Abanyamuziki bakomeye ku Mugabane wa Afurika barenga 50 bazaririmba mu birori byo gutanga ibihembo bizwi nka Trace Awards bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga y'Imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro i Johannesburg muri Afurika y'Epfo bigiye gutangirwa i Kigali ku nshuro ya mbere.
Kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, Trace Africa
yasohoye urutonde rwa nyuma rw’abahanzi bazaririmba muri ibi bihembo bigamije
guteza imbere abakorera umuziki muri Afurika mu kurushaho gusakaza ibihangano
byabo hifashishijwe inyakiramashusho zitandukanye z’iri Televiziyo.
Ni urutonde rugaragaraho amazina y’abahanzi bakomeye
bagiye gutaramira i Kigali ku nshuro ya mbere , nka Yemi Alade (Nigeria, Mr Eazi
(Nigeria), Azawi (Uganda), BNXN (Nigeria), Camidoh (Ghana), Danni Gatto (Cape
Verde), DJ Illans (Reunion), Donovan BTS (Mauritius), Emma’a (Gabon);
Fireboy DML (Nigeria), GAEI (Madagascar), Gerilson
Insrael (Angola), Ghetto Kids (Uganda), Goulam (The Comores), Juls (Ghana),
Kader Japonais (Algeria), Kalash (Martinique), Krys M (Cameroon), KO (South
Africa);
Hari kandi KS Bloom (Ivory Coast), Levixone (Uganda),
Locko (Cameroon), MIKL (Réunion), Moses Bliss (Nigeria), Musa Keys (South
Africa) Nadia Mukami (Kenya), Olamide (Nigeria), Pabi Cooper (South Africa),
Segael (Réunion) ndetse na Show dem Camp wo muri Nigeria.
Kuri uru rutonde kandi harimo Mr Eazi, umunyamuziki w’inshuti
y’u Rwanda wanashoye imari mu bikorwa bitandukanye. Yaherukaga kuririmbira i
Kigali mu bitaramo bya Chop Life, kandi azahurira ku rubyiniro n’umuhanzi wo
mu Rwanda, Chriss Eazy.
Chriss wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Inana’
ari no ku rutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bahatanye muri ibi bihembo aho ahatanye na Bruce Melodie, Ariel Wayz, Bwiza ndetse na Kenny
Sol.
Kwinjira mu muhango wo gutanga ibi bihembo bizasaba
kwishyura ibihumbi 20 Frw, kandi ibi bihembo bizabera mu nyubako y’imyidagaduro
ya BK Arena, ku wa 20 Ukwakira 2023.
Urutonde rwa mbere rw’abahanzi bari batangajwe ruriho Davido
(Nigeria), Asake (Nigeria), Bamby (French Guiana), Benjamin Dube (South
Africa), Black Sherif (Ghana), Blxckie (South Africa), Bruce Melodie (Rwanda),
Bwiza (Rwanda), Didi B (Ivory Coast), Dystinct (Morocco), Janet Otieno (Kenya),
Josey (Ivory Coast), Kizz Daniel (Nigeria);
Lisandro Cuxi (Cape Verde), Locko (Cameroon), Mikl
(Reunion), Perola (Angola), Plutonio (Mozambique), Princess Lover (Martinique),
Ronisia (France), Rutshelle Guillaume (Haïti), Soraia Ramos (Cape Verde), Tayc
(France), Terrell Elymoor (Mayotte), The Compozers (Ghana) ndetse na Viviane
Chidid wo muri Senegal.
Ibi bihembo bigiye gutangwa Trace Africa yizihiza
imyaka 20 ishize igira uruhare mu guteza imbere abanyamuziki bo muri Afurika
binyuze mu kubafasha gusakaza ibihangano by’abo.
Umuyobozi wa Trace Africa, Olivier Laouchez aherutse
kuvuga ko byatekerejweho mu rwego rwo kurenga inzitizi zibangamira
iterambere ry’umuziki, biri mu ntego iyi Televiziyo ayoboye ishyize imbere kuva
yatangira gukora ku mugaragaro.
Yavuze ati "Turifuza gukuraho inzitizi dutekereza
ko iri isoko tugomba guhatanira ku isi yose ndetse tukagaragaza ikinyuranyo.
Niyo mpamvu tugomba kuzana udushya twinshi dukora nk'ikipe imwe mu bihugu
bitandukanye tugashyira abantu hamwe kuko imikoranire myiza itanga umusaruro
urimo ubwenge bityo tugakora ibidasanzwe."
Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace
Africa, Trace Urban...] ifite itsinda ry'abahanga mu muziki ryicara rigahitamo
indirimbo ikwiye gutambuka n'itabirikwiye.
Ibi bihembo ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite
impano zinyuranye by'umwihariko abubakiye inganzo y'abo ku muziki wa Afrobeat.
U Rwanda nirwo ruzakira umuhango wo gutanga ibi
bihembo. Byatumye hongerwamo icyiciro cy'abahanzi bo mu Rwanda cyiswe 'Best
Rwandan Artist' gihatanyemo Bruce Melodie, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bwiza na
Chriss Eazy.
Diamond wo muri Tanzania uheruka gutaramira i Kigali,
ahatanye mu cyiciro cy'umuhanzi w'umugabo [Best Male], n'icyiciro cy'indirimbo
ifite amashusho meza [Best Music Video].
Ni mu gihe Azawi, Levixone na Ghetto Kids aribo
bahagarariye Uganda. Ibi bihembo bizatangwa bihujwe n'iserukiramuco
rya 'Trace Awards&Festival' ku bufatanye na Visit Rwanda, Sosiyete ya
RwandAir, Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA) n’abandi.
Kuva mu Majyepho, u Burasirazuba n'u Burengerazuba,
Umugabane wa Afurika urahagarariwe binyuze mu bahanzi bakora
injyana nka Afrobeat, Genge, Kizomba, R&B, Rumba, Dancehall n'izindi.
Bahatanye mu byiciro 22. Kandi ni abo mu bihugu birimo birimo Amerika y’Amajyepfo, Caribbean, Uburayi, Algeria, Angola, Brazil, Cameroon, Cape Verde, Comoros, DRC, France, French Guiana, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti;
Ivory Coast, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique,
Mayotte, Mauritius, Morocco, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Senegal,
South Africa, Swaziland, Tanzania, Tunisia, U Bwongereza na Uganda.
Buri umwe uzatsinda azahabwa igikombe cyahanzwe
n'umunye-Congo, Dora Prevost watanze ishusho y'uburyo kigomba kuba kigaragara.
Nigeria n'iyo ya mbere ifite abahanzi benshi bagera
kuri 40 bahatanye muri ibi bihembo. Harimo nka Davido, Wizkid, Tiwa Savage,
Ayra Starr, Burna Boy, YemiAlade, Fireboy DML na Rema.
Icyiciro cy'umuhanzikazi w'umugore (Best Female
Artist) gihatanyemo Soraira Ramos wo muri Cape Verde, Josey wo muri Côte
d'Ivoirem, Viviane Chidid wo muri Senegal, Nadia Mukami wo muri Kenya, Tiwa
Savage na Ayra Starr bo muri Nigeria.
Umuraperi K.O ahatanye mu byiciro bitatu birimo Best
Male, Song of The year ndetse na Best Collaboration. Musa Keys uherutse
gukorana indirimbo 'Who is Your Guy?' na Tiwa Savage ahatanye muri Best Live,
Best Collaboration ndetse na Best Music Video.
Ni mu gihe umuhanzi Pabi Cooper ahatanye mu cyiciro
cy'umuhanzi mushya (Best NewComer). Dj Uncles Waffles wo muri Swaziland
ahatanye mu cyiciro cya 'Best Dj'.
Ibi bihembo byitezweho kuzakurikirwa n'abantu barenga
Miliyoni 500 mu bihugu 190 byo ku Isi. Kandi amatora ahesha amahirwe buri
muhanzi yatangiye kuva ku wa Mbere tariki 21 Kanama 2023.
Yemi Eberechi Alade [Yemi Alade], umuhanzikazi
w'imyaka 34 agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere. Umwibuke mu ndirimbo nka 'Bum
Bum', 'Africa' yakoranye na Sauti Sol, 'Shekere' yakoranye na Angelique Kidjo n'izindi
Mr Eazi, inshuti y'u Rwanda agiye kongera gutaramira i
Kigali. Amaze igihe ashyize imbere kuzamura abahanzi bagenzi be-
Azwi mu ndirimbo nka Pour Me Water', 'Nobody' n'izindi
TANGA IGITECYEREZO