RFL
Kigali

Benshi babaye abere! Abahanzi nyarwanda 5 bashinjwe ihohotera rishingiye ku gitsina bakisanga mu gihome

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/09/2023 9:19
1


Kimwe n’ibindi byamamare ku Isi no mu bahanzi byumwihariko abo mu Rwanda hagiye humvikana abavugwaho gusambanya abana batujuje imyaka y’ubukure n'ibindi byaha bifitanye isano n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko bikarangira bagizwe abere.



Ni kenshi bivugwa  ko iyo umuntu yahindutse icyamamare atangira gukoresha ubwamamare bwe mu nyungu ze bwite agatangira gukandamiza no guhonyora uburenganzira bwa bamwe, kimwe nuko  ku rundi ruhande  hari abo usanga babigira iturufu yo kugira icyo babakuraho bitabagoye bakumva ko nibajyana icyamamare mu rukiko bazahakura agatubutse.

Uyu munsi, reka tunyuze amaso mu byamamare  nyarwanda bumvikanyeho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

1. Davis D


Umwe mu bahanzi bakunzwe n’abiganjemo igitsina-gore mu Rwanda, Icyishaka David wamenyekanye nka Davis D yisanze mu gihome ku ya 21 Mata 2021 nyuma yo gushinjwa gufata ku ngufu umwana w’umukobwa byavugwaga ko afite imyaka 17 y’amavuko. Nyuma y’ukwezi kumwe kuburaho iminsi mike nibwo yaje kurekurwa nyuma y’uko ibimenyetso byamushinjaga biteshejwe agaciro.

2. Kevin Kade


Umunsi Davis D afungwa ni nawo munsi Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade nawe yatawe muri yombi kuko bombi bakekwagaho gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure ngo nyuma yo kumutumira muri amwe mu mahoteli akomeye i Kigali.

Iki cyaha byavugwaga ko bagikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye ariyo ku wa 18 na 19 Mata 2021 hamwe n’umufotozi Habimana Thierry. Bombi baje kurekurwa ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2021.

3. Jowest


Tariki ya 01 Gashyantare 2023, nibwo humvikanye inkuru yatunguye benshi ivuga ko umuhanzi ukizamuka mu muziki nyarwanda, Jowest yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa undi ku bushake. Joshua Giribambe cyangwa Jowest yafunguwe ku wa Kabiri tariki 21 Gashyantare 2023, agizwe umwere ku byaha yashinjwaga.

4. Nsengiyumva François ‘Igisupusupu’


Ku ya 30 Kamena 2021, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuhanzi Nsengiyumva François wamenyekanye kw’izina rya Gisupusupu, wari ukurikiranyweho ibyaha 2, ari byo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 13 ndetse n’icyaha cyo gukoresha umwana imirimo ivunanye, aho yamukoreshaga nk’umukozi wo murugo. Igisupusupu yarekuwe ku ya 26 Kanama 202, nyuma y’uko ubushinjacyaha bwasanze bwasuzumye ibimenyetso bugasanga nta shingiro bifite.

5. Prince Kid


Kuwa Kabiri tariki 27 Mata 2022, nibwo Ishimwe Dieudonné uzwi nka ‘Prince Kid’ yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakoreye abakobwa bitabiriye iri rushanwa mu bihe bitandukanye. Tariki ya 02 Ukuboza 2022 nibwo Prince Kid yarekuwe agizwe umwere , gusa ubushinjacyaha bwaje kujuririra uyu mwanzuro w'urukiko.

Ku wa Mbere tariki 15 Nzeri 2023 nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe na Miss Iradukunda Elsa, Prince Kid yasubije imbere y'abacyamanza aburana ku majwi yakunze kugarukwaho mu rubanza rwe , umwanzuro w'urukiko ukazasomwa tariki 13 Ukwakira Saa Tanu z'amanywa.

Icyaha cyo gukoresha imirimo y’agahato, ubucakara cyangwa indi mirimo ifitanye isano na byo gihanwa n’ingingo ya 22 ivuga ko iyo icyaha gikorewe umwana, undi muntu wese udafite ubushobozi bwo kwirwanaho nk’umugore utwite cyangwa umuntu ufite ubumuga, ugihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 10.000.000 Frw ariko atarenze 15.000.000 Frw.

Itegeko rishya itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu igazeti ya Leta nimero idasanzwe kuwa 27/09/2018, rifite ingingo 335 ariko ngo mu ngingo yayo ya 133 basobanura neza ibijyanye n’ibihano bihabwa uwahamijwe gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.

Yemeza ko bavuga ko umuntu yakoze icyaha igihe akoreye umwanya ibintu bitandukanye birimo gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana,gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana, gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo ubikoze abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri 20 ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu 25.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KIREMYE Rodrigue 11 months ago
    Mwiriwe nagirago mbasabe munge muduha amakuru yabakinnyi bakina foot Ball babanyarwanda bakinira mumahanga. e.g(Kwizera Olivier gishweka,lage....) mukajya munaduha amakuru yibyamamare nka (Davis d shine boy) na confy,chriss eazy, Bruce melody,fire man......





Inyarwanda BACKGROUND