Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nzeri 2023 nibwo inzibutso enye za Jeniside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 zirimo Murambi, Nyamata, Gisozi na Bisesero zashyizwe ku rutonde rw’umurage w’isi. Ibi, birashimangira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya ihakana rya Jenoside kandi bifite uruhare mu kwigisha ab'iki gihe ndetse n'ab’ibigihe k
Mu nama ya UNESCO
yateranye uyu munsi tariki 20 Nzeri 2023 ku nshuro yayo ya 45 i Riyadh muri
Saudi Arabia, niho hafatiwemo icyemezo cyo kwinjiza Inzibutso enye za Jenoside
yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ,zirimo urwa Gisozi, Nyamata, Murambi na Bisesero mu murage
ndangamateka w’Isi.
Abinyujije ku rubuga
rwa X, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean
Damascène Bizimana yatangaje ko izi arizo nzibutso za mbere muri Afurika yose
zinjijwe mu murage w’Isi, ikaba ari intambwe ikomeye itewe mu guhesha icyubahiro
Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no gushimangira ukuri
kwayo.
Minisitiri yakomeje
agira ati: ‘‘Kuba inyandiko z’amateka ya Bisesero, Murambi, Gisozi na Nyamata ziyongereye
ku rutonde rw’umurage w’Isi byongera uburyo amahanga abona ibintu kandi
bikanaha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.’’
Ibi bibaye nyuma y’uko
mu mwaka wa 2014, Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano(United Nations
Security Council) gakurikije urugero rw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha
rwashyiriweho u Rwanda (International Criminal Tribunal for Rwanda), kemeje ko
Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 ari ikibazo cy’ubumenyi rusange kitagomba
guhakanwa.
Ni mu gihe kandi muri
2018 Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki 7 Mata ari umunsi
mpuzamahanga wo gutekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
TANGA IGITECYEREZO