Kigali

Ambasaderi Gashumba yambitse imidali ikipe y’Abanyarwanda baba muri Finland-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2023 12:29
0


Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Dr Diane Gashumba unareberera inyungu zarwo mu bihugu birimo Norvège, Finland, Danemark na Suède, yashimye ikipe y’umupira w’Amaguru igizwe n’Abanyarwanda babarizwa kandi batuye muri Finland.



Ni mu birori byo kwizihiza Umunsi w’Umuganura byabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Nzeri 2023, mu Mujyi wa Espoo muri Finland bihuza Abanyarwanda bo mu bihugu bine by’i Burayi birimo Suède, Finland, Danmark ndetse na Switzerland.

Abanyarwanda batuye muri ibi bihugu bishimiye kwizihiza umuganura mu birori byaherewemo imidari n’ibikombe ku ikipe ikomeje gususurutsa abatuye iki guhugu.

Mu kwizihiza Umuganura, Ikipe y’Abanyarwanda baba muri Finland (RCFF) yakinnye umukino wayihuje n’ikipe ya Baltic Squad igizwe n’abenegihugu, umukino urangira RCFF itsinze ibitego 5-2.

Dr. Diane Gashumba avuga ku ntsinzi yagize ati ‘Ikipe yacu iradadiye, intsinzi itashye mu Rwanda.”

Muri Kamena 2023, iyi kipe y’abanyarwanda baba mu gihugu cya Finland yizihizaga umwaka imaze ishinzwe, ndetse mu birori by’umuganura Nyakubahwa ambasaderi Dr. Diane Gashumba yafashe umwanya yambika imidari abakinnyi bose ndetse n’umutoza Dushime Abdul uri kuyifasha magingo aya.

Iki gitamo cy’umuganura cyarimo kandi Abanyarwanda batuye mu mahanga ndetse n’abaturutse mu Rwanda bose hamwe barengaga 400. Cyaririmbyemo kandi umuhanzi mu njyana gakondo, Jules Sentore.

Buri mwaka umuganura urizihizwa mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi ndetse bakawizihiza muri Nzeri aho abavuye mu biruhuko by’impeshyi baba bagarutse i Burayi.

Dr Diane Gashumba ati “Twashimishijwe ko haje Abanyarwanda benshi barenga 400, bakaba barimo barasabana ariko banaganira ku gihugu cyacu ndetse banareba amahirwe ahari.”

Akomeza ati “Urubyiruko rwo muri ibi bihugu bitwaye neza cyane bafite ‘Discipline’, bakunze igihugu barakitabira bavuga ikinyarwanda mwabibonye.’

Umwaka ushize wa Shampiyona, ikipe ya RCFF FC yitabiriye yagiye igarukira muri ¼. Basobanura ko mu myaka iri imbere bafite intego yo kwegukana ibikombe bagakomeza guhesha ishema u Rwanda ari nako bakora siporo.



Ambasaderi Dr Diane Gashumba yashimye ikipe y’Abanyarwanda babarizwa muri Finlad



Dr Diane Gashumba yambitse imidari aba bakinnyi abashimira uko bitwaye mu mukino



Abanyarwanda babarizwa mu bihugu bine i Burayi bizihije Umunsi w’Umuganura


 

Buri mukinnyi yahawe umudari imbere y’abitabiriye kwizihiza Umunsi w’Umuganura bashimirwa ubwitange n’umuhate bagaragaje 

Eric Niyonkuru usanzwe ari umukinnyi, akagira n’uruhare mu kumenyekanisha ibikorwa bya RCFF yashimwe na Amb. Dr Diane Gashumba 

Kapiteni w’Ikipe ya RCFF, Nshimiyimana Jean Baptiste yashimye abakinnyi ku mbaraga bagaragaje mu mukino













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND