Nyuma y’amagambo amaze iminsi acikikana ku mbuga nkoranyambaga ku bakobwa batambara amakariso n’ingaruka bari guhura nazo,hatangajwe impamvu bamwe bayasezeye.
Imyenda y’imbere ku bagore izwi nka “Amakariso”
ni imyenda ihisha ubwambarure bwabo,akarusho kayo kakaboneka mu burinzi itanga habungwabungwa
imyanya y’ibanga.
Bamwe mu bakobwa baba Kigali bamaze iminsi bavugwa ho
na benshi,bitewe n’umuco badukanye wo kutambara imyenda y’imbere rimwe na rimwe
nibyo bambaye by’inyuma bitabambitse bihagije.
Bamwe bitabira ibitaramo bikomeye mu buhanzi
butandukanye cyangwa ibindi,batambaye byiyubashye,ndetse bamwe bakagaragaza uko
bateye binyuze mu kwambara imyenda ibonerana
kandi nta kenda k’imbere karimo.
Dore zimwe mu mpamvu zituma abagore n’abakobwa bamwe
batakikoza amakariso mu myenda yabo:
1. Zibaca ibisebe
Abagore bavuga ko kwambara amakariso bibangiriza
uruhu cyane cyane kuri bamwe babyibushye.Bamwe bambara imyenda y’imbere
ibahambiye ikishushanya no ku mubiri.
Niba umwenda w’imbere ushobora kuguhambira ku buryo
wicara uwukurura,ntabwo uba wambaye ahubwo uba wiyangiriza.Igihe abantu bagura
iyi myenda y’imbere bakwiye kwita ku ngano y’umubiri wabo,kandi bakazirikana ko
nyuma yayo urambara n’indi myenda,bakagura ihwanye n’ingano yabo ariko ituma
umubiri uhumeka ntifunge utwenge tw'uruhu.
2. Bayambara
mu gihe kidakwiye
Ikariso si umwenda wambarwa buri gihe no mu mwanya
wo kuruhuka.Bamwe barazirarana bakabyuka zabaciyeho umuronko.Abahugura ku buzima
bavuga ko igihe umuntu agiye kuryama,akwiye kwambara akantu koroshye cyane ku
buryo asinzira anahumeka neza.
Kutamenya gutandukanya ibihe byo kwambara iyi myenda
bituma bamwe banga amakariso bibwirako ari mabi,batazi ko aribo batazi
gutandukanya ibihe byo kuyambara no kutayambara.
3. Kutamenya
ubwoko bakwiriye kwambara
Amakariso akwiye kwambarwa ni yayandi akozwe mu
mwenda wa koto “cotton” cyangwa afite uruhu rworoshye ku mubiri.Amwe mu
makariso aba ameze nk’utuyunguruzo,amwe anyerera akaba yabangama,bikaba
byatuma yangiza imyanya y’ibanga igaragara inyuma.
Bamwe bahitamo kureka kuyambara bavuga ko ari mabi,nyamara ahubwo byatewe no kutamenya amakariso meza akwiriye kujya ku mubiri.
4.kurata imyanya y’ibanga ku bagabo
Bamwe mu gitsinagore bafite imyumvire iciriritse
ibabeshyako abagabo babakunda binyuze mu kwigaragaza bambaye ubusa cyangwa
bagaragaje ibice byabo by’umubiri bagamije kubakurura.
Bituma bababona nk’abakobwa cyangwa abagore bataye
umuco biyandarika,ibyo bigatuma batifuza no kubegera.Nubwo hatabura abasore
cyangwa abagabo b’inkundarubyino bakururwa n'ibyo babona, ntibikuraho
umuco uvugako igitsinagore gikwiye kwikwiza no guhisha ubwambure bwabo.
Kutambara imyenda y'imbere bigira ingaruka zirimo kwandura byihuze ama "infection" cyangwa indwara zifata mu myanya y'ibanga
Amakariso ari mu bwoko bwa koto "cotton" niyo meza ku mubiri w'umuntu
Source: Hip mama’splace
TANGA IGITECYEREZO