Kigali

Impamvu zo kwitonderwa zituma abakobwa n’abagore banga kwambara amakariso

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:19/09/2023 7:57
0


Nyuma y’amagambo amaze iminsi acikikana ku mbuga nkoranyambaga ku bakobwa batambara amakariso n’ingaruka bari guhura nazo,hatangajwe impamvu bamwe bayasezeye.



Imyenda y’imbere ku bagore izwi nka “Amakariso” ni imyenda ihisha ubwambarure bwabo,akarusho kayo kakaboneka mu burinzi itanga habungwabungwa imyanya y’ibanga.

Bamwe mu bakobwa baba Kigali bamaze iminsi bavugwa ho na benshi,bitewe n’umuco badukanye wo kutambara imyenda y’imbere rimwe na rimwe nibyo bambaye by’inyuma bitabambitse bihagije.

Bamwe bitabira ibitaramo bikomeye mu buhanzi butandukanye cyangwa ibindi,batambaye byiyubashye,ndetse bamwe bakagaragaza uko bateye binyuze mu kwambara imyenda ibonerana  kandi nta kenda k’imbere karimo.

Dore zimwe mu mpamvu zituma abagore n’abakobwa bamwe batakikoza amakariso mu myenda yabo:

                          1.    Zibaca ibisebe

Abagore bavuga ko kwambara amakariso bibangiriza uruhu cyane cyane kuri bamwe babyibushye.Bamwe bambara imyenda y’imbere ibahambiye ikishushanya no ku mubiri.

Niba umwenda w’imbere ushobora kuguhambira ku buryo wicara uwukurura,ntabwo uba wambaye ahubwo uba wiyangiriza.Igihe abantu bagura iyi myenda y’imbere bakwiye kwita ku ngano y’umubiri wabo,kandi bakazirikana ko nyuma yayo urambara n’indi myenda,bakagura ihwanye n’ingano yabo ariko ituma umubiri uhumeka ntifunge utwenge tw'uruhu.

                  

2.    Bayambara mu gihe kidakwiye

Ikariso si umwenda wambarwa buri gihe no mu mwanya wo kuruhuka.Bamwe barazirarana bakabyuka zabaciyeho umuronko.Abahugura ku buzima bavuga ko igihe umuntu agiye kuryama,akwiye kwambara akantu koroshye cyane ku buryo asinzira anahumeka neza.

Kutamenya gutandukanya ibihe byo kwambara iyi myenda bituma bamwe banga amakariso bibwirako ari mabi,batazi ko aribo batazi gutandukanya ibihe byo kuyambara no kutayambara.

         3.    Kutamenya ubwoko bakwiriye kwambara


Amakariso akwiye kwambarwa ni yayandi akozwe mu mwenda wa koto “cotton” cyangwa afite uruhu rworoshye ku mubiri.Amwe mu makariso aba ameze nk’utuyunguruzo,amwe anyerera akaba yabangama,bikaba byatuma yangiza imyanya y’ibanga igaragara inyuma.

Bamwe bahitamo kureka kuyambara bavuga ko ari mabi,nyamara ahubwo byatewe no kutamenya amakariso meza akwiriye kujya ku mubiri.       

4.kurata imyanya y’ibanga ku bagabo

Bamwe mu gitsinagore bafite imyumvire iciriritse ibabeshyako abagabo babakunda binyuze mu kwigaragaza bambaye ubusa cyangwa bagaragaje ibice byabo by’umubiri bagamije kubakurura.

Bituma bababona nk’abakobwa cyangwa abagore bataye umuco biyandarika,ibyo bigatuma batifuza no kubegera.Nubwo hatabura abasore cyangwa abagabo b’inkundarubyino bakururwa n'ibyo babona, ntibikuraho umuco uvugako igitsinagore gikwiye kwikwiza no guhisha ubwambure bwabo.


Kutambara imyenda y'imbere bigira ingaruka zirimo kwandura byihuze ama "infection" cyangwa indwara zifata mu myanya y'ibanga 


Amakariso ari mu bwoko bwa koto "cotton" niyo meza ku mubiri w'umuntu


Source: Hip mama’splace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND