Abakobwa batanu batangiye kugaragaza inyota yo kuvamo umwe uzagira amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa Rwanda Global Top Model riri kuba ku nshuro ya kabiri.
Amategeko y'iri rushanwa
agena ko umukobwa uzageza ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023 ari ku mwanya wa
Mbere azahita abona amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma bidasabye ko
ahatana n'abandi.
Ku wa Gatandatu nibwo iri
rushanwa rizasozwa. Hazamenyekana abakobwa batatu batsinze bazafashwa
guserukira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by'imideli.
Kugeza ubu Mushimiyimana
Anita ufite Nimero 31 niwe ukomeje kuyobora abakobwa bagenzi be bahatanye mu
matora yo kuri internet ari kubera kuri Noneho Events.
Uyu mukobwa amaze igihe ariwe uri ku mwanya wa Mbere aho agejeje amajwi 1,743, ni mu gihe akurikiwe na Alliance Muziranenge uri ku mwanya wa kabiri n'amajwi 1,674.
Camila Uwiza ufite
Nimero 2 ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 872, Bella Bernice Izere ufite Nimero
8 ari ku mwanya wa kane n'amajwi 777 n'aho Angel Kabatesi Rosine [Nimero 13]
ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 708.
Abakobwa 20 nibo
bahatanye mu matora yo kuri internet. Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace
Africa aherutse kubwria InyaRwanda ko 44 batoranyijwe hashingiye ku bintu
bitandukanye.
Ati “Dushingira cyane ku
kureba umukobwa wujuje iby’amarushanwa Mpuzamahanga y’imideli dukorana n’ayo
(ibyo) adusaba, hanyuma tugahitamo ababikwiriye kurusha abandi.”
Akomeza ati “Ariko
bitavuze ko atabashije gukomeza batabikwiye, ahubwo ni uko batahiriwe.
Turabifuriza kuzageragera kuyindi nshuro.”
Ndekwe Paulette ashima
Leta "idufasha mu gushyigikira impano z’urubyiruko" kuko bibafasha
muri byinshi, aho guta umwanya mu biyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ejo
hazaza.
Abakobwa 44 batsinzemo
biganjemo amasura mashya uretse Gretta Iwacu wagarutsemo nyuma yo gutahana muri
iri rushanwa ku nshuro ya mbere.
KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE
Camila Uwineza [Nimero 2]
ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 872
Angel Kabatesi Rosine
[Nimero 13] ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 708
TANGA IGITECYEREZO