Abaraperi bakomeye mu muziki w’Afurika, Nasty C na Cassper Nyovest, basesekaye i Kigali aho bitabiriye igitaramo kizaherekeza umukino ‘All Star Game’ uba kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, ku
isaha ya 22:45 PM, ni bwo umuraperi Nasty C na mugenzi we Cassper Nyovest
basesekaye i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho bitabiriye igitaramo kiri
buherekeze umukino ‘Ferwaba All Star Game’.
Ni kimwe mu bitaramo bise ‘African Throne Tour’ aba bahanzi
bahuriye mu ndirimbo zitandukanye, bari gukorera mu bihugu binyuranye kuva mu
kwezi kwa Kanama 2023, bikazasorezwa iwabo muri Afurika y’Epfo tariki 28 Ukwakira
2023.
Amakuru avuga ko Nasty C na Cassper Nyovest, u Rwanda ruri mu bihugu batekerejeho
bifuza gukoreramo igitaramo gihuriweho n’impande zombi, niko kugirana
ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.
Nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi, Nasty C, Cassper Nyovest na FERWABA bemeranyije
ko aba bahanzi bazataramira muri Bk Arena yakira abarenga ibihumbi 10, mu
gitaramo gisoza umukino wa ‘Ferwaba All-Star Game 2023.
Abahanzi nyarwanda barimo Zuba Mutesi, Kivumbi King, Davis D n’abandi nibo
bitezweho guherekeza Cassper Nyovest na Nasty C ku rubyiniro muri iki gitaramo
kiri bube kuva saa 08:00 PM. Iki gitaramo kirabanziriza n’irushanwa ryo gutsinda
amaonta atatu menshi ibizwi nka ‘3
Points Shooting Contest’
Iki gitaramo kandi kirabanzirizwa n’umukino uri buhuze ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza
Jean Jacques ndeste n’ikipe ya Turatsinze. Hari kandi irushanwa ry’Ikinyobwa
Cheetah ryo gutera ‘Dunk’ nziza kurusha izindi ugahembwa ibihembo birimo
ikarito y’iki kinyobwa n’ibindi.
Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y'amavuko.
Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy'amashuri yisumbuye, ava mu
ishuri.
Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka
gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y'amavuko ava mu
ishuri.
Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi ya
Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk'umuhanzi
wigenga.
Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise
"Gusheshe", mu 2014 asohora album ye ya mbere yise
"Tsholofelo". Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y'imikoranire na Def JamAfrica.
Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry
Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.
Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe
Nasty C ari ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali, kuko umwaka ushize
wa 2022 nabwo yataramiye i Kigali.
Nasty C yabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w’indirimbo
akaba na Producer ubimazemo igihe kinini. Yagize igikundiro cyihariye binyuze
ku ndirimbo yakubiye kuri album ‘Sophomore’. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri
birimo ‘South African Music Awards’ ndetse na ‘All Africa Music Awards’.
Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa
Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo
Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka. Icyo gihe
Nasty C yari afite amezi 11.
Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare
na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo.
Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.
Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C yasohoye ‘Mixtape’ ye ya
mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa
4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play ya mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My
Enemies)’, nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye ‘Mixtape’ ya kabiri iriho
indirimbo yamamaye yise ‘Juice Back’.
Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi
ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo:
Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power
(2020). Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer,
DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in
Africa (Davido) n’izindi.
Nasty C yasesekaye i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ‘Ferwaba All-Star Game Concert’
kiraba kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Nzeri 2023 muri BK Arena
Ku kibuga cy’Indege Nasty C yifotorejweho n’abafana babashije kumumenya
Cassper Nyovest yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere, aho yitabiriye
igitaramo gisoza umukino wa ‘Ferwaba All-Star Game’
Iki gitaramo ni kimwe mu byo aba baraperi bari gukorera mu bihugu bitandukanye
bise ‘African Throne Tour’
Kivumbi King na Zuba bari mu bahanzi bari buherekeze Cassper Nyovest na Nasty C
ku rubyiniro
Ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza iracakirana n’Ikipe ya Turatsinze mu mukino wa ‘Ferwaba
All-Star Game’
Binyuze mu kinyobwa Cheetah, Bralirwa yateguye irushanwa ryo guhiganwa gutsinda
amanita atatu, uhize abandi agahembwa ibihembo bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO