Umuvandimwe wa Anne Kansiime [Uri iburyo] yamuherekeje i Kigali. Niwe utegura akanatunganya ibiganiro anyuza kuri Televiziyo 


Kansiime yateguje abantu guseka bagatembagara kuko azagaruka kuri byinshi amaze iminsi anyuramo





Kuri iki Cyumweru tariki 24 Nzeri 2023 muri Camp Kigali hazabera igitaramo cyatumiwemo Anne Kansiime

Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Anne Kansiime yageraga ku kibuga cy’indege

AMAFOTO: Ngabo Serge-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND