U Rwanda rwatangiye ku mugaragaro urugendo rw'imyaka 2 itegura shampiyona y'Isi mu gusiganwa ku magare, irushanwa rizabera i Kigali mu 2025.
Mu
gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 21 Nzeri muri Kigali Convention Centre
habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa n'urugendo rwa shampiyona
y'Isi mu gusiganwa ku magare, shampiyona izabera i Kigali mu 2025.
Uyu
muhango witabiriwe n'abayobizi batandukanye, barimo Minisitiri wa Siporo Aurore
Mimosa Munyangaju, Kayirebwa Liliane vise Perezida wa kabiri wa FERWACY ariko
uri gukora nka Perezida, ndetse na DG wa UCI Amina Lanaya. Iri rushanwa rizatangira
tariki 21 Nzeri rigere tariki 28 Nzeri 2025.
Ubwo
yafata ijambo, Niyonkuru Zephanie uhagarariye komite iri gutegura iri rushanwa ndetse akaba
asanzwe ari umunyamabanga uhoraho muri
minisiteri ya Siporo, yatangaje ko iri rushanwa biteguye kuzakira ibihumbi 20
by'abashyitsi. Yagize Ati" Nk'uko mubizi, u Rwanda rugiye kwakira
irushanwa ry'amateka mu gusiganwa ku magare aho dukomeje imyiteguro kugera mu
2025. Iyi shampiyona twiteze ko u Rwanda ruzakira abantu bagera ku bihumbi 20
baje muri gahunda zayo. Muri aba bantu hazaba harimo ibihumbi 5 birimo
abakinnyi abatoza ndetse n'abaganga."
Niyonkuru Zephanie ukuriye itsinda riri gutegura iyi shampiyona, yabwiye abari ibitabiriye uyu muhango ko u Rwanda ruzungukira byinshi, harimo no kurushaho kumenyekanisha igihugu.
Minisitiri
wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju yemeje ko u Rwanda rwiteguye kandi intego
ari ugukora amateka muri iyi shampiyona. Yagize Ati" Intego yacu ni
ugutegura neza iyi shampiyona ndetse no kugira irushanwa ry'amateka,
ritazasibangana mu mitwe y'abazaryitabira ndetse n'Isi muri rusange.
Minisitiri wa Siporo Aurore, yemezako, u Rwanda rwiteguye kwakira shampiyona itazibagirana mu mitwe y'abantu n'Isi muri rusange
Shampiyona
y'Isi yatangiye mu 1900 ariko ikinwa bwa mbere mu 1921. Iyi shampiyona
ngarukamwaka, ubwo u Rwanda ruzaba ruyakira, ni ubwa mbere izaba ibereye muri
Afurika, kuko u Rwanda rwatsinze Maroc mu bihugu byashakaga kuyakira.
U Rwanda rwiteze iki mu kwakira iyi
shampiyona?
Shampiyona y'Isi mu gusiganwa ku magare, ni irushanwa riba ngarukamwaka, ariko aho ribereye riba ryitezwe n'imbaga. Ku ruhande rw'u Rwanda, uretse kuba abanyarwanda bazaryitabira, u Rwanda rwiteguye kuzazamura ubukungu binyuze muri iri rushanwa, aho amahoteli azakira abantu bazaba bitabiriye iri siganwa. Iyi shampiyona kandi izaba ibereye muri Afurika bwa mbere, u Rwanda rwiteze kuzarushaho kumenyekanisha ibikorwa by'ubukerugendo binyuze mu mukino w'igare nk'uko bisanzwe bikorwa muri Tour du Rwanda.
Ni bande bazitabira iyi shampiyona?
Nk'uko
iyi shampiyona isanzwe ikinwa, hazitabira abakinnyi mu byiciro by'abagabo n'abagore,
aho buri cyiciro kizaba gifite abakinnyi bakuru, abatarengeje imyaka 23 ndetse
n'icyiciro cy'abato. Ikizaba ari gishya muri iyi shampiyona ni uko kuruhande
rw'abagore icyiciro cy'abatarengeje imyaka 23 kizakina ukwabo, bitandukanye
n'uko mbere byabaga bimeze kuko bari basanzwe bakina muri rusange.
Umuhanda shampiyona ishobora kuzanyiramo
Abakinnyi
bashobora kizajya bahagurukira kuri Kigali Convention Centre, banyure
Gisimenti, Kimironko, Kibagabaga, Ku bitaro, Nyarutarama, UTEXRWA, Kinamba,
Poids Lourds, Cadillac, IFAK, basoreze kuri Kigali Convention Centre ubundi
bahazenguruke bigendanye n'ibirometero abakinnyi bakora.
Kayirebwa Liliane ubanza ibumoso, ari gukora nka perezida wa FERWACY, Minisitiri wa siporo mu Rwanda Aurore Mimosa Munyangaju na DG w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare ku Isi,(UCI) Amina Lanaya
Minisitiri wa siporo Aurore Mimosa Munyangaju, DG wa UCI Amina n'umunyamabanga uhoraho wa minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie, ubwo binjiraga ahabereye umuhango wo gutangiza urugendo rutegura shampiyona y'Isi izabere i Kigali mu 2025
Umushyushyarugamba MC Brian n'umunyamakuru David Bayingana, nibo bari bayoboye uyu muhango
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Serge Ngabo - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO