RFL
Kigali

Gen-Z Comedy: Kivumbi King yashinze agati ku ngorane itsikamira umuziki we

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:22/09/2023 9:50
1


Umuhanzi nyarwanda Kivumbi King yashimishije benshi mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi wa Gen Z Comedy,asetsa abakunzi be bari bamuhanze amaso,gusa agaruka ku ngorane ahura nazo mu muziki we.



Kivumbi King umuhanzi nyarwanda akaba n’umutumirwa w’umunsi,yagarutse ku mbogamizi yahuye nazo muziki we,agaruka no ku byamufashije kuba udasanzwe mu kiganiro na Fally Merci umuyobozi mukuru wa Gen-Z comedy.

 Fally yabajije umuhanzi Kivumbi imbogamizi yahuye nayo igatuma yumva acitse intege cyangwa akumva yahagarika umuziki we yaramaze kuzamura,nawe ayivuga adashize amanga.

Uyu musore ukiri muto mu myaka ariko mukuru mu kunoza impano ye,yatangaje ko mu muziki we yahuye n’imbogamizi z’ubushobozi bwo gutunganya amashusho (video) ndetse atangaza ko abahanzi benshi bahura n’iyo mbogamizi.

Kivumbi yongeyeho ko yubaha buri muhanzi ku giti cye atitaye ku gihangano cye,kuko yahaye agaciro umuntu wese ukora indirimbo mu buryo bw’amajwi,agakora n’amashusho yayo,akihanganira imvune zibamo kugeza igihangano cye gishyizwe ahagaragara.

Uyu muhanzi yikije ku mvuze z’abahanzi bandika bibagoye,cyakora we atangaza ko mu bintu bimworohera mu muziki we harimo kwandika indirimbo,akayiha ubugororangingo kugeza ibaye nzima.

Ubwo yakomezaga kuvugira abahanzi nyarwanda muri rusange bagihura n’imbogamizi nyinshi ziganjemo ubushobozi budahagije mu kuzamura impano zabo,Kivumbi yavuze ko umuntu wese uri mu muziki amufana kuko yubaha ubuhanzi n’imvune ibamo benshi badaha agaciro.

Umwe mu bafana yamubajije ingamba afite kugirango yaguke kurushaho, ibihangano bye bigere  ku Isi yose.Uyu muhanzi yatangaje ko yifuza gukorana n’abamaze kwesa uwo muhigo wo kugeza ibihangano byabo kure,bakamwungura inama,ndetse akaba yanakorana nabo ,akaba ikimenyabose ku Isi mu muziki we yagura n’izina rye.

Uyu muhanzi yashimiye abafana be bakomeza kumushyigikira no kwitabira ibikorwa bizamura ubuhanzi,ndetse asabira umugisha bamwe baha agaciro imvune z’abahanzi bakanagira uruhare mu kuzikemura batanga umusanzu wabo ku banyarwanda n’Igihugu muri rusange.


Abakinnyi ba filime barimo Kibonke,Ndimbati  n'abandi bitabiriye urwenya rutambutswa muri Gen-Z Comedy

Abantu bizihiwe bashimishwa n'indirimbo zaririmbwe n'umuhanzi Kivumbi

Peacemaker Pundit umunyamakuru wa InyaRwanda yari yitabiriye

Benshi biganjemo urubyiruko baba baje kuruhuka ndetse bakishimana n'abandi

Izi nintebe zari zicayemo abari gutozwa kuba abanyarwenya  kandi bamwe bagaragaje impano

Fally Merci yashimiye abantu bose bakomeje kwitabira ibitaramo aba yateguye



Kimvumbi  King  na Kamanda 

KANDA HANO UREBE AMAFOTO YAFASHWE MURI GEN-Z COMEDY

Amaforo : Rwigema Freddy/InyaRwanda.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KWIZERA 2 months ago
    Ndumufana wawendakwemera mni





Inyarwanda BACKGROUND