Kigali

Ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye i Burera, abarimo Bushali, Chris Eazy na Bwiza bakurirwa ingofero-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:20/09/2023 15:08
1


Kuri uyu wa Gatatu Tariki 20 Nzeri 2023, nibwo ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival byatangiriye mu Karere ka Burera aho buri muhanzi mu babimburiye abandi yasusurukije ibihumbi by’abantu.



Saa Tatu za mu gitondo ni bwo imodoka yahagurutse i Kigali ihagurukanye abahanzi barimo Bushali, Chris Eazy, Bwiza, Niyo Bosco na Afrique berekeza mu Ntara y’Amajyaruguru.

Muri urwo rugendo rwose rwatwaye arenga amasaha atatu, saa sita na Mirongo Itanu n’icyenda, nibwo Umuhanzi Afrique yagiye ku rubyiniro maze mu ndirimbo Agatunda na Lompe ahagurutsa ibihumbi by’abantu bari  biteguye aba bahanzi.

Abakunzi b’ababa bahanzi bari biteguye kuryoherwa, banyuzwe cyane n’uko buri muhanzi yavagaho nta n'umunota uciyeho  hagahita hajyaho undi.

Niyo Bosco wahise ukurikira Afrique yaje ku rubyiniro ategerejwe n’imbaga, maze abantu bakimukubita amaso barabyinana karahava.

Mu ndirimbo Piyapuresha n’izindi zakunzwe, Niyo Bosco yanyuzwe n’uburyo yaririmbanye n’abakunzi be.

Bwiza wari utahiwe, yerekanye ubuhanga bwe ndetse abyinana n’abakunzi be karahava binyuze mu ndirimbo Ready.

Nta n'umunota ushize Bushali yahise ajya ku tubyiniro maze akora icyo bita gukangura abafana be atangira kubamenaho amazi, batangira gukurikira injyana ye.

Bushali udasiba udukoryo yabyinanye n’abafana be guhera ku ndirimbo Mukwaha na Kurura yakoranye na Juno Kizigenza, maze abakunzi batangira kumusanga ku rubyiniro.

Usibye abasanze uyu muraperi ku rubyiniro, hari umukobwa wo muri aka karere wasanze Bushali ku rubyiniro barabyinana karahava.

Chris Eazy wari utahiwe yerekanye ubuhanga bwe, maze ajya kurubyiniro yisanga kuko yasanze indirimbo ze zose abakunzi bazizi bafatanya kuziririmba.

Mu ndirimbo Inana, Basi Sori na Edeni Chris Eazy yerekanye ko ari umwe mu bahanzi bakomeye cyane.

Saa Saba na mirongo itanu n’ine nibwo abahanzi bose bari barangije kuririmba  ari nabwo igitaramo cyasojwe.

Ibitaramo bya Iwacu Muzika birakomeje  aho  abahanzi bazataramira i Musanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023.


Afrique imbere y’imbaga y’abantu


Niyo Bosco yanyuze abitabiriye igitaramo


Bwiza ubwo yari ari imbere y’abakunzi be yateraga bakikiriza


Bushali ukunda gutazirwa nk’umwami wa Stage, Imbere y’ibihumbi by’abantu Bari baje kubyinana nawe


Bushali yafatanyije n’abakunzi Be kwishima yongera kwerekana ko ku rubyiniro ntawe umuhiga mu Rwanda


Chris Eazy yerekanye ubuhanga ntagereranywa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kalim1 year ago
    igitecyerezo narifite nakunu ahanu muginye gukorera munara mugafata kumunu umwe cy babiri mwakorana kujyirago nabo batere ibere urujyero aba dj baho mukarere mujyinye gukoreramo cg umuhanzi wo murakoze karere jye ndi dj ba gisenyi mugitecyerezeho murakoze 0787967335



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND