Ku munsi mpuzamahanga w’amahoro, urubyiruko rusaga 500 rwari ruteraniye i Kigali ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko aho rwibukijwe ko amahoro atangirira kuri bo ubwabo ndetse ko badakwiye kuyihererana ahubwo bakwiye no kuyasakaza mu bandi bakirinda icyayahungabanya.
Uyu munsi tariki 21 Nzeri 2023, ni umunsi mpuzamahanga w’amahoro watangiye kwizihizwa ku rwego rw’Isi mu 1991. Mu Rwanda, uyu munsi wizirijwe Kimihurura ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu mwaka, hibanzwe cyane ku rubyiruko nk’imbaraga z’igihugu
hagamijwe kurebera hamwe ingamba urubyiruko rukwiye gufata mu kubungabunga
amahoro no kurwanya icyayahungabanya icyo aricyo cyose.
Umushyitsi mukuru muri
ibi birori Hon Mukabalisa Donatille yavuze ko abanyarwanda bakwiye kwishimira
intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka amahoro arambye ariko ko badakwiye
kwirara ahubwo bakwiriye gushaka icyakorwa kugira ngo u Rwanda rukomeze
kwiyubaka kurushaho.
Hon Mukabalisa yanakomoje ku muhango wakozwe wo kuhira igiti cy’amahoro cyatewe umwaka ushize ndetse n’ikindi cyatewe kuva uyu munsi w’amahoro watangira kwizihizwa, avuga ko aribyo kwishimira kuba icyo giti cyatangiye kwera imbuto.
Yibukije urubyiruko
ko uyu muhango ari ikimenyetso n’urwibutso ko amahoro agomba kubungabungwa no
gusigasirwa ku buryo buhoraho kandi buri wese akabigiramo uruhare.
Kuri uyu munsi,
yibukije urubyiruko ko ubumwe n’ubudaheranwa ari inkingi y’iterambere rirambye,
ndetse ko ari umwanya wo kongera kuzirikana agaciro k’amahoro ku batuye isi
muri rusange n’abanyarwanda by’umwihariko, yongeraho ko ari umwanya buri wese
yagakwiye kongera gutekereza ku ruhare rwe mu kubungabunga amahoro.
Urubyiruko rusaga 500 rwaganirijwe ku ruhare rwabo mu kubungabunga amahoro u Rwanda rumaze kugeraho
Yagize ati: ‘‘Ubuyobozi bw’u Rwanda hamwe n’abanyarwanda bose twakoze amahitamo yubakiye ku masomo twakuye mu mateka igihugu cyacu cyanyuzemo.
Isomo nyamukuru ni uko intandaro yo kubura
amahoro ari imiyoborere mibi yimakaje amacakubiri, itotezwa n’ihezwa aribyo
byaje kutugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Irindi somo, ni uruhare
runini urubyiruko rwagize mu gusenya igihugu kuko rwarakoreshejwe. Ariko na
none tukazirikana ko uruhare urubyiruko rufite mu gusana no kubaka igihugu
cyacu ari ntagereranwa.’’
Hon Mukabalisa yaganirije
uru rubyiruko ku rugamba rwo kubohora igihugu, abibutsa ko iterambere igihugu
gifite kiricyesha inkingi y’ubumwe bw’abanyarwanda. Yabibukije kandi ko nubwo
bahura n’ibibagoye cyane bagomba gushikama bagahagarara kigabo bakarwanya
icyahungabanya igihugu kandi bagakorera hamwe cyane ko bari mu gihugu
kibakunda.
Munezero Clarisse, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mbonezagihugu (MINUBUMWE) Munezero Clarisse impamvu umunsi nk’uyu bibanda ku rubyiruko aruko abanyarwanda basobanukiwe agaciro k’amahoro.
Yavuze ko urubyiruko rukeneye kumenya amateka n’icyo
byasabye ngo u Rwanda rugere ku mahoro rufite uyu munsi, hanyuma nabob bone uko
bafata ingamba zo kuyasigasira.
Urubyiruko rwibukijwe ko Ubumwe n'Ubudaheranwa ariyo nkingi y'iterambere rirambye
Clarisse yakomeje avuga
ko kuva uyu munsi watangira kwizihizwa mu Rwanda, MINUBUMWE yishimira intambwe
urubyiruko rumaze gutera kuko rwafashe iya mbere mu gusakaza no kubungabunga
amahoro, binyuze muri gahunda bashyizeho zibahuza bagafashanya komorana
ibikomere mu rwego rwo kudasigana mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa.
Yibukije urubyiruko ko
amahoro bakwiye kubanza kuyishakamo kuko no muri bo hari abagifite ibikomere bagomba
kubanza gukira. Nyuma, bakabona kuyasakaza mu miryango yabo, mu gihugu no ku
isi yose.
Hishimiwe intambwe urubyiruko rukomeje gutera
Uyu munsi ngarukamwaka
w’amahoro wizihijwe nyuma y’umunsi umwe gusa inzibutso enye zo mu Rwanda
zishyizwe mu murage w’isi, intambwe yishimiwe n’abanyarwanda bose by’umwihariko
urubyiruko rwizihije uyu munsi kuko amahanga agiye kurushaho kumenya amateka
mabi yaranze u Rwanda maze agafatanya n’abanyarwanda kwirinda ko hari ahandi
yaba ku isi.
Urubyiruko rwacyuye umukoro wo gukomeza kubungabunga amahoro birinda icyahungabanya igihugu
Ibi birori byaranzwe no kuhira igiti cy'amahoro cyatewe kuri iyi tariki umwaka ushize
Abitabiriye baganirijwe n'abayobozi bo mu nzego zitandukanye barimo Hon Mukabalisa Donatille
TANGA IGITECYEREZO