RFL
Kigali

Nasty C na Cassper Nyovest basesekaye i Kigali, bakina ‘Saye’ n’itangazamakuru – AMAFOTO

Yanditswe na: Daniel HAVUGARUREMA
Taliki:23/09/2023 10:37
0


Abaraperi bakomeye mu muziki w’Afurika, Nasty C na Cassper Nyovest, basesekaye i Kigali aho bitabiriye igitaramo kizaherekeza umukino ‘All Star Game’ uba kuri uyu wa Gatandatu muri BK Arena.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023, ku isaha ya 22:45 PM, ni bwo umuraperi Nasty C na mugenzi we Cassper Nyovest basesekaye i Kanombe mu mujyi wa Kigali aho bitabiriye igitaramo kiri buherekeze umukino ‘Ferwaba All Star Game’.

Ni kimwe mu bitaramo bise ‘African Throne Tour’ aba bahanzi bahuriye mu ndirimbo zitandukanye, bari gukorera mu bihugu binyuranye kuva mu kwezi kwa Kanama 2023, bikazasorezwa iwabo muri Afurika y’Epfo tariki 28 Ukwakira 2023.

Amakuru avuga ko Nasty C na Cassper Nyovest, u Rwanda ruri mu bihugu batekerejeho bifuza gukoreramo igitaramo gihuriweho n’impande zombi, niko kugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda, FERWABA.

Nyuma y’ibiganiro byamaze iminsi, Nasty C, Cassper Nyovest na FERWABA bemeranyije ko aba bahanzi bazataramira muri Bk Arena yakira abarenga ibihumbi 10, mu gitaramo gisoza umukino wa ‘Ferwaba All-Star Game 2023.

Abahanzi nyarwanda barimo Zuba Mutesi, Kivumbi King, Davis D n’abandi nibo bitezweho guherekeza Cassper Nyovest na Nasty C ku rubyiniro muri iki gitaramo kiri bube kuva saa 08:00 PM. Iki gitaramo kirabanziriza n’irushanwa ryo gutsinda amaonta atatu menshi  ibizwi nka ‘3 Points Shooting Contest’

Iki gitaramo kandi kirabanzirizwa n’umukino uri buhuze ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques ndeste n’ikipe ya Turatsinze. Hari kandi irushanwa ry’Ikinyobwa Cheetah ryo gutera ‘Dunk’ nziza kurusha izindi ugahembwa ibihembo birimo ikarito y’iki kinyobwa n’ibindi.

Nyovest utegerejwe i Kigali yatangiye kuririmba afite imyaka 12 y'amavuko. Kugeza ubwo mu 2006 yatsinzwe ikizamini cya Leta cy'amashuri yisumbuye, ava mu ishuri.

Icyo gihe, uyu musore yabwiye ababyeyi be ko ashaka gukurikira inzozi ze zo gukora umuziki, bituma ku myaka 16 y'amavuko ava mu ishuri.

Kuri iriya myaka yahise asinya mu inzu ifasha abahanzi ya Motwaswako, batandukanye mu 2008 Cassper atangira gukora umuziki nk'umuhanzi wigenga.

Mu 2013, uyu muhanzi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Gusheshe", mu 2014 asohora album ye ya mbere yise "Tsholofelo". Iyi album yarakunzwe cyane ku rubuga rwa iTunes muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu 2014 Casper yashyizwe ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa MTV Base. Mu 2020, uyu muraperi yagiranye amasezerano y'imikoranire na Def JamAfrica.

Ni Label ahuriyemo na Nasty C bazazana i Kigali, Larry Gaaga, Boity, Nadia Nakai, Tellaman, Tshego, Ricky Tyler ndetse na Vector.

Ni ubwa mbere Cassper agiye gutaramira i Kigali. Ni mu gihe Nasty C ari ku nshuro ya gatatu agiye gutaramira i Kigali, kuko umwaka ushize wa 2022 nabwo yataramiye i Kigali.

Nasty C yabonye izuba ku wa 11 Gashyantare 1997, ni umwanditsi w’indirimbo akaba na Producer ubimazemo igihe kinini. Yagize igikundiro cyihariye binyuze ku ndirimbo yakubiye kuri album ‘Sophomore’. Mu 2018 yegukanye ibikombe bibiri birimo ‘South African Music Awards’ ndetse na ‘All Africa Music Awards’.

Uyu musore yakuriye mu gace ka Soweto mu Mujyi wa Johannseburg. Ariko yabaye igihe kinini muri Durban arerwa na Se, David Maviyo Ngcobo, ni nyuma y’urupfu rwa Nyina waguye mu mpanuka y’imodoka. Icyo gihe Nasty C yari afite amezi 11.

Nasty C yigeze kuvuga ko yinjiye mu muziki bigizwemo uruhare na Mukuru we Siyabongo Ngcobo wamwigishije uko abaraperi bitwara mu ndirimbo. Kandi yamuhaye amasomo ashamikiye ku muziki.

Ku mwaka wa 14 y’amavuko, Nasty C yasohoye ‘Mixtape’ ye ya mbere yise ‘One Kid, A Thousand Coffins’ yasohoye ku wa 12 Gicurasi 2012. Ku wa 4 Mata 2014, uyu musore yasohoye Extended Play  ya mbere yise ‘L.A.M.E. (Levitating Above My Enemies)’, nyuma muri Gashyantare 2015 yasohoye ‘Mixtape’ ya kabiri iriho indirimbo yamamaye yise ‘Juice Back’.

Ku wa 20 Ukwakira 2015, Nasty C yasubiyemo iyi ndirimbo ayikorana na Davido na Cassper Nyovest. Uyu musore afite album zirimo: Bad Hair (2016), Strings and Bling (2018) ndetse na Zulu Man with Some Power (2020). Arazwi cyane mu ndirimbo Said (and Runtown), Particular (Major Lazer, DJ Maphorisa), Jungle, Switched Up, Mad Over You (Remix), The Coolest Kid in Africa (Davido) n’izindi.

Nasty C yasesekaye i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ‘Ferwaba All-Star Game Concert’ kiraba kuri uyu wa Gatandatu Tariki 23 Nzeri 2023 muri BK Arena

Ku kibuga cy’Indege Nasty C yifotorejweho n’abafana babashije kumumenya

Cassper Nyovest yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda bwa mbere, aho yitabiriye igitaramo gisoza umukino wa ‘Ferwaba All-Star Game’

Iki gitaramo ni kimwe mu byo aba baraperi bari gukorera mu bihugu bitandukanye bise ‘African Throne Tour’

Kivumbi King na Zuba bari mu bahanzi bari buherekeze Cassper Nyovest na Nasty C ku rubyiniro

Ikipe ya Nshobozwabyosenumukiza iracakirana n’Ikipe ya Turatsinze mu mukino wa ‘Ferwaba All-Star Game’

Binyuze mu kinyobwa Cheetah, Bralirwa yateguye irushanwa ryo guhiganwa gutsinda amanita atatu, uhize abandi agahembwa ibihembo bitandukanye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND