RFL
Kigali

Rurageretse hagati ya Keza Mignone na Umumararungu mu matora ya SupraModel Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2023 11:34
0


Umukobwa witwa Umumararungu Kelly Divine ndetse na Kaze Mignone Shania barahaganira kwicara ku mwanya wa mbere mu matora ari kubera kuri internet mu irushanwa rya SupraModel Rwanda.



Ni amatora ahuje abakobwa n'abasore 111 ari kubera ku rubuga Noneho Events. Ariko kuva yatangira mu minsi itandatu ishize aba bakobwa barasimburana ku mwanya wa mbere, ku buryo intera y'amajwi iri hagati y'abo atari ndende cyane ugereranyije n'abandi babakurikiye.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba. Umurararungu agejeje amajwi 4,782 amushyira ku mwanya wa Mbere naho Keza Mignone Shania agejeje amajwi 4,493 amushyira ku mwanya wa kabiri. Ikinyuranyo cy'amajwi hagati y'abo ni amajwi 289.

Uwikunda Cynthia niwe uri ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3,815 naho Uwase Fillette Sonia ari ku mwanya wa Kane n'amajwi 906. Bivuze ko Uwikunda arusha Uwase amajwi 2,909.

Gihozo Shema Aliah niwe uri ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 867. Bivuze ko Uwase uri ku mwanya wa Kane arusha Gihozo uri ku mwanya wa Gatanu amajwi 39.

Ni amajwi atanga ishusho y'uburyo aba bakobwa bahanganye mu matora, aho kuza mu myanya y'imbere bizafasha benshi kubona amajwi yo gutambuka bemye muri iri rushanwa.

Kuva ku mwanya wa Gatandatu kugeza nibura ku mwanya wa 80, bari hagati y'amajwi 80 n'amajwi 100. Abarenga 50 ntibaratangira gukangurira abakunzi babo kubatora  kuko hari abatarabona ijwi nta rimwe.

Muri iri rushanwa hiyandikisheje abasanga 200 haza gutoranywa 111 bujuje ibisabwa. Ni mubare wikubye 3 ugereranije n'umwaka ushize wa 2022 ubwo irushanwa ryatangira bigaragaza icyizere abitabira iri rushanwa bakomeza kurigirira.

Amatora yatangiye wa Gatatu w’iIcyumweru gishize akazasozwa tariki ya 06 Ukwakira 2023. Abakobwa 5 ba mbere mu matora bazabona itike izabinjiza muri 20 ba mbere bazagera kuri 'final' y'iri rushanwa.

Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibihembo uzaba tariki ya 07 Ukwakira 2023 muri Century Park Hotel and Residences Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

Mu cyiciro cyo gutora 5 ba mbere bazabona Ticket ibageza kuri ‘Final’ naho uwa mbere mu matora azatahana igihembo cya ‘People's Choice Award’.

Igihembo nyamukuru gitangwa muri iri rushanwa ni Miliyoni 1 Frw, ndetse no guhagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

Uyu mwaka abanyamideli 2 ba mbere bazahagararira u Rwanda mu marushanwa akomeye ku rwego rwa Afurika n'Isi. Ikindi ni uko hazahembwa umunyamideli uberwa no kwamamaza.

Umuyobozi wa SupraFamily, Nsengiyumva Alphonse yabwiye InyaRwanda ko abanyamideli bahatanye muri iri rushanwa bakwiye gushyira imbaraga mu byo bakora kugirango bazabashe guhatana ku rwego Mpuzamahanga mu marushanwa anyuranye.

Ati “Abanyamideli bahatanye turabasaba gukomeza gushyiraho umwete no gukunda ibyo bakora ku buryo mu minsi iza u Rwanda rwaba isoko rya mbere ry'abamurika imideli ku Isi yose.”

KANDA HANO UBASHE GUTORA UMUKOBWA USHYIGIKIYE

Umumararungu Kelly Divine [Nimero 90] niwe uri ku mwanya wa mbere kugeza ubu n'amajwi 4,782 

Kaze Mignone Shania [Nimero 41] ari ku mwanya wa kabiri n'amajwi 4,494

 

Uwikunda Cynthia [Nimero 103] ari ku mwanya wa Gatatu n'amajwi 3,815

Uwase Fillette Sonia [Nimero 98] ari ku mwanya wa kane n'amajwi 906
 

Gihozo Shema Aliah ari ku mwanya wa Gatanu n'amajwi 867 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND