Kigali

Padiri Jean François Uwimana yakomoje ku mbogamizi ahura nazo mu muziki akorera mu Budage

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/09/2023 21:44
0


Umuhanzi akaba na Padiri Jean François Uwimana usanzwe ubarizwa mu gihugu cy'ubudage yageze Rwanda aho aje mu kiruhuko anakomoza ku muziki we akorera mu Budage n'imbogamizi ahura nazo.



Padiri Uwimana aganira n'itangazamakuru, ubwo yari ageze i Kanombe avuye mu gihugu cy'u Budage ari naho n'ubundi asanzwe akurikiranira amasomo ye ajyanye n'igipadiri, yatangaje byinshi ku muziki we.

Abajijwe na inyaRwanda ku kijyanye n'ishusho y'umuziki we, iyo ari mu Budage yagize ati: "Hariya ntabwo biba byoroshye kuko mba ndi muri rwinshi gusa ariko nyine nk'iyo ntari mu ishuri ndiyiba nkawukora.

Gusa ariko nyine ntabwo uwo muziki mba nkoze uba ari muto cyane kuko n'umwanya uba ubaye muto ariko nyine iyo ibiruhuko bigeze ndawukora mwinshi.

Gusa ariko noneho ikindi kintu kingora hariya ni ukumvisha (Convince) abazungu ngo baze bajye mu ndirimbo zanjye igihe ndi gukora amashusho yazo. Ikindi kandi kugira ngo banyeganyege cyangwa se babyine biba bigoye cyane, ni ukuvuga ko Style yabo ari ukwigumira hamwe bakaririmba gusa".

Uyu mupadiri akomeza avuga ko n'ubwo biba bigoye kumvisha umuzungu kuza mu ndirimbo ye ngo abyine, iyo abonye akanya gato abakoresha amahugurwa yo kubyina.

Yavuze ko bitewe n'umwanya muto afite, n'ibimukundira azava mu Rwanda ahakoreye indirimbo 3 afite zitararangira neza.

Padiri Jean François Uwimana, atangaza abantu batari bake bitewe n'imyitwarire ye, aho abantu benshi bibaza ku mupadiri uririmba injyana ya Rap, Reggae n'izindi nyinshi zitandukanye.

Urugero ni nk'indirimbo yakoranye n'umuraperi AmaG The Black yise "Umuriro" yavuzweho byinshi bitandukanye.

Padiri Uwimana avuga ko ataba yitaye ku bantu bamuvuga ndetse n'abihaye Imana bagerageza kumucira urubanza, ntabwo abaha umwanya.

Yabitangaje ubwo yaganiraga n'itangazamakuru i Kanombe 

Yari avuye mu Budage aje mu karuhuko gato


Reba indirimbo "Umuriro" ya Padiri Francois na AmaG The Black

">


Reba ikiganiro Padiri Uwimana yagiranye n'itangazamakuru

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND