Abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie, Israel Mbonyi, Bwiza, Christopher Muneza bashyizwe ku rutonde rw’abahataniye ibihembo by’umuziki bizwi nka 'Magic Vibe Awards 2023', bitangwa hagamijwe gushimira umuhate wa buri muhanzi.
Mu 2022 ibi bihembo byari
bihatanyemo abahanzi bo mu Rwanda barenga batandatu. Kuri iyi nshuro bizatangwa
ku Cyumweru tariki 19 Ugushyingo 2023 muri Mlimani City wa Dar Es Salaam mu
gihugu cya Tanzania.
Abahanzi b’indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ndetse na Papi Clever n’umugore we
Dorcas bahataniye igihembo mu cyiciro cy’Abahanzi b’indirimbo za ‘Gospel’ bo mu
Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best East African Gospel), aho
bahatanye na Martha Mwaipaja, Christina Shusho, Mercy Masika, Walter Chilambo,
Mary Lincon, Guardian Angel ndetse na Joel Lwaga.
Umuhanzikazi Bwiza muri
Kikac Music Label ndetse na Producer Element wo muri 1: 55 Am bahataniye
igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi mushya (Best Newcomer Artist of the year) aho bahatanye na Fathermoh (Kenya), Yamni (Tanzania), Brandy Maina (Kenya), Drama
(Burundi), Vinka (Uganda) ndetse na Winnie Nwagi (Uganda).
Icyiciro cy’uwatunganyije
filime nziza (Best Film Director of year) harimo: Lamata Leah (Tanzania); Philip
Karanja (Kenya), Njue Kevin (Kenya), Rehema Nanfuka (Uganda), Usama Mukwaya (Uganda),
Aziz Mohamed (Tanzania), Kevin Johns Nabukenya ndetse na Salum Majag (Tanzania).
Indirimbo ‘Fou de Toi’
ya Element, Ross Kana ndetse na Bruce Melodie ihataniye igikombe mu cyiciro cy’indirimbo
y’amashusho y’umwaka (Best Video of the year), aho ihatanye na One Call ya
Otile Brown, Forever ya Rayvanny, Kwame ya Khaligraph jones, Yatapita ya
Diamond Platnumz ndetse na Single Again ya Harmonize.
Umuraperi Darasa, Young
Lunya, Nay Wa Mitego na Rapcha bo muri Tanzania; Khaligraph jones na King Kaka
bo muri Kenya ndetse na Lil Mic wo muri Ethiopia bahataniye igihembo mu
cyiciro cy’umuraperi mwiza (Hip Hop Artist).
Icyiciro cya filime nziza
yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (Best East African Moves) harimo Still
Okay To Date – Tanzania; The Fallen Advocate – Uganda, Just In Time – Kenya, Click
Click Bang - Kenya ndetse na Disconnect – Kenya.
Ni mu gihe Navy Kenzo –
Tanzania, The Exit Band – Kenya, Jano Band – Ethiopia na Sauti Sol - Kenya bahataniye
igikombe mu cy’icyiciro cy’itsinda ryiza (Best East African Group).
Abahanzi Bruce Melodie,
Kenny Sol na Christopher Muneza bahataniye igikombe mu cyiciro cy’umuhanzi w’umugabo
ukora injyana ya R&B na Pop (Best Male) aho bahatanye na Ali kiba –
Tanzania, Jux – Tanzania, Single Dee King - South Sudan, Bien Aime – Kenya,
Otile brown – Kenya, Harmonize - Tanzania ndetse na Diamond Platnumz –
Tanzania.
Ni mu gihe mu cyiciro cy’ukora
amashusho y’indirimbo w’umwaka (Video Director of the year) harimo Hanscana,
Ivan, Marvin Musoke, Visior Musafa, Salum Majag ndetse na Kenny.
Umuhanzikazi Ariel Wazy
witegura gutaramira i Burayi ahatanye mu cyiciro cya ‘Best Female Hip Hop
artist of the year’ aho ahatanye na Rosa Ree, Femi One ndetse na Ssaru.
Indirimbo ‘Fou De Toi’
ya Element, Ross Kana na Bruce Melodie ihataniye ibi bihembo bibiri mu
bizatangwa kuko inahatanye mu cyiciro cy’indirimbo yahuriwemo (Best East
African Collaboration), aho ihatanye na Chekecha Remix ya Karole Kasital
yakoranye na Vinka ndetse Winniei Nwagi.
Hari kandi Sumu ya Alikiba na Marioo, ‘Single Again Remix’ ya Harmonize na Ruger, ‘Kuna Kuna’ ya Vic
West na Harmonize na Savara, ‘Enjoy’ ya Diamond ndetse na ‘My Baby’ ya Diamond
na Chike.
Album ‘The kid you Know’
ya Marioo, ‘Savage Level’ ya Savara, ‘Bald Men Love Better’ ya Bien ndetse na ‘Love
sounds different’ ya Barnaba zihataniye igikombe mu cyiciro cya Album y’umwaka (Best
Album of the year).
Ni mu gihe icyiciro cy’umuhanzikazi ukora injyana ya Pop ndetse na R&P (Best Female) harimo Zuchu – Tanzania, Ruby – Tanzania, Nadi Mukami – Kenya, Spice Diana – Uganda, Nandy – Tanzania, Hewan Gebrewold- Ethiopia, Azawi – Uganda, Nikita Kering - Kenya ndetse na Hellen Majeshi– Tanzania
Israel Mbonyi ahatanye
igikombe mu cyiciro cya 'Best East African Gospel'
Indirimbo 'Fou de Toi'
ya Element ihataniye igikombe cya 'Best Video of the year'- Element anahataniye
igihembo cy'umuhanzi mushya
TANGA IGITECYEREZO