RFL
Kigali

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma yatanze amakuru mashya ku rubanza rwa Tity Brown anakomoza ku kibazo cy'ibirayi

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/09/2023 12:49
1


Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yatanze umurongo ku bibazo biri kugarukahwo mu biganiro by’abanyarwanda aho bicaye hose. Ni ifungwa ry’agateganyo rya Ishimwe Thierry uzwi nka Tity Brown, itumbugira ry’ibiciro ku masoko byumwihariko Ibirayi ndetse n’ikibazo cy’amahema ari guteza guteza impaka.



Ubwo yasubizaga Andy Bumuntu wari umubajije kuri Tity Brown yasubije ati: ”Nagiye mu bushinjacyaha ndabaza nanjye ngira gushidikanya. Narabajije kuko nanjye nakoze mu Bushinjacyaha. 

Rero narabajije nsanga icyaha aregwa ni ugusambanya umwana utaragera imyaka y’ubukure. Urubanza rwasubitswe kenshi kandi izo mpamvu zose 5 zarasobanuwe kandi zanditse muri system y’urukiko. Dore n’itariki yaburaniyeho ndetse ruzanasomwa''.

Mukuralinda yavuze ko nta cyakozwemo kinyuranyije n’amategeko kuko Urukiko, Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha bufite ubugenzuzi iyo bakoze ikosa barahanwa.

Alain Mukuralinda yavuze ko ibyo gutinda ari ikibazo kiri ku Isi hose. Ati: ”Ntabwo navuga ko imyaka 2 ari mikeya ariko usanga hari imanza nyinshi kandi bihangane ubutabera buzatangwa”.

Ubwo yari umutumirwa kuri Kiss Fm yabajijwe ku kibazo cya Tity Brown. Yasubije ati: ”Hari uwanyandikiye ambwira ko anshaka nari mu nama. Yarambwiye ngo hari musaza wanjye ufunze kandi amaze igihe. Yitwa Tity Brown. Ariko na Ally Soudy yari yambwiye ko hari Tity Brown ufunze nkwiriye kubitangaho umucyo".

"Nahise mbaza mu Bushinjacyaha kuko nanjye nakoze mu bushinjacyaha. Nasanze rero dosiye ya Ishimwe Thierry yagiye ica mu mategeko kandi yahawe ubutabera. Kumara imyaka 2 muri gereza biterwa n’ukuntu imanza ari nyinshi kandi abacamanaza n’abashinjacyaha ni bake. Ariko uriya musore akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarakura ntabwo akurikiranyweho gutera inda”.

Bwana Alain Mukuralinda yakomoje ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko by’umwihariko ku kiribwa cy’ibirayi. Ati:”Reka mbamenere ibanga. Ejo nahoze nganira n’umuyobozi wanjye ariko simbabwira ibyo twaganiriye. 

Twaganiriye ku kibazo cy’amahema n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko kandi Guverinoma vuba bidatinze izatanga umucyo kuri ibi bibazo kuko natwe biraduhangayikishije”.

Alain Mukurarinda yavuze ko ibintu byose bibangamira abanyarwanda iyo babiganiriyeho ku mbuga nkoranyambaga bigera ku bafata ibyemezo.

Ati: ”Biriya byose bivugwa ku mbuga nkoranyambaga bitugeraho kandi rwose itegeko ni nk’umwana. Iyo rigiyeho rirakura rikaba ryahinduka mu gihe runaka. Iyo hagiyeho amategeko bikagaragara ko bitandukanye n’ibiri mu banyarwanda habaho impinduka, Itegeko rirahinduka nta gitangaza kirimo.”

Ku kibazo cy’amasaha yatanze umucyo

Yavuze ko kuba Leta yarashyizeho igihe cyo gutaha no gufunga ibikorwa bitari ngombwa biri mu nyungu z’abanyarwanda. Ati: ”Ni ukurengera urubyiruko, abakozi no kurengera umutekano w’igihugu. Kandi itegeko rihinduka hashize igihe kuko niba abantu babiganiraho bigera muri Guverinoma. 

Abantu batanga ibitekerezo bigakusanywa kandi turabibona. Ibiciro birazamuka, ubuzima burahenze. Ibyo bashima wumva ko mutibeshye. Niba hari ibigomba gukosorwa birakorwa".

Umwanzuro w'urubanza rwa Tity Brown urasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nzeri 2023 mu kanya saa saba z'amanywa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mpanguhe10 months ago
    Nibyiza kuba umuvugizi wungirije wa guverinoma adusobanuriye uko byifashe njye mbaye nsobanukiwe,ariko muzamumbarize mutiko Nyakubawa yahaye abamotari amezi 2 ngo ikibazo cya asuranse yamoto ihenze bikabije gikemuke byarangiye gute?





Inyarwanda BACKGROUND