RFL
Kigali

Bayobowe na Burna Boy! Abahanzi 10 muri Afurika bahenze kubatumira mu gitaramo

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:20/09/2023 12:38
0


Umuhanzi ni umwe mu bantu bubashywe cyane ndetse basaba agatubutse mu gutumirwa mu bitaramo ku buryo usanga atangwaho miliyari kugira ngo aririmbe mu gihe kitageze ku isaha gusa.



Bimwe mu bihugu bimaze gutera imbere mu muziki cyane cyane nka Nigeria, Ghana, Tanzania, abahanzi bagira amahirwe yo kubona agatubutse mu bitaramo batumirwamo umunsi ku wundi. 

N'ubwo abahanzi bo muri bene ibyo bihugu bimaze gutera imbere mu muziki bahabwa agatubutse, siko bose bahabwa amafaranga menshi niyo mpamvu usanga hari ubona menshi kurusha abandi ariko bikaba byongerera agaciro umuhanzi ukomoka muri ibyo bihugu ku buryo nawe yahabwa amafaranga menshi bitewe n'aho avuka.

Nk'uko mu bihugu byamaze gutera imbere bagira amahirwe yo guhabwa agatubutse, niko no hari abahanzi mu bihugu bidafite izina rikomeye mu muziki bahabwa amafaranga menshi ukirikije izina igihugu gifite.

Nko mu Rwanda, Bruce Melodie uherutse gutarama mu iserukiramuco rya Giants of Africa, yahawe arenga miliyoni 30. Ku rundi ruhande, The Ben urimo kwitegura gutaramira mu Burundi, yahawe arenga miliyoni 40 kugira ngo yemere kujya gukorerayo igitaramo. 

N'ubwo Bruce Melodie wari wahawe arenga miliyoni 30 akaba ari no mu bahanzi bakoze igitaramo gihenze mu Rwanda, yataramanye na Davido wari wahawe arenga miliyoni 600 na Tiwa Savage wari wahawe arenga miliyoni 100.

Nk'uko abahanzi barutana mu gukundwa no gukora ibitaramo n'indirimbo byinshi, ni nako barutana mu guhabwa amafaranga menshi kugira ngo batumirwe.

Dore abahanzi 10 ba mbere bahenze muri Afurika. 

1. Burna Boy $1,000,000


Damini Ebunoluwa Ogulu w'imyaka 32 azwi ku mazina ya Burna Boy na Giant of Africa. Niwe muhanzi wa mbere muri Afurika uhenze kugira ngo umwigondere aze atarame mu gitaramo waba wateguye, byagusaba kumwishyura miliyoni y'amadorali. Ubwo ni ukuvuga arenga gato miliyari y'amafaranga dukoresha hano mu Rwanda.

Byari byitezwe ko Burna Boy yari gutarama mu itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards biteganyijwe mu kwezi gutaha hano mu Rwanda ariko nyuma hasohotse urutonde rw'abahanzi ntakuka bazatarama mu Rwanda ntiyagaragaraho.

2. Wizkid $1,000,000


Ayodeji Ibrahim Balogun w'imyaka 33 azwi ku mazina ya Wizkid cyangwa de Star Boy uvuka Lagos muri Nigeria. Ni umuhanzi wubatse ibigwi bikomeye mu muziki wa Afurika muri rusange kuva yatangira gukora umuziki mu mwaka wa 2001. Mu myaka 22 amaze akora umuziki, kugira ngo umutumire bigusaba kuba wamuhaye arenga miliyari y'amafaranga y'u Rwanda. 

3. Davido $600,000


David Adedeji Adeleke uzwi ku mazina ya Davido aherutse guha ibyishimo abanyaRwanda mu gitaramo cyo gusoza iserukiramuco rya Giants of Africa. Ibirori byabereye muri BK Arena. Davido utegerejwe kongera gutaramira abanyaRwanda mu itangwa ry'ibihembo bya Trace, kumutumira mu gitaramo ni ukumwishyura arenga miliyoni 600 z'amafaranga y'u Rwanda. 

4. Olamide $500,000


Olamide Gbenga Adedeji uzwi ku mazina ya Olamide ni we muhanzi wa kane uhenze gutumirwa muri Afurika aho kumutumira bigusaba kwishyura areng miliyoni 500 Rwf.  Olamide yatangiye umuziki mu mwaka wa 2010 akaba aririmba injyana ya Rap aho ku rubuga rwa YouTube afite abakurikirana ibikorwa bye (subscribers) barenga miliyoni. 

5. Rema $200,000


Ikubor Divine uzwi ku mazina ya Rema ni umwe mu bahanzi bakiri bato bari kuzamuka neza mu muziki wa Afurika ndetse na Nigeria.

Indirimbo ye Calm down iherutse guca agahigo ku rubuga rwa Spotify ibaye iya mbere mu ndirimbo zo muri Afurika yumvishwe n'abantu barenga miliyari. Ku bwo kuba yaraje agahita ahirwa mu muziki, byatumye yuriza ibiciro ku muntu ushaka kumutumira aho magingo aya yaguca miliyoni zirenga 200 Rwf kugira ngo atarame.

6. Kizz Daniel $200,000


Uyu muhanzi yakoze indirimbo zakunzwe cyane harimo Buga, Peru, zatumye akundwa ndetse akanamamara ku isi hose.

Ku bwo gukundwa no kwamamara ku isi hose harimo na hano iwacu mu Rwanda akaba amaze kuhataramira inshuro zirenga imwe, byatumye agaciro ko kumutumira mu gitaramo kiyongera kuri ubu akaba yishyurwa miliyoni zirenga 200 Rwf.

7. Amr Diab $170,000


Umuhanzi Amr Abdel Basset Abdel Azeez Diab (عمرو عبد الباسط عبد العزيز دياب) ni we muhanzi wa mbere udatuye muri Nigeria ufata agatubutse iyo atumiwe mu gitaramo kubera ko yishyurwa arenga miliyoni 170 Rwf. Amr Diab akomoka mu gihugu cya Egypt akaba afite imyaka 61 aho yatangiye gukora umuziki mu mwaka wa 1983.

8. Tiwa Savage $100,000


Umuhanzikazi Tiwatope Omolara Savage uzwi nka Tiwa Savage niwe muhanzikazi wa mbere uhenze muri Afurika aho kumutumira bigusaba kumwishyura byibuze arenga miliyoni 100 Rwf. Tiwa Savage aherutse gutaramira mu Rwanda mu iserukiramuco rya Giants of Africa ahava yerekeza mu bwongereza gufatanya na Asake gutaramira muri O2 Arena. 

9. Asake $100,000


Ahmed Ololade uzwi ku mazina ya Mr Money na Asake nyuma yo guca uduhigo twari twarananiranye mu bwongereza no muri Amerika, byamenyekanye ko kumutumira bigusaba kwishyura miliyoni zirenga 100 Rwf.

10. Diamond Platnumz $100,000


Niwe muhanzi wa mbere muri Afurika y'iburasirazuba ndetse n'abahanzi bose mu gice cyo munsi y'ubutayu bwa Sahara uhabwa amafaranga menshi kugira ngo yemere gutarama. Simba ahabwa arenga miliyoni 100 Rwf kugira ngo yemere kuririmba mu gitaramo. Diamond Platnumz, Tiwa Savage na Asake bose bahabwa amafaranga angana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND