Kuva mu mpera za ‘weekend’ ishize abantu banyuranye bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye guhererekanya amashusho y’umwana w’umukobwa ukuri muto witwa Irumva Niyo Queen wasohoye igisigo kigaruka kuri Perezida Paul Kagame.
Ni igisigo gifite iminota
3 n’amasegonda 38’. Kigaruka kuri bimwe bikubiye mu buzima bwa Perezida Kagame
n’icyizere Abanyarwanda bamufitiye mu rugendo rwo gukomeza kubabera umuyobozi.
Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka
18 asobanura Perezida Kagame nk’umuntu urangwa n’ubumwe, imbabazi n’urukundo, akarenzaho
ko gahunda ‘ni ugukomeza kumutora’. Avuga ati “Nta kintu utatugejejeho
Nyakubahwa […] u Rwanda utayoboye twarabubonye.”
Mu kiganiro na
InyaRwanda, Queen Niyo yavuze ko yahimbye iki gisigo nyuma y’uko agize inzozi
zamuhuje na Perezida Kagame ahita abona amagambo yo kumuhimbira umuvugo.
Akomeza avuga ko atagowe
no kwandika iki gisigo kuko ari ibintu byamujemo. Ati “Rero sinavuga ko
byangoye kuko uriya muvugo nawanditse mu gihe kitarenze isaha imwe.”
“Icyongeyeho, navuga ko
bitangoye kwandika uriya muvugo kubera ko ibyo Perezida Kagame yadukoreye
cyangwa yatugejejeho n’ubu akidukorera bigaragarira buri wese ushaka kubibona,
ntabwo byihishe.”
Yavuze ko nta muntu ugira
urukundo utakunda Kagame. Yungamo ati “Rero nanjye ndamukunda birenze urugero,
niyo mpamvu namuhimbiye biriya mbikuye ku mutima.”
Uyu mwana w’umukobwa yiga
mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu gihugu cya Uganda.
Avuga ko nubwo abarizwa
mu muhanga adashobora kwibagirwa kuvuga Ikinyarwanda kuko n’imiryango y’abo
ihora ibibatoza ubutitsa.
Ati “Ababyeyi bacu nabo badutoje kuvuga Ikinyarwanda, nubwo twaba turi mu mahanga dukoresha ururimi rw'Ikinyarwanda.”
Niyo Queen agaragaza ko
gukora ibisigo n’imivugo atari ibintu bishya kuri we, kuko kuva akiri muto
yajyaga ahimbira imivugo ababyeyi be. Akagira inzozi zimuganisha ku kubyuka
akandika inyandiko zikubiyemo amagambo y’ubuhanga ariko ntabashe gusobanukirwa
neza.
Yavuze ko ubwo yari
agejeje imyaka 14 y’amvuko yatangiye kwandika indirimbo zihimbaza Imana, yumva
ko azaba umuhanzi ariko inzozi zamwerekeje mu busizi.
Niyo Queen avuga ko mu
mwaka wa 2020 ari bwo yisobanukiwe neza, ni nyuma y’uko yandikiranye ku rubuga
rwa Whatsapp na nyakwigendera Buravan akamubwira ko ashingiye kubyo abona n’ibyo
atari umwanditsi w’indirimbo gusa ahubwo ko ‘nakwandika n’imivugo’.
Avuga ko ibi yaganiriye n’uyu
muhanzi aribyo byamuteye imbaraga yumva ko ashoboye atangira kwandika imivugo.
Ati “Yampaye imbaraga (Buravan), kandi anyumvisha ko nshoboye nanjye ndatinyuka
ntangira kwandika imivugo. Ibi Niwe mbikesha Yvan Buravan, Imana imuhe iruhuko
ridashira.”
Uyu mukobwa avuga ko
ubusizi abufata nk’impano isaba ubuhanga buhanitse n’ibitekerezo bituje,
bigahaba umurongo mbere y’uko ubigaragaza. Kandi avuga ko urugendo rw’ubusizi
rwe rufatiye ku musizi uzwi cyane muri iki gihe, Rumaga.
‘Malaika Muntu’ ni cyo
gisigo cya mbere yashyize hanze. Kandi agaragaza ko hamwe n’urugendo rw’amasomo
mu gihugu cya Uganda, azakomeza gukora ibindi bihangano.
Ati “Nongere nshimire
nyakwigendera Yvan Buravan wantinyuye akanabinkundisha, ananyumvisha ko
mbishoboye kandi cyane.”
Ashimangira ko intego ye
muri uru rugendo ari ugusangiza abantu ibimurimo abinyujije mu bihangano bye.
Yungamo ati “Mu myaka 5
iri imbere ndifuza ko ubusizi buzaba buri ku rwego rushimishije mu Rwanda,
dufatanyirije hamwe twese nk'abasizi muri rusange.”
Minisitiri w'Urubyiruko, Dr
Abdallah Utumatwishima ari mu banyuzwe n’inganzo y’uyu mukobwa. Mu butumwa bwo
kuri Twitter yanditse agira ati “Mumbwirire uyu mwali ko: gahunda yo kugira
yahindutse porogaramu. “None se nyine,
iyo usanzwe ufite ijabo, ninde wakwima ijambo?”
Muri iki gisigo, uyu
mukobwa yumvikanisha ko ari ihame gutora Perezida Kagame. Hari aho agira ati “…Ku
gutora byo ni ihame! Kuko erega u Rwanda utayoboye twararubonye, rero
ntidushaka kubona urundi Rwanda utayoboye tukigufite..."
Niyo Queen aravuga ibi mu
gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeri 2023, Perezida Kagame yabwiye
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyo mu Bufaransa ko muri 2024 aziyamamariza kuyobora
u Rwanda. Yaganiraga n’umunyamakuru akaba n’umwanditsi mukuru wa Jeune Afrique,
Umufaransa François Soudan,
Jeune Afrique isubiramo
amagambo ya Perezida Kagame agira ati “…Mumaze kuvuga ko byagaragaye mu maso ya
rubanda. Ni ko rero bimeze. Nshimishijwe n'icyizere Abanyarwanda bangaragariza.
Nzabakorera buri gihe, igihe cyose nzaba mbishoboye. Yego, rwose ndi
umukandida."
Niyo Queen, umusizi w’imyaka
18 y’amavuko urangamiwe kumvikanisha ibitekerezo bye
Queen yavuze ko yahimbiye
igisigo Perezida Kagame ashingiye ku iterambere amaze kugera ku Abanyarwanda n’u
Rwanda
Niyo Queen yavuze ko
ashaka gukora ubuhanzi ku buryo u Rwanda ruzamenyakana
TANGA IGITECYEREZO