Kigali

BIRAVUGWA: Iby'inzigo iri hagati ya The Ben na Coach Gael yototeye ibitaramo by'i Bujumbura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/09/2023 11:24
0


The Ben afite igitaramo i Bujumbura, Burundi ku itariki 30 Ukwakira 2023 no ku itariki 01 Ukwakira 2023. Hari amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko umushoramari Coach Gael ari guca mu nzira zose kugirango aburizemo iki gitaramo nubwo abari i Bujumbura babwiye Inyarwanda ko”Abategetsi bazaba bahari, igitaramo kizaba.



Ubutumwa bivugwa ko ari ubwo kuri snapchat hagati y’abantu 2 amazina yabo batashatse  amazina yabo atangazwa ,bugaragaza ikiganiro hagati yabo uri I Burundi aho agira ati:”Yoo muntu wanjye sindi indyarya ariko aba bavandimwe bafite umugambi wo kuburizamo igitaramo cyawe. Witonde kuko Gael yararakaye pe!”.

Undi wa kabiri wabwirwaga nawe agira ati:”Nonese kuki bashaka kubikora? Sinigeza mbifuriza ikintu kibi kuva nabaho. None kubera iki bo banyifuriza inabi?”

The New Times dukesha iyi nkuru yageze kuri uyu wa kabiri igaragaza  ko abantu benshi baketse ko  ari The Ben.

Nyirubutumwa wa mbere yabwiye The Ben ko ‘ibivugwa muri kiriya kiganiro’ impamvu Coach Gael ashaka kuburizamo kiriya gitaramo biterwa n’amafaranga The Ben amufitiye.


The New Times yanditse ko aya makimbirane ari ayo hambere ubwo bahuriraga muri Amerika aho bombi batuye. Bakimara kugirana umubano wihariye Gael yifuje gushora mu muziki nyarwanda no kuwugeza aho benshi baririra. Icyo gihe Coach Gael yatangije sosiyete yitwa 1:55 AM. Yararanganyije amaso mu kirere cy'umuziki w’u Rwanda ashaka umuhanzi w’inzozi ze yashoramo ariya madolali,uwaje ku rupapuro rw’imbere ni The Ben dore ko nubundi bari baramaze kuba inshuti.

Coach Gael yagiranye amasezerano na Madebeats kugirango azajye akorana na The Ben mu mishinga y’indirimbo”. Uwahaye amakuru The New Times ariko  utatangajwe amazina yagize ati:”Coach Gael na The Ben na Madebeats bakoranye ku ndirimbo’Why’ ya The Ben na Diamond Platnumz yanabiciye bigacika. Nibura iriya ndirimbo yagiyeho asaga $75,000 mu manyarwanda asaga Miliyoni 89,917,258.42

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Madebeats yatanze umucyo kuri aya makimbirane ahishura ko Coach Gael yarakajwe no kuba The Ben atarishyuye amafaranga yashyizwe muri ‘Why’. Ati:”Coach Gael ari kwishyuza hagati ya $75,000 -$100,000. Ngiyi impamvu ya rwaserera ihora izamuka hagati y’aba bagabo 2 bahoze ari inshuti z’akadasohoka.

Igitaramo The Ben azakorera i Burundi cyahawe umugisha na Leta ndetse abayobozi bazacyitabira

Inyarwanda yashatse kumenya umwuka uri i Bujumbura kuri iki gitaramo. Umunyamakuru w’imyidagaduro witwa Amipro The Mc ufite izina mu Burundi,akora kuri Buja Fm ,akora mu kiganiro kitwa Hit Connection. Yagize ati:”Ayo makuru yo guhagarika igitaramo cya The Ben ntayahari. Iki gitaramo nicyo kivugwa i Burundi kurusha ibindi bintu byose'' 


Igitaramo cy’abanyacyubahiro’Vip concert’ kuri 30 Nzeri 2023 kizabera hitwa Eden Garden. Igitaramo cya rusange kizaba ku itariki 01 Ukwakira 2023 ahitwa Jardin Public. Amipro The Mc yanahishuye ko nyirigutegura iki gitaramo ari kubarizwa i Kigali mu Rwanda. Ni igitaramo kizahagutsa abanyacyubahiro bazaza gutaramana na The Ben.

 

Ese amafaranga yashowe muri ‘Why’ akwiriye kwishyurizwa i Bujumbura?

Aya mafaranga yashowe mu ndirimbo’Why’ ikaba yaranakunzwe aho yabashije kugera hose kuyishyuriza i Bujumbura ni ukwigiza nkana. Kuba barahuye bakaganira bakaba inshuti nyuma hakaza umwuka mubi hagati yabo ntabwo byakabaye bijya hanze ngo habeho gahunda yo kuburizamo igitaramo kandi bose bashaka iterambere ry’umuziki nyarwanda. Abakuze bazi neza uko amakimbirane yakemurwaga habagaho kwicara mu gacaca bagacoca amagambo. Byakwanga hakitabazwa abakuru. Iyo byose byangaga hakurikiragaho ubwunzi. 


Igishoboka hano rero niba Coach Gael afite inyandiko zerekana uko aya mafaranga yashowe n’uburyo yari kugaruka yakabaye agana inkiko z’ubucuruzi zikaba zakemura iki kibazo kuko ntabwo kirenze ubushobozi bw’inkiko zo mu Rwanda. Kugeza ubu aya makuru abari i Bujumbura baganiriye na Inyarwanda bahamya ko babyumva hano hariya nta kibazo gihari bategereje itariki bakirira ikirori. 


Mu biganiro by’imyidagaduro i Bujumbura,inkuru iza ku mpapuro z’imbere ni igitaramo cya The Ben. Claude Saga ukorera Pj Classic Fm yabwiye InyaRwanda ko rwose ayo makuru ntayahari kandi igitaramo bakiteguye neza.


Hari ubutumwa bwasakaye bw’umuntu wiyitiriye The Ben kuri Tiktok nabwo bwateje impagarara nyamara The Ben yanyomoje ariya makuru ko adakoresha TitkTok nta mpamvu yo kubimugerekaho.


 Ni umuntu wiyitiriye izina rye ku buryo abantu badakwiriye kubiha agaciro. Uruhande rwa Coach Gael ntabwo rwashatse kugira icyo rubivugaho ariko igihe cyose bagira icyo batangariza InyaRwanda muzakimenyeshwa. 

 REBA WHY YA THE BEN NA DIAMOND PLATNUMZ

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND