Umuhanzi mu njyana gakondo mu muziki, Yvan Muziki, yatangaje ko yashinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yise "Muziki Entertainment" agiye kujya akoreramo ibihangano bye, ndetse azafasha n’abahanzi batandukanye mu muziki.
Atangaje ibi nyuma yo
gusohora indirimbo yasubiyemo yitwa "Ngwino Mana" yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na
Bob Pro n’aho amashusho yakozwe na AyoMerci.
Yabwiye InyaRwanda ko yashinze iyi Label kandi irimo n’abandi bahanzi azatangaza mu gihe kiri imbere.
Ati "Muziki Entertainment ni 'Label' yanjye n'ubwo ntarayimurika
ku mugaragaro kubijyanye n'abo dukorana, uwemerewe kuyigaragaramo ni njyewe
gusa uretse ko hari abandi tuzabagaragariza vuba ariko muri aka kanya byaba
byivuze muvuze njyewe njyenyine kuko ninjye uri kugaragara."
Iyi ndirimbo 'Ngwino
Mama' yasohoye yanditswe na Nyiringango Gilbert, irazwi cyane mu myaka yo
hambere kuko yakunze kwifashishwa cyane n'Abanyarwanda bari mu buhunzi bitegura
gutaha mu Rwanda.
Ni indirimbo umubyeyi
yaririmbiraga umwana we amwifuriza kuzabona u Rwanda, ibyiza by'u Rwanda,
kuzataha iwabo.
Muri iki gihe iyi
ndirimbo inifashishwa n'abanyarwanda bari imahanga, bakumbuye u Rwanda,
bakeneye kubona ibyiza by'Igihugu cy'abo, ibakora ku mutima n'izindi.
Yvan Muziki akomeza ati “N'ubu
ndabizi ko hari Abanyarwanda benshi batuye imahanga bifuzaga kongera kuyumva,
bifuzaga kongera kuyitaramiraho nk'uko bayitaramiragaho cyane. Mu butumwa
burambuye ni uko iyi ndirimbo ifite amateka meza cyane."
Hari abavuga ko iyi
ndirimbo yaririmbwe bwa mbere n’umuhanzi Minani Rwema witabye Imana wari
Umuyobozi w’Itorero Indahemuka, yaririmbagamo. Minani yabonye izuba mu 1975,
avukira mu Gatumba mu gihugu cy’u Burundi,
Yvan Muziki avuga ko
gusubiramo iyi ndirimbo byari mu rwego rwo kongera kuyiha ubuzima no
kuyikumbuza abantu.
Uyu muhanzi azwi cyane mu
ndirimbo zirimo nka 'Urugo ruhire' yakoranye na Marina, 'Feeling', 'Itireti',
'Yuda', 'I'm in love', 'Ihora ihagaze' n'izindi.
Uyu muhanzi aherutse
gutangaza ari gukora kuri album iriho indirimbo yakoranye n’abahanzi bo mu
Rwanda n’abo mu mahanga.
Ati "Ndi gukora
album iriho abahanzi batandukanye bo mu gihugu n'aho hanze y'igihugu, kandi iyi
album nshobora kuzayimurika umwaka utaha."
Kuri iyi album amaze
gusohora indirimbo eshatu zirimo 'Nyash' yakoranye na Dj Pius, 'Urugo ruhire'
yakoranye na Marina na 'Mtima'. Ati "Ubwo izindi zisigaye ni izo tukiri
gukora muri studio ndetse n'abandi turi gufatanya."
Izi ndirimbo ‘Mtima’ ndetse na ‘Urugo ruhire’ zari kuri EP (Extended Play), akaba avuga ko yahisemo kuzishyira nazo kuri iyi album ye ya kabiri.
Yvan Muziki yatangaje ko
yashinze Label yise ‘Muziki Entertainment’
Muziki avuga ko iyi
ndirimbo izaba irimo n’abandi bahanzi azafasha mu muziki
Yvan Muziki yavuze ko
yatangije iyi Label mu rwego rwo guha umurongo ibihangano bye
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NGWINO MAMA’ YA YVAN MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO