Kigali

Hagiye gusohoka filime “Data ni nde?” ivuga ku mwana washyizwe mu gihirahiro

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/09/2023 9:57
0


Kuwa 22 Nzeri 2023 hazasohoka filime nshya yiswe “Data ni nde?” izagaruka ku buzima bw’umwana wakuze atazi inkomoko ye,akava mu Burundi aje mu Rwanda gucukumbura ukuri ndetse n’izindi nyigisho zigenewe umuryango.



Umunyarwenya Danizzo akaba n’umwanditsi w’iyi filime yasobanuye imvano yo kwandika iyi filime asobanura n’ibizaba bikubiyemo.

Yasobanuye ati “Data ni nde ni filme y'uruhererekane nanditse ishingiye ku buzima bw’umwana w’umukobwa uvukira mu Burundi,nyuma akaza  gushaka Se i Kigali,ahabwa akazi ko mu rugo ari nako ahora yibaza aho azabona Se umubyara kuko nyina aba yaramubwiye ko Se ari umunyarwanda.

Ni filime irimo inyigisho zigaruka ku ngorane abakozi bo mu rugo bahura nazo, amakimbirane hagati yabashakanye  ndetse n’ingeso zidasobanutse z’ababyeyi bamwe na bamwe.

Umuyobozi w’iyi filime Danizzo atangaza ko izakinwa na bamwe bazwi muri filime nyarwanda kandi bakundwa na benshi barimo Umutoniwase Yvette usanzwe akina muri City Maid,Gisele usanzwe akina muri filme Umuturanyi nka Mama Iddy, harimo kandi Irunga Rongin  usanzwe akina muri filme yitwa Bamenya Series n’abandi.

Iyi  filme ifite umwihariko wo kuba irimo abantu baturutse mu bice bitandukanye,kuko harimo abakina bavuga ikigoyi ,abakina bavuga ikirundi abakina bavuga ikirera,akarusho amashusho yayo azajya afatirwa mu ntara zitandukanye nk'Amajyaruguru,ikanyuzwa kuri Youtube Channel yitwa Zosetv.

Amafoto ya bamwe mu byamamare muri filime nyarwanda bazakina muri iyi filime


 





Umunyarwenya Danizzo niwe wanditse iyi filime ndetse ayikorera ubugororangingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND