Kigali

Abahanzi icyenda barimo Massamba bagiye guhurira mu iserukiramuco muri Canada

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/09/2023 15:56
0


Abahanzi icyenda bo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi barimo Massamba Intore bagiye guhurira mu iserukiramuco rikomeye rizwi nka ‘Root&Drums Festival” risanzwe ribera muri Canada



Kuri iyi nshuro iri serukiramuco rizaba mu gihe cy’iminsi itatu, kuva ku wa 29 Nzeri 2023 kugeza ku wa 1 Ukwakira 2023.

Abategura iri serukiramuco bavuze ko kuri iyi nshuro batumiye abahanzi bashingiye ku banyafurika bakorera umuziki ku Mugabane wa Afurika n’abakomoka kuri uyu Mugabane bakorera umuziki mu bihugu bitandukanye by’Isi.

Iri serukuramuco rizaherekezwa n’ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi, ibitaramo by’abahanzi aho bazaririmbira imbona nkubone abafana babo.

Urutonde rwatangajwe rugaragaraho Massamba Intore wo mu Rwanda, Ndaka wo muri Angola, Ngari Ngari&Ingoma Live yo mu Burundi, Itsinda Abahebera ryo mu Burundi, Octave 7th ryo muri Phillippines, Karella/ Dj Diamond, Sangea, Sappleton na Daddy H ndetse na Snarlin Lions.

Abategura iri serukiramuco basaba buri wese uzaryitabira kuzitwaza inkweto zo kubyina, kuko bizaba ari ibihe by’ubusabane, kubyina byagutse mu rwego rwo kugira ibihe byiza muri iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa byo kugaragaza imico y’ibihugu bitandukanye.

Rizaba bwa mbere ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2023 aho kwinjira ari amadorali 20. Kuri uriya munsi hazaba ibirori byo guhura no gusangira n’abanyamuziki batumiwe ibizwi nka ‘Meet and Greet’.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nzeri 2023 hazaba ibitaramo by’abahanzi n’ibindi bikorwa bizaranga iserukiramuco, aho kwinjira ari amadorali 30. Ni uguhera saa tanu z’amanywa kugeza saa moya z’ijoro. 

Ni mu gihe kuri iriya munsi guhera saa yine z’ijoro kugeza mu masaha akuza, hazaba ‘Afterparty’ izacurangamo aba Dj, kwinjira ni amadorali 20.

Ku Cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, aba Dj, ababyinnyi, abakaraza n’abahanzi bazahurira mu gitaramo cyihariye, aho kwinjira ari amadorali 10.

Ni mu gihe uhisemo kwishyura iminsi itatu y’ibi bitaramo asabwa kwishyura amadorali 10.

Massamba aherutse kubwira Televiziyo Rwanda ko gakondo irimo amafaranga, kandi abahanzi bayikora neza barunguka kurusha n'abandi. Yavuze ko "muri gakondo ntabwo tuzi gutwika" nk'abandi bakora izindi njyana.

Massamba yasobanuye ko yatumiwe muri iri serukiramuco hagamijwe ko yerekana umwihariko w'u Rwanda mu muziki.

Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gushyigikira abahanzi, kandi bakumva ko inyungu buri umwe agira igera no kuri mugenzi we.

Uyu muhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, yanavuze ko abantu bakwiye gutandukanye ikiriyo n'ikirori. 

Avuga ko iyo ugiye mu kirori ukwiye kumenya ko ugiye guhimbarwa utagiye gukora isesengura no kureba.

Massamba agiye gutaramira muri Edmonton na Ottawa muri iri serukiramuco rikomeye muri Canada
Ndaka Yo Wini, umunyamuziki wo muri Angola ukorera umuziki muri Canada azaririmba muri iri serukiramuco








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND