Imico mibi ya Kanye West yatangiye kugira ingaruka mbi ku bana be

Imyidagaduro - 20/09/2023 1:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Imico mibi ya Kanye West yatangiye kugira ingaruka mbi ku bana be

Nyuma y'ibikorwa by'urukozasoni Kanye West amaze iminsi agaragaramo abantu bakagira impungenge ko byakwangiza abana be, magingo aya abana be batangiye kugaragaza imico idahwitse mu ruhame.

Mu minsi yashize, abakoresha imbuga nkoranyambaga bose bari bataramiye kuri  Bianca Censori ndetse na Knaye West kubera amahano bakoreye mu gihugu cy'u Butariyani ubwo bari baragiye mu biruhuko.

Mu bikorwa by'urukozasoni byabaranze bigatuma bakorwaho iperereza ndetse bagacibwa no kugenda muri amwe mu mato yo mu Butaliyani, abantu benshi bari bafite impungenge z'uko iyo mico mibi yarangaga Kanye West yari kugera ku bana be nabo akabanduza.

Muri iyo minsi, Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West ndetse bakanabyarana abana bane, yashatse guhura na mukeba we Bianca Censori kugira ngo baganire ku ngaruka mbi z'imico yabo ku bana yabyaranye na Kanye West ariko aza kwisubiraho.

Icyo gihe Kim Kardashian atangaza ko nta biganiro azagirana na mukeba we Bianca, yavuze ko iyo atandukanye n'umuntu amuha uburenganzira bwe ndetse no kwishyira akizana aho kujya kumuhoza ku nkeke amubwira ibitagenda kandi baratandukanye.

Icyo gihe Kim Kardashian nawe ubwe yari ahangayikishijwe n'uko ibyo Kanye West akora abana be bazabibona hanyuma abakaba babyigana cyangwa se nabo bagahindura imico.

Ku munsi w'ejo ubwo Kim Kardashian yari kumwe n'umuhungu we w'imyaka irindwi ubwo bari bavuye ku kibuga cya Basketball mu mihanda ya Saint, yaguye mu kantu nyuma yo guhindukira agasanga umuhungu we arimo yereka abanyamakuru urutoki rwa musumbazose abanyamakuru barimo babafotora.

Kim Kardashian akimara kubibona, yahise agenda atangira kubuza umuhungu we kuzamura urwo rutoki ariko n'ubundi abafata amafoto bari bayafashe kare ntacyo yaramiraga.

Ibi byatumye benshi batangira kuvuga ko ari ingaruka mbi z'imico Kanye West ahoramo zamaze kugera ku bana be yabyaranye na Kim Kardashian w'imyaka 42.

Umuhungu wa Knaye West na Kim Kardashian, Saint yatutse abanyamakuru barimo babafotora ubwo bari bavuye ku mukino wa Basketball mu birwa bya Burger.

Kim Kardashian yahise yihutira kubuza umwana we ariko n'ubundi amafoto yari yamaze gufatwa.

Kim Kardashian afite urugamba rukomeye rwo gutoza imico myiza abana be bakura babona imico mibi ya Kanye West.


Kanye West na Bianca Censori ntacyo bitayeho


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...