Ubuyobozi bw'igihugu cy'u Burundi kuri iyi nshuro bwagaragaje ko bwishimiye kwakira ibitaramo bya The Ben biteganijwe kuba ku itariki ya 30 Nzeri no ku ya 01 Ukwakira 2023.
Ibi byemejwe ubwo Umuvugizi wa Minisiteri y'Umutekano mu gihugu cy'u Burundi witwa Pierre Nkurikiye yagiranaga ibiganiro n'abantu basanzwe bari muri gahunda yo gutegura ibi bitaramo by'uyu muhanzi biteganijwe kuba muri iki gihugu.
Ubuyobozi bwo muri iki gihugu bwavuze ko bwiteguye gufasha no gushyigikira ibi bitaramo bikazagenda neza nta kabuza.
Abasanzwe bari gutegura ibi bitaramo bavuga ko nubwo bari bandikiye ubuyobozi ndetse bakanabemerera kuba igitaramo cyaba, ibyo bitari bihagije ku gitaramo gikomeye nka kiriya ahubwo ko bari banakwiriye kujyayo, bakanahura bagasabana ndetse bakaba banabatumira muri icyo gitaramo, ku buryo ibintu bizarushaho kugenda neza.
Ibi byahise bikuraho urujijo kuri iki gitaramo abantu bari basanzwe bavugira mu matama ko gishobora kuzazamo kidobya uko byagenda kose.
Umuhanzi nawe uri mu bazaririmbana na The Ben, Mugani Desire uzwi ku izina ry'ubuhanzi nka Big Fizzo aherutse kwandika mu minsi mike ishize ku rukuta rwe rwa WhatsApp ati "Ngo The Ben agiye kuza mu Burundi koko?? Amenye ko aje mu gace gafite ba nyirako.".
Abantu hano bahise batangira kugira urujijo rukomeye bitewe n'ibyo n'aya magambo yari yanditswe na Big Fizzo, cyane ko aba azi byinshi bihabera.
Abenshi bavugaga ko bishobora kuzaba ibibazo, uyu muhanzi The Ben nagerayo, cyane ko byagiye bihwihwiswa ko abasanzwe baba mu myidagaduro mu Burundi batiyumvisha ukuntu abahanzi nyarwanda bava mu Rwanda bakajya kubaryana amafaranga menshi nabo ubwabo umuhanzi wabo atarabasha kubona ndetse ko bagakwiriye kuyasigarana.
Ibindi kandi byagarukagwaho, ni amakuru yahwihwiswaga ko hashobora kuba hari abiyemeje kuvangira igitaramo cya The Ben kugira ngo kitagenda neza.
Abashinzwe umutekano i Burundi bemeje ko bazitabira ibitaramo bya The Ben
The Ben azabanza guhura n'abakunzi be i Burundi mbere yo gutarama
Abahanzi n'aba Dj bateganijwe gufasha The Ben mu gitaramo
TANGA IGITECYEREZO