Kigali

Bazasangira amafunguro banasengere abanyeshuri! Byinshi kuri "Tujyane Mwami" yitezweho gukora amateka i Kigali-VIDEO

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:22/09/2023 9:30
0


Igitaramo "Tujyane Mwami Live Concert" gitegerejwe kubera i Kigali tariki ya 24 Nzeri 2023 kiri mu byitezweho mu kwandika amateka i Kigali mu bitaramo bimaze kuhakorerwa.



Iki gitaramo kizataramamo abahanzi bakunzwe bidasanzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana bagera kuri batanu ari bo Josh Ishimwe, Danny Mutabazi, True Promises, James & Daniella ndetse na Musinga Joe. Iki gitaramo kizabera ku Gisozi muri Dove Hotel, ni ubwa mbere kizaba kihabereye, gusa abagitegura bavuga ko kizajya kiba buri mezi atatu.

Kwinjira muri iki gitaramo cyiswe Tujyane Mwami Live Concert, ni 30,000 Frw ku muntu umwe, 40,000 Frw kuri Couple na 15,000 ku banyeshuri. Amatike ari kuboneka kuri Events.Noneho.com. Akarusho ni uko abazitabira iki gitaramo bose bazasangira amafunguro meza cyane yateguwe na Dove Hotel.

KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MURI IKI GITARAMO

Mu kiganiro n'itangazamakuru, Mandela Ndahiriwe uhagarariye abari gutegura iki gitaramo yavuze ku mwihariko wacyo, ati: "Muri iki gitaramo harimo umwihariko mwinshi cyane utandukanye n'uwo mu bindi bitaramo bisanzwe biba".

Yavuze ko impamvu ari uko "hazaba harimo gusengera abanyeshuri ndetse natwe ubwacu ariko twisengera kugira ngo dukomeze tugendane n'Umwami kuko buriya hari igihe umuntu aba yumva ko ariwe wigize ariko buriya sibyo".

Yakomeje avuga ko muri iki gitaramo kandi, abantu bose bazacyitabira bazasangira nk'uko no mu itorero rya mbere byagendaga. Iki gitaramo cyateguwe na kompanyi yitwa KSquare, ni cyo cya kabiri gihenze nyuma y'igitaramo cya Aline Gahongayire aho kwinjira byari ibihumbi 100 Frw. 


Hasobanuwe byinshi ku gitaramo kigiye kubera muri Dove Hotel


James Rugarama yavuze ko banejejwe no gutumirwa mu gitaramo "Tujyane Mwami Live Concert"


Umuyobozi Wungirije wa True Promises ku Isi, Furaha Alex, ni umwe mu bitabiriye iki kiganiro


Umuyobozi wa KSquare, Kabiru Amit, yavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gushyigira abaramyi

Reba ikiganiro n'itangazamakuru ubwo hasobanurwaga byinshi kuri "Tujyane Mwami Live Concert"


VIDEO: Jean Nshimiyimana - InyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND