Umuryango wa Mohbad wafashwe mu mugongo n'abakunzi be

Hanze - 20/09/2023 12:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Umuryango wa Mohbad wafashwe mu mugongo n'abakunzi be

Nyuma y'uko MohBad yitabye Imana azize urupfu rutunguranye, inshuti n'abandi bahanzi, bafashe mu mugongo umuryango wa Mohbad cyane cyane imfura yasize.

Umuhanzi Ilerioluwa Oladimeji Aloba wari uzwi ku mazina ya Mohbad yitabye Imana ku wa 12 Nzeri 2023 azize urupfu rutunguranye aho bivugwa ko yaba yararozwe.

Mu gihe hagikorwa iperereza ku cyateye urupfu rwe, abakunzi be mu gihugu cya Nigeria bakomeje gufata mu mugongo abasigaye mu muryango we cyane cyane umuhungu we.

Icyababaje benshi, ni uko Mohbad yitabye Imana umunsi umwe umuhungu we yari yujuje amezi atanu avutse akaba ari nawe mwana wenyine yari afite. 

Benshi bafashije umuryango we, harimo Davido ku ikubitiro wahise atanga arenga 3,000,000 Rwf hanyuma amakuru aza kumenyekana ko Rema nawe yatanze andi mafaranga menshi cyane atazwi umubare.

Si aba gusa, ahubwo inshuti n'abafana ba Mohbad bahise batangira kwitanga kugira ngo bakusanye amafaranga yo gufasha umuryango wa Mohbad cyane cyane umuhungu we.

Mu gihe umunsi nyirizina wo gusezera kuri Mohbad ugera ngo abantu bitange, hamaze gikusanywa 15,000,000 Naira yo gufasha umwana wa Mohbad igihe azaba akuze.

Mu butumwa bamwe bagiye batanga nk'uko tubikesha ikinyamakuru Legit, bifuzaga ko umugore wa Mohbad yahita yimuka akava mu murwa mukuru kubera ko abahitanye Mohbad nawe bashobora kumuhitana


Mohbad yasize umuhungu w'amezi atanu ariwe wateye impuhwe abantu benshi

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...