RFL
Kigali

Aryamana na Miss Nyambo! Urugo rwa Killer Man rwatangiye kugerwa amajanja

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:20/09/2023 9:42
1


Niyonshuti Yannick wamenyekanye nka Killer muri filime nyarwanda avuga ko hari abatangiye kwandikira umugore we ubutumwa bugufi kuri telefone ye igendanwa bavuga ko aryamana ma Miss Nyambo bakunze guhurira mu mishinga ya Filime zitandukanye.



Mu kiganiro na Isimbi Tv, Killer Man yatangaje ko yiyamye abantu bifuza gusenya urugo rwe bajya mu matwi y’umugore we bamubwira ko umugabo we aryamana na Miss nyambo  ahubwo ko  bahujwe n’umwuga wo gukina filime gusa.

Killer  Man yakomeje avuga ko abakoze ibi  ari abamufitiye ishyari  ku ntambwe akomeje gutera ariko ashimangira ko  umugore we bacanye mu bihe bitoroshye ko amukunda kandi adashobora kumureka  bityo ko amusaba gutuza  ahubwo akarya ifaranga  kuko ubuzima  bwahindutse.

Ubutumwa umugore wa Killer Man yohererejwe bugira buti “ Nagiraga ngo  nkubwire ko umugabo wawe na Nyambo baryamana”.

Killer Mn yakuriye inzira ku murima abantu bafite gahunda yo guhungabanya umuryango we,bagahungabanya n'umubano wabo ahubwo abagira inama yo kureba  ibibareba.


Killer Man yatangaje ko afata Nyambo nk'umwana we cyangwa umuvandimwe we,ko atazigera aca inyuma umugore we nk'uko bikomeje guhwihwiswa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jfrancis1 month ago
    Bamureke Yanik my boy yarabakoranye,ahubwo n,agashyari bamufitiye. songa mbele rata mtoto wa bibi.





Inyarwanda BACKGROUND