Kigali

Kugera mu matsinda, guhagararira u Rwanda n’ubwishongozi kuri mukeba! Rayon Sports yavuze

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:22/09/2023 20:20
0


Ikipe ya Rayon Sports yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru gitegura umukino wa Al Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup maze umutoza wayo, Yamen Zelfani, avuga ko bawiteguye anavuga ko ubu bahagarariye u Rwanda naho Roben Ngabo ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho yishongora kuri APR FC.



Iki ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatanu taliki 22 Nzeri 2023 kibera ku biro bya Rayon Sports biherereye Kimihurura. Muri iki kiganiro n’itanagazamakuru, Yamen Zelfani, yabajijwe uko ari gutegura abakinnyi kugira ngo atazetenguha abafana bafite icyizere cy'uko ikipe yabo yamaze kugera mu matsinda maze asubiza agira  ati” icyo ni cyo kintu ndi gukoraho, nta myitozo yindi, ntabwo ari umubiri ahubwo ni mu mutwe”.

”Urabizi ko ari ibintu bitoroshye, bisaba umutima, gutegura uyu mukino ni nka derby. Dufite amashusho y’imikino 2 baheruka gukina haba muri Kenya ndetse no muri sitade y'iwabo. Ndi kuvugana cyane n’abakinnyi banjye ndetse bimwe nabivuganyeho nabo tukiri i Benghazi kuko twabaga dufite ingendo ndende.  

“Nababwiye byinshi haba ku mukino, kuhazaza, kuri aya mahirwe kubera ko ni iminota 180 ukaba ugeze mu matsinda”.

“Muri 2018 Rayon Sports yarabikoze, ubu dufite abakinnyi beza, Perezida wacu yaduhaye amahirwe yose ndetse n’abandi bayobozi. Nkeneye ubufasha bw’abafana, ubufasha bw’itangazamakuru”.

“Nk'uko nabivuze mbere, tuzaba duhagarariye u Rwanda ntabwo azaba ari Rayon Sports. Aya ni amahirwe akomeye no kubona iyi foto Rayon Sports yagiye mu matsinda. Ni nko kumenyekanisha abantu bose bahano.”

Rwatubyaye yavuze nawe ko biteguye neza nk’abakinnyi anavuga ko kuba baragize amahirwe yo gukinira mu Rwanda ari ikintu kizabafasha. 

Kapiteni wa Rayon Sports abajijwe ku bijyanye n’agahimbazamusyi bahabwa yavuze ko atari ibintu bari bavuganaho ariko ko bo bagomba gukora ibyabo nk’abakinnyi.


Umutoza wa rayon Sports uvuga ko kuri ubu bahagarariye u Rwanda 

Roben Ngabo ushinzwe itumunaho n’imbugankoranambaga za Rayon Sports nawe yavuze ko icyo bashyize imbere ari ukujya mu matsinda ubundi bagaca guca umurongo ubatandukanya na APR FC ihora ifite intego yo gutwara igikombe cya shampiyona bagahora muri urwo ikaba itazi amatsinda.

Yagize ati: ”Intero yacu ni  Inzira igana ku nzozi zacu, inzozi za Rayon Sports ubwayo si ukujya mu matsinda kuko ntabwo ari ubwa mbere bibaye. Kugira ngo ube umuhanga w’ikintu nta bwo ugikora rimwe, ugisubiramo ku buryo bageraho bakabikwitirira bikaba ibyawe.”.

“Rayon Sports iramutse igeze mu matsinda byaba bivugwa ngo ikipe ya Rayon Sports ya yindi imenyereye amarushanwa ya CAF, shampiyona y’u Rwanda twajya tuyifata nkinzira yo kwitegura kuzigira mu matsinda umwaka utaha. Mu gihe cyo hari abandi hano intego aba ari shampiyona induru zikaba muri shampiyona.…”

“Twebwe twaba tumaze gushyira izina rya Rayon sports nti bibe gusa ngo ni ikipe y’imbere mu gihugu ikaba no kuruhando rw’Afurika. Turashaka gutera umusumari kuri iyi nginngo ku buryo uzajya utekereza ikipe y’umupira w’amaguru ugatekereza Rayon Sports bitewe n’amarushanwa ya CAF…”

“Bakunzi b’umupira w’amaguru ni muze tujyane muri uru rugendo rugana ku nzozi zacu zigana ku matsinda maze duce akarongo aho bavuga ngo indege ntizima bijye biba ku ruhande rumwe ariko ahandi ijye ihora mu kirere”.

Umukino ubanza w'ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Al Hilal Benghazi izakiramo Rayon Sports kuri Kigali Pele Stadium uteganyijwe ku cyumweru saa kumi n'ebyiri ariko kugeza ubu ntabwo byari byamenyekana niba abafana bazaba bemewe.


Kapiteni wa Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, avuga ko bo nk'abakinnyi biteguye 

Roben Ngabo ubanza ibomoso avuga ko bagomba kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ubundi bagaca umurongo ubatandukanya na APR FC itayazi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND