Kigali

Bizandikwa mu mateka! Burna Boy azishyurwa akayabo ka Miliyari mu gitaramo azakorera muri Uganda

Yanditswe na: Dieudonne Kubwimana
Taliki:20/09/2023 6:52
0


Umuhanzi Damini Ebunoluwa Ogulu uzwi ku izina ry'ubuhanzi rya Burna Boy, ukorera umuziki mu gihugu cya Nigeria, agiye kwandikira amateka mu gitaramo azakorera muri Uganda, azahabwa akayabo 1M$ angana na Miliyari y'amanyarwanda.



Raporo y’ikinyamakuru gikorera kuri murandasi cyo muri Kenya cy'itwa Tuko, ivuga ko uyu muhanzi w’imyaka 32 azishyurwa agera kuri miliyoni imwe y’amadolari (ingana na Miliyari y'amanyarwanda) kugira ngo ataramire mu gikorwa cyo gufungura sitade muri iki gihugu yitwa Nakivubo Stadium.

Iyi sitade ntabwo iri gukora muri iyi minsi kuko yari yarangiritse. Yavuguruwe n’umucuruzi ukomeye, akaba umunya-Uganda w’imyaka 40 uzwi ku izina rya Hamis Kiggundu akaba nyir'itsinda rya Ham.

Burna Boy mu mwaka wa 2023, agaciro ke ko gutaramira mu bitaramo bikomeye ku isi kiyongereye bidasanzwe kuko yataramaga gusa ari uko yahawe amafaranga ari hagati y'amadorali ibihumbi 700 ($700,000) kugera kuri miliyoni y'amadorali (1M$).

Yamenyekanye cyane bidasanzwe ubwo yatangiraga gutegura ibitaramo muri Amerika ndetse n'u Burayi.

Nk'umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika ndetse no mu bahanzi binjiza amafaranga menshi ku mugabane wa Afurika, Burna Boy yinjije umutungo utari muto binyuze mu bitaramo bye akora, ndetse ashimangira ko ari umwe mu bahanzi bakize muri Afurika. 

Kuri ubu ikigaragara ni uko afite agahigo ko kuba ariwe muhanzi nyafurika winjiza amafaranga menshi mu bitaramo.

Iki gitaramo agiye gukorera muri Uganda, kizamwinjiriza akayabo. Bizaba bikomeje kumwubakira izina nk'umuhanzi uhenze cyane muri Africa, nyuma y'ibyo yakoze mbere byabaye amateka.

Kimwe mu bitaramo bikomeye yakoze, ni icyo yakoreye i New York ku itariki ya 28 Mata 2022, aho yahuje ibihumbi birenga 20 by'abakunzi be, ndetse muri iki gitaramo yishyuwe arenga Miliyoni n'igice y'amadorali, ibi bikaba byaramugize umuhanzi cyangwa umwami w'ibitaramo muri Afurika.

Hakurikiraho igitaramo cyahuje imbaga y'abantu barenga 17,000, kikaba ari igitaramo cyiswe "African Giant" cyabereye ahazwi nka Amsterdam mu nzu mberabtombi ya Ziggo Dome. Iki gitaramo kinjije arenga amadorari 1.544.720.

Byitezwe ko gufungura ku mugaragaro iyi stade yo mu gihugu gituranyi cya Uganda, kwinjira bizaba ari ubuntu.


Burna Boy ari mu bahanzi bahenze muri Afurika


Ari mu bahanzi kandi bakize cyane muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND