Kigali

Hashyizweho uburyo bwo gufasha umuryango w'umuhanzi Young Ck

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/09/2023 12:49
0


Nyuma y'inkuru y'incamugongo imaze iminsi iguye nabi abakunzi b'umuziki n'abanyarwanda muri rusange y'urupfu rw'umuhanzi Young Ck, kuri ubu hashyizweho uburyo bwo gufasha umuryango we muri ibi bihe bigoye.



Ni mu gikorwa cyiswe "Support Calvin (Young Ck)& Family, ubufasha bukaba buri gukusanywa na Peace Murielle Gikundiro.

Nyuma y'uko uyu musore yitabye Imana aguye mu gihugu cya Canada, umubyeyi we (Mama) yifuje ko umwana we yashyingurwa mu gihugu cye cyamubyaye ari cyo u Rwanda.

Ibyo byose bisaba amafaranga harimo nka tike y'indege yo kuzana umurambo n'indi mihango yose yo gusezera kuri Young Ck mu cyubahiro nk'umwe mu bahungu bari bakunzwe n'abatari bake mu Rwanda no mu Karere no muri Canada muri rusange.

Ku bw'ibyo byose rero bikenewe kugira ngo umuryango we ubashe kuzana umubiri, inshuti n'abavandimwe ndetse n'abakunzi ba Young Ck muri rusange biyemeje kubigira ibyabo bagakusanya inkunga y'amafaranga azifashishwa muri ibi byose bikenewe mu gusezera Young Ck.

Kugeza kuri ubu amafaranga akenewe ni ibihumbi 50 by'Amadorali ($50), angana n'arenga miliyoni 50 z'amanyarwanda, hakaba hamaze kugeraho arenga ibihumbi 11 by'Amadorali ($11), angana n'arenga miliyoni 11 z'amanyarwanda.

Kanda HANO ubone umuyoboro uri kunyuzwaho inkunga. 

Mu kwitanga, buri wese afasha uko ashoboye amafaranga yose waba ufite nta kibazo wayatanga. Nk'uko abantu benshi cyane bagiye bagaragaza agahinda gakomeye n'urukundo bari bafitiye uyu muhanzi, ni byiza ko byanagaragarira mu kwitanga mu buryo bwo gufata mu mugongo umuryango we no muri gahunda zo kureba uko yazanwa gushyingurwa mu gihugu cye cyamubyaye, u Rwanda.

Iyi nkuru mbi yumvikanye ku itariki ya 17 Nzeri 2023, ubwo byamenyekana ko uyu musore yitabye Imana ku myaka ye mike 22, akaba yaraguye muri Ottawa ho mu gihugu cya Canada. Uyu musore yaje gusangwa mu mazi yapfuye ndetse n'ibyangombwa bye bimuri iruhande, bikaba byaravuzwe ko yaba yararashwe.

Young Ck yari umuhanzi watangaga icyizere gikomeye mu muziki nyaRwanda akaba yari mu bahanzi bafite intumbero ikomeye mu kugeza umuziki nyaRwanda ku rwego mpuzamahanga.

Young Ck yavukiye i Nyamirambo, Kigali akaba ari ubuheta mu muryango w'abana 3. Yagiye muri Canada muri 2017 agiye muri gahunda zo kwiga, ari naho yatangiriye urugendo rwe rw'umuziki.

Yamenyekanye mu ndirimbo nka "Ndi Umugabo" yasubiranyemo n'abahanzi nyaRwanda bakomeye nka Ish Kevin, Bull Dogg, Young Grace, Diplomat n'abandi, arongera amenyekana mu ndirimbo yise "Ndi Powa".


Hashyizweho uburyo bwo gufasha umuryango wa Young Ck 


Yari afite inzozi zo kugeza umuziki nyaRwanda ku rwego mpuzamahanga

Kanda hano urebe indirimbo umugabo "Umugabo" ya Young Ck

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND