Nyuma y’uko bamwe mu bashoramari bo mu Mujyi wa Kigali bakodesha amahema akorerwamo ibirori birimo ubukwe, bagaragaje ko batunguwe n’Icyemezo cy’ubupbozi bw’Umujyi wa Kigali cyo guhagarika ibyo bikorwa, ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko ikigenderewe atari ukurandura aya mahema ahubwo ko ari ukubahiriza igishushanyo mbonera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko hagamijwe kureba isuku no kurwanya urusaku bityo ko hatagamijwe kurandura amahema cyangwa se gukuraho ahakorerwa ubukwe.
Avuga ko ikigambiriwe ari ukubahiriza igishushyanyo
mbonera cy’Umujyi wa Kigali kuko atari amahema gusa n’izindi nyubako zirimo Insengero,Ibiro ndetse n’inzu zo
guturamo n'zindi zitandukanye zirebwa n’iyi gahunda.
Ati’’ Ntabwo umujyi wa
Kigali ugamije gusa amatente ahubwo ni ukureba ko ibisabwa byubahirizwa
harimo no kubahiriza iby’urusaku,
isuku, aho imodoka ziparika, umubare w'abantu ’’
Akomeza avuga ko ikigmijwe ari ukwegera abafite ibi
bikorwa by’amahema yaba ayakira ubukwe ,
ibirori ndetse n’inama bagasabwa kugira icyo bubahiriza hagamije kutabangamira ababituriye ndetse n’ibikorwa byabo ubwabo.
Ati’’ Ni uko ubukwe ushobora
gukorera ahantu hose ariko ntubangamire abaturanyi.
Icyari kigamijwe ni
ukugirango abantu bibutswe kubahiriza
igishushyanyo mbonera , iyo ugiye gushyira ihema ahantu runaka ugomba kubisabira uburenganzira bivuze ko
ibyakozwe ku ihema rimwe bigomba no kubahirizwa ku yandi yose.
Ni ukureba , ese ufite ibirwanya inkongi , ufite ibishobora kuba byagufasha mu kugabanya urusaku''.
Yemeza ko nta muntu
uragaragariza umujyi wa Kigali ko yaba
yarahuye n’igihombo kandi ko niba anahari
bizaganirwaho harebwe igikorwa.
Meya Rubingisa yakomeje avuga ko ntahantu Umujyi wa Kigali ufite wavuga ngo iki ni icyanya cy’ubukwe nk’uko hari icyanya cy’inganda ahubwo ni ukureba ibipimo byubahirizwa muri ibi bikorwa ati ‘’Uwubaka arubahiriza iki, ushyizemo urusengero arubahiriza iki , ibyo ni ibikorwa tuba dufite mu buzima busanzwe ndetse no muri gahunda dufite y’igishushanyo mbonera ni uko wajya ugera ku kintu cyose utiriwe utega imodoka yewe no gutaha ubwo bukwe’’
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr. Merard Mpabwanamaguru yavuze ko umuntu wese ugiye gukora ibikorwa byakira abantu bose ni uko agomba kureba niba koko ibikoresho akoresha bitanga ubuzima ku bari hanze y’inyubako cyangwa hema ndetse no ku bari imbere ari nayo mpamvu hababo bwa bugenzuzi buhoraho harebwa ko byubahirizwa.
Abayobozi batangaje ibi nyuma y'uko bamwe mu bafite ibikorwa amahema yakira amakwe mu Mujyi wa Kigali bagaragaje impungenge ko iki cyemezo gishobora kubashyira mu gihombo dore ko bamwe banavuga ko hari amafaranga y'abakiriya barangije kwakira bateganya gukoreramo ibirori mu bihe bitandukanye.
TANGA IGITECYEREZO