Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killer muri filime nyarwanda avuga ko hari abatangiye kwandikira umugore we ubutumwa bugufi kuri telefone ye igendanwa bavuga ko aryamana ma Miss Nyambo bakunze guhurira mu mishinga ya Filime zitandukanye.
Mu kiganiro na Isimbi Tv, Killer Man yatangaje ko yiyamye abantu bifuza gusenya urugo rwe bajya mu matwi y’umugore we bamubwira ko umugabo we aryamana na Miss nyambo ahubwo ko bahujwe n’umwuga wo gukina filime gusa.
Killer Man yakomeje avuga ko abakoze ibi ari abamufitiye ishyari ku ntambwe akomeje gutera ariko ashimangira ko umugore we bacanye mu bihe bitoroshye ko amukunda kandi adashobora kumureka bityo ko amusaba gutuza ahubwo akarya ifaranga kuko ubuzima bwahindutse.Ubutumwa umugore wa Killer Man yohererejwe bugira buti “ Nagiraga ngo nkubwire ko umugabo wawe na Nyambo baryamana”.
Killer Mn yakuriye inzira ku murima abantu bafite gahunda yo
guhungabanya umuryango we,bagahungabanya n'umubano wabo ahubwo abagira inama yo kureba ibibareba.
Killer Man yatangaje ko afata Nyambo nk'umwana we cyangwa umuvandimwe we,ko atazigera aca inyuma umugore we nk'uko bikomeje guhwihwiswa.
TANGA IGITECYEREZO