Kigali

Shakira aricuza kuba yaritangiye Gerard Piqué bikarangira amuhemukiye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/09/2023 17:56
0


Nyuma y'umwaka n'amezi atatu, Shakira atandukanye na Gerard Piqué, yashyize ahishura ko ikimubabaza kurusha ibindi byose kuva batandukana, ari uko yitangiye Pique nyamara ntibimubuze kumuhemukira.



Shakira Isabel Mebarak, umuhanzikazi akaba n'umwanditsi w'indirimbo n'umubyinnyi kabuhariwe w'icyamamare ku Isi uvuka muri Colombia, wakunzwe mu bihangano bye bitandukanye birimo nka 'Hips Don't Lie', 'Waka Waka', 'She Wolf' n'izindi nyinshi, yongeye kugaruka kwitandukana rye na Gerard Pique ndetse anahishura ikintu cyamubabaje kurusha ibindi.

Mu kiganiro Shakira yagiranye na Billboard cyagarukaga ku buzima bwe bwite bwo hanze y'umuziki, yabajijwe ku bintu bimubabaza kwirangira ry'umubano we na Pique. Uyu muhanzikazi yavuze ko afite byinshi bimubabaza gusa ikimubabaza cyane ni uko afite 'Ukwicuza' kubyo yakoreye Pique ubwo bari bagikundana.

Shakira yagize ati: ''Ibimbabaza ku mubano wacu birahari ariko ntibikimbabaza nka mbere. Navuga ko ubu ikintu nsigaranye ari ukwicuza. Nkirikumwe nawe ni byinshi nakoze mwitangira. Nahashyize umuziki wanjye ku ruhande mubyarira abana yifuzaga, nsubika gukorera mu bindi bihugu nguma hafi ye muri Spain nk'uko yari yarabinsabye. Ese ubwo muzi icyo yakoze nyuma yibyo namukoreye? Yarampemukiye yirengagije ibyo namukoreye''.

Shakira yahishuye ko yicuza kuba yaritangiye Pique akamwitura kumuhemukira

Uyu muhanzikazi w'imyaka 46 yakomeje agira ati: ''Iyo ntekereje ubuzima nagombaga kubaho nkabureka nkaba mu buzima yashakaga birambabaza. Nicuza kuba ntarabonye uko ameze hakiri kare tugatandukana. Nemera ko nanjye hari ibyo nakoze byamubabaje gusa sinigeza muhemukira cyangwa ngo nirengagize ibyiza yankoreye''.

Shakira wemera ko mu gihe yamaranye na Pique basangiye byinshi byiza birimo nko kubyarana abana babiri. Ubwo yasozaga yavuze ko ubwo yatangiraga gukundana na Pique yaraziko bazasazana nk'uko yabonye ababyeyi be bakundana bakaba basazanye.

Urugendo rw'urukundo rwa Shakira na  Gerard Pique rwashyizweho akadomo muri Kamena ya 2022 ubwo byamenyekanaga ko uyu wahoze ari umukinnyi wa Barcelona yamuciye inyuma ku nkumi yitwa Chia Marti ari nawe bari gukundana ubu. Batandukanye bamaranye imyaka 12 bamaze no kubyarana abahungu babiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND