Umuhanzi nyarwanda Kivumbi King yashimishije benshi mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Gen Z Comedy,asetsa abakunzi be bari bamuhanze amaso,gusa agaruka ku ngorane ahura nazo mu muziki we.
Kivumbi King umuhanzi nyarwanda akaba n’umutumirwa w’umunsi,yagarutse ku mbogamizi yahuye nazo muziki we,agaruka
no ku byamufashije kuba udasanzwe mu kiganiro na Fally Merci umuyobozi mukuru
wa Gen-Z comedy.
Fally yabajije umuhanzi
Kivumbi imbogamizi yahuye nayo igatuma yumva acitse intege cyangwa akumva
yahagarika umuziki we yaramaze kuzamura,nawe ayivuga adashize amanga.
Uyu musore ukiri muto mu myaka ariko mukuru mu
kunoza impano ye,yatangaje ko mu muziki we yahuye n’imbogamizi z’ubushobozi bwo
gutunganya amashusho (video) ndetse atangaza ko abahanzi benshi bahura n’iyo
mbogamizi.
Kivumbi yongeyeho ko yubaha buri muhanzi ku giti cye
atitaye ku gihangano cye,kuko yahaye agaciro umuntu wese ukora indirimbo mu
buryo bw’amajwi,agakora n’amashusho yayo,akihanganira imvune zibamo kugeza
igihangano cye gishyizwe ahagaragara.
Uyu muhanzi yikije ku mvuze z’abahanzi bandika
bibagoye,cyakora we atangaza ko mu bintu bimworohera mu muziki we harimo
kwandika indirimbo,akayiha ubugororangingo kugeza ibaye nzima.
Ubwo yakomezaga kuvugira abahanzi nyarwanda muri
rusange bagihura n’imbogamizi nyinshi ziganjemo ubushobozi budahagije mu
kuzamura impano zabo,Kivumbi yavuze ko umuntu wese uri mu muziki amufana kuko
yubaha ubuhanzi n’imvune ibamo benshi badaha agaciro.
Umwe mu bafana yamubajije ingamba afite kugirango
yaguke kurushaho, ibihangano bye bigere
ku Isi yose.Uyu muhanzi yatangaje ko yifuza gukorana n’abamaze kwesa uwo
muhigo wo kugeza ibihangano byabo kure,bakamwungura inama,ndetse akaba
yanakorana nabo ,akaba ikimenyabose ku Isi mu muziki we yagura n’izina rye.
Uyu muhanzi yashimiye abafana be bakomeza
kumushyigikira no kwitabira ibikorwa bizamura ubuhanzi,ndetse asabira umugisha
bamwe baha agaciro imvune z’abahanzi bakanagira uruhare mu kuzikemura batanga
umusanzu wabo ku banyarwanda n’Igihugu muri rusange.
Abakinnyi ba filime barimo Kibonke,Ndimbati n'abandi bitabiriye urwenya rutambutswa muri Gen-Z Comedy
Abantu bizihiwe bashimishwa n'indirimbo zaririmbwe n'umuhanzi Kivumbi
Peacemaker Pundit umunyamakuru wa InyaRwanda yari yitabiriye
Benshi biganjemo urubyiruko baba baje kuruhuka ndetse bakishimana n'abandi
Izi nintebe zari zicayemo abari gutozwa kuba abanyarwenya kandi bamwe bagaragaje impano
Fally Merci yashimiye abantu bose bakomeje kwitabira ibitaramo aba yateguye
Kimvumbi King na Kamanda
KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE MURI GEN-Z COMEDY
Amaforo : Rwigema Freddy/InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO