Umuhanzikazi Lagu uheruka kwitaba Imana ariko akababaza benshi kubera igitaramo cyo gufasha abakene yari yarateguye, byamenyekanye ko iki gitaramo kizakomeza nk'uko byari biteganyijwe bikazaba mu rwego rwo kwibuka imirimo myiza ya Lagu.
Mesach Semakul wahoze ari umuhanzi mu gihugu cya Uganda yamaze kwemeza ko igitaramo cyo gufasha abakene Lagu yari yarateguye ariko akitaba Imana mbere y'uko iki gitaramo kiba, yamaze gutangaza ko iki gitaramo kizakomeza kuba nk'uko byari byarateguwe mu rwego rwo kwibuka imirimo myiza Lagu yakoze akiriho.
Ubwo Evelyn Lagu yateguraga iki gitaramo, yashatse aho yazakorera igitaramo cye ariko kubera ubushobozi bucye yari afite byatumye kubona aho iki gitaramo kizabera. Mesach Semakula nibwo yahise amwemerera kuzamuha Papaz Spot ku buntu akazahakorera igitaramo.
Mbere yo kwitaba Imana, Evelyn Lagu yashimiye cyane Mesach Semakul kubera ukuntu yemeye kumuha aho gukorera ku buntu. Nyuma yo kumwemerera gukora igitaramo, yahise atangaza ko iki gitaramo kizaba ku wa 28 ukwakira 2023.
Ku wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo Evelyn Lagu yitabye Imana azize indwara y'impyiko yari amaze igihe kirekire arwaye. Ibi byatumye abantu bacika ururondogoro ndetse bababazwa n'uko yitabye Imana atari yakora ibyo yiyemeje gukora.
Muri iki gitaramo, abantu bari kwitanga amafaranga hanyuma bagafasha bamwe mu barwayi cyane cyane abari bafite ikibazo cy'impyiko nk'uko nawe yigeze gukusanyirizwa amafaranga yo kugira ngo ahabwe impyiko nshya ariko abaganga bamubwira ko ubuzima bwe budafite imbaraga zihagize ku buryo iyo aza kubagwa yari gushobora kuhasiga ubuzima.
Mesach Semakul wari waramuhaye aho gukorera icyo gitaramo, yasabye abafatanyaha na Lagu gukomeza gutegura iki gitaramo ndetse ko kigomba kuba mu rwego rwo guha agaciro ibyifuzo bya Lagu Evelyn.
TANGA IGITECYEREZO