RFL
Kigali

Emile Nzeyimana waririmbye "Mbayeho" ari mu gahinda ko kubura umugore we

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/09/2023 10:54
1


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umu Producer, Emile Nzeyimana, yapfushije umugore we Ineza Parfine babanaga mu gihugu cya Kenya.



Ineza Parfine wari uzwi nka Tomoto, yitabye Imana mu gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023, azize uburwayi. Amakuru avuga ko yarwaye igifu aza koroherwa ndetse asezererwa no mu bitaro, ariko nyuma mu buryo butunguranye yongera kuremba, ahita yitaba Imana. 

Yaguye mu gihugu cya Kenya aho yabaga n'umuryango we w'abana n'umugabo we Papa Emile. Urupfu rwe rwashavuje benshi na cyane ko agiye akiri muto kandi akaba asize abana bato. Gahunda iriho ubu ni ugushaka uko umubiri we wagezwa mu Rwanda uvanywe muri Kenya.

Mu kiganiro na InyaRwanda, umwe mu bo mu muryango wa Ineza Parfine, yadutangarije ko kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri ari bwo hatangira ikiriyo mu kwizihiza ubuzima bwa nyakwigendera no gufata mu mugongo imiryango ye n'inshuti ze. Ikiriyo kirabera i Kigali mu Rwanda.

Emile Nzeyimana uri mu gahinda ko kubura umugore we, azwi mu ndirimbo "Mbayeho" yamwubakiye izina. Emile Nzeyimana na Ineza Parfine basezeranye kubana akaramata mu mwaka wa 2013. Parfine asize abana 5 yabyaranye na Papa Emile.

Papa Emile yakundaga mu buryo bukomeye umugore we Parfine kugeza aho amwita Tomoto (Urunyanya). Mu 2015, Papa Emile yabwiye inyaRwanda ko impamvu yise umugore we "Tomoto" yabitewe n'urukundo amukunda aho yamubereye umuti uvura indwara y'umutima. 



Ineza Parfine yitabye Imana azize uburwayi


Papa Emile yapfushije umugore we Parfine Ineza

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIGABA SAMUEL11 months ago
    SAD NEWS IMANA IMWAKIRE MUBAYO KANDI PAPA EMILE MUKOMERERE MU MWAMI YESU





Inyarwanda BACKGROUND