RFL
Kigali

Watumye nongera kwigirira icyizere! Ibaruwa yuzuye agahinda Titi Brown yandikiye uwamukoreye ubuvugizi

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/09/2023 19:42
3


Nyuma yo gusoma inkuru yatumye abantu batangira kumusabira ubutabera, Titi Brown yandikiye ibaruwa yuzuye agahinda umunyamakuru Peacemaker Pundit wa InyaRwanda wakoze inkuru igaruka ku kagambane ndetse n'akarengane yakorewe bitumye amaze imyaka hafi ibiri muri gereza.



Ku wa Mbere ni bwo hasohotse inkuru yari yanditswe n'umunyamakuru wa InyaRwanda witwa Peacemaker Pundit agaruka ku kagambane kakorewe umubyinnyi Titi Brown umaze igihe kirekire muri gereza urubanza rwe ruhora rwirengagizwa ku mpamvu zitumvikana.

Muri iyi nkuru, yagaragaje akagambane kihishe inyuma y'urubanza rwa Titi Brown ndetse na bimwe mu byavuzwe n'abamufungishije batifuza ko yagaruka mu buzima busanzwe ngo yongere akore nk'ibyo yakoraga.

Nyuma y'uko iyi nkuru igiye hanze, abantu benshi batangiye gusabira ubutabera Titi Brown ku bw'akagambane yakorewe kandi bizwi ko mu Rwanda hasanzwe hari ubutabera bwizewe kandi bukora neza bityo abantu bagasanga umuntu umwe cyangwa babiri adakwiye kwambika isura mbi ubutabera bwo mu Rwanda.

Nyuma y'uko abantu benshi batanze ubutumwa busabira ubutabera umubyinnyi Titi Brown, amakuru yasanze Titi mu buroko hanyuma ashaka uko yandikira ubutumwa umunyamakuru Peacemaker Pundit wamukoreye ubuvugizi nk'uko biri mu ndangagaciro z'umunyamakuru w'umunyamwuga.

Mu ibaruwa Titi Brown yagejeje ku bacungagereza kugira ngo bayimugereze ku wo igenewe, yashimiraga cyane umunyamakuru Pundit wamukozeho inkuru igatuma benshi bamusabira ubutabera ndetse ubwo yasomaga iyo nkuru akanerekwa ibyo abantu bamuvugaho, yagaruye icyizere mu gihe cyari cyarayoyotse burundu.

Mu ibaruwa Titi yanditse yagize ati "Uraho neza muvandi, ni umuhungu wawe Titi Brown. Nanjye ndaho meze neza usibye uburoko. Impamvu nkwandikiye, ndashaka gufata aka kanya kugira ngo nkushimire ku bwa buri kimwe cyose wankoreye. Nabonye inkuru yawe hanyuma na mushiki wanjye ambwira ko muvugana mpita numva ko ngomba kugushimira. 

Ni ukuri watumye nongera kwigirira icyizere ko n'ubwo ndi hano hari abantu bakindi inyuma. Muvandimwe, icyizere ni cyo gituma umuntu abasha kuba hano. Nkubwije ukuri, nkurimo ideni ry'ubuzima gusa Imana ikumpere umugisha kandi ikomeze ikwagure mu kazi kawe ka buri munsi kandi ikomeze ikumpere ubuzima. Imana iguhe umugisha. Wiyiteho."

Nyamara n'ubwo abantu basabye ubutabera kuri uyu mubyinnyi Titi Brown, Umuvugizi wa Goverinoma Alain Mukuralinda yatangaje ko urubanza rwa Titi ruzashyirwaho umusozo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri 2023 ubwo azasomerwa imyanzuro y'urukiko.

Mukuralinda Alain yagize ati "Ku wa 18/11/21 Ishimwe Thierry yaburanye ifungwa ry’agateganyo, ku wa 22/11/21 afungwa by'agateganyo iminsi 30. Yarajuriye akomeza gufungwa. Yaregewe urukiko ahabwa kuburana ku ya 30/11/22 rusubikwa ku mpamvu zasobanuwe. Ku wa 20/7/23 yaburanye mu mizi ruzasomwa ku wa 22/9/23."

Nk'uko umuvugizi wa Guverinoma yabitangaje, kuri uyu wa Gatanu haramenyekana umwanzuro w'urukiko ku rubanza rwa Titi Brown. 


Umubyinnyi Titi Brown yandikiye ibaruwa umunyamakuru Peacemaker Pundit amushimira ku bw'ubuvugizi yamukoreye


Titi Brown asubizwamo icyizere n'ukuntu abantu hanze aha bakimusabira ubutabera


Peacemaker Pundit yashimiwe byimazeyo na Titi Brown uri muri gereza


Peacemaker Pundit niwe wakoze inkuru yatumye abantu bahagurukira rimwe basabira ubutabera Titi Brown

Dore ibaruwa Titi yandikiye umunyamakuru Peacemaker Pundit igashyikirizwa abacunga gereza ku munsi w'ejo ku wa Gatatu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Plano 10 months ago
    Ndabashimiye kumakuru mukomeza kutugezaho mubitaro byo mutara basiga bacya amafaragameshi wagirango nibagikorera kuri mituweri kuko nkumuntu wivuza ataha bamubarira arenga 3000 kuzamura nugukora ubuvugizi
  • Sinzayibagirwa celestin10 months ago
    Tit rwose akwiye guhabwa ubutabera kuko ibintu bye birimo akagambane we need justice for Tit
  • Kyleissa10 months ago
    Cyz bro ndagusengera imana ikomeze iguhe kwihangana kndi dufite icyizere ko imana izabikora ndabibivuga nkumva amarira yijenze mumaso "arko nashakaga gusaba abanyamakuru ko uramutse kobazaduhuza kuko nicyocyinu cyanshimisha mubuzima " Murakoze





Inyarwanda BACKGROUND